Abantu bafite ubumuga mu karere ka Gisagara bashimira Leta kubitaho mu buryo bwose bushoboka
Abantu bafite ubumuga bo mu turere twa Karongi,Gisagara na Ngororero umushinga CJC Program w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) umaze imyaka 3 ukoreramo barashima intambwe yatewe mu kubinjiza muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe,bakizeza ko ibyakozwe muri uru rwego bitazangirika bahari.
Uyu mushinga CJC Program (Climate Justice Communities), nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe na Niyonizeye Placide,umukozi wa NUDOR,mu ishami ry’iterambere ry’ubukungu ry’abantu bafite ubumuga, ugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage,uterwa inkunga na Guverinoma y’Abongereza ubinyujije mu miryango y’Abongreza (SCIAF) na CBM UK ( Christian Blind Mission).
Ku rwego rw’uRwanda uwufashwamo na Duterimbere, RSSDN na DUHAMIC ADRI,akavuga ko CBM ikorana na NUDOR mu kureba ko imiryango ya Duterimbere,DUHAMIC ADRI na RSSDN,mu gushyira mu bikorwa bitandukanye bw’uwo mushinga hatibagirana ibyiciro byihariye,by’umwihariko abantu bafite ubumuga.

Niyonizeye Placide,umukozi wa NUDOR,mu ishami ry’iterambere ry’ubukungu ry’abantu bafite ubumuga avuga ko akurikije ibyakozwe intego z’uyu mushinga zagezweho.
Avuga ko watangiye gukorera muri utu turere uko ari 3 muri Mata 2023. Mu byo wibanzeho mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe harimo gutera ibiti bivangwa n’imyaka,gutera amashyamba,gucukura imirwanyasuri,gukora amaterasi y’indinganire n’ayikora,gusana inzu zasenywe n’ibiza,gufata amazi y’imvura,gutanga amatungo magufi.
Hari kandi gutanga insimburangingo n’inyunganirangingo,gutera ibiti by’imbuto ziribwa n’iby’imitako,kugabanya ibicanwa hakoreshwa Imbabura zikoze mu ibumba n’ibindi bikoresho bidahumanya ikirere, n’ibindi, muri ibyo byose hakarebwa ko abantu bafite ubumuga n’ibindi byiciro byihariye byibonamo,nko kubibonamo akazi,n’ibindi.
Ati’’Niba hasanwe nk’inzu ikaba yorohereza umuntu ufite ubumuga kuyinjiramo, niba ubwiherero bwaho yabukoresha, niba n’ibindi bikorwa remezo bikozwe bidaheza abantu bafite ubumuga, buri cyose kikarebwaho. Wari uteganirijwe imyaka 3 ukazasoza imirimo yawo muri Werurwe,2026.
Avuga ko, akurikije aho basanze abantu bafite ubumuga, ibi bikorwa batabyitabira kubera kutabigiraho amakuru, bakabahugura, bakababumbira mu matsinda yo kubitsa,kugurizanya no kugobokana, bakanigishwa gukoranan’ibigo by’imari ngo ubonye akazi ayo akoreye abitseho ntamupfire ubusa,n’ibindi byinshi byakozwe,yishimira ko ku kigero kirenga 90% uyu mushinga wageze ku ntego yawo.
Ati’’ Nubwo urugendo rukiri rurerure kuko kwigisha ari uguhozaho,ariko niba mbere nk’ibyo bikorwa byo guhangana n’imihindagurukire y’ibihe,nko gutera amashyamba,ibiti bivangwa n’imyaka,n’ibindi abantu bafite ubumuga barabibonaga nk’ibitabareba, uyu munsi na robine itanzwe hakabanza kurebwa niba umuntu ufite ubumuga bw’ingingo azashobora kujya kuhavoma, niba hari akazi gatanzwe muri urwo rwego na we akaba yagakora akinjiza amafaranga,intego yagezweho.’’

Abo muri Karongi na bo bishimira ko nta na hamwe bagihezwa muri serivisi zinyuranye, bakizeza kubyaza umusaruro amahirwe bahawe
Arakomeza ati’’ Icyo turwana na cyo ubu ni ukugira ngo ibikorwa by’umushinga bizarambe. Kuramba kwabyo ni ugukangurira abagenerwabikorwa gukomeza kubisigasira no kurushaho kubibyaza umusaruro,bakabigira ibyabo,tukizera ko,ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bizaramba.
Yaboneyeho gusaba ibigo by’imari gukomeza gahunda yabyo yo korohereza abantu bafite ubumuga,haba mu mitangire ya serivisi, kunoza uburyo bagera ahatangirwa serivisi zaho zose ntibagire aho bahezwa, na bo bafate inguzanyo biteze imbere.
Niyonizeye Placide avuga ko uyu mushinga nubwo wakoreraga muri utwo turere 3, utakoreraga mu mirenge yose yatwo ,kuko nko muri Gisagara wakoreraga mu ya Ndora,Kibirizi na Muganza, I karongi ugakorera muri Mutuntu, Gitesi na Murambi, Ngororero ugakorera muri Muhanda,Kageyo na Kavumu.
Ati’’ N’iyo mirenge twakoreyemo twagize imbogamizi zo kutabasha kugera ku baturage bose,kuko nk’abagizweho ingaruka n’ibiza barutaga ubushobozi bwacu, byatumye tutagera ku 100% ku bagezweho n’ibiza bose,bituma muri iyi mirenge hari abakibangamiwe n’izo ngaruka.’’

Abo mu karere ka Ngororero na bishimira aho bageze
Izindi mbogamizi avuga zijyanye n’imyumvire,aho usanga hamwe na hamwe hari amakuru abantu bafite ubumuga batamenya bitewe n’ubumuga bwabo,nk’abafite ubwo kutumva no kutavuga, akizera ko uko iminsi igenda zizavaho,kuko nk’amahugurwa menshi yahawe abantu banyuranye muri utu turere ajyanye n’izi gahunda,akitabirwa n’ingeri zose zifite aho zihurira n’abantu bafite ubumuga,atanga icyizere.
Abagenerwabikorwa bishimiye ibyabakorewe,bizeza kubibungabunga,n’ubumenyi bahawe biyemeza kububyaza umusaruro mwinshi.
Bankundiye Francine w’imyaka 59, wo mu murenge wa Kibirizi,akarere ka Gisagara,ati’’ Turashimira cyane perezida Kagame kuko byose ni we tubikesha. Atatsuye umubano n’amahanga ntitwabibona. Turanashimira cyane NUDOR muri uyu mushinga wa CJC ibyo wadukoreye. Hari aborojwe,amashyamba yatewe n’ibindi, byose nubwo wasoza imirimo yawo,ntakizangirika duhari.’’
Ntakirutimana Simon na we wo mu murenge wa Kibirizi,akarere ka Gisagara,ati’’ Twahawe amahugurwa anyuranye adukangurira kuva mu kwitinya,tukajya dushaka amakuru,yaba ajyanye n’imihindagurikire y’ibihe, ay’imikoranire n’ibigo by’imari n’andi yatuma tugera ku iterambere. Ayo mahugurwa yose yatubereye impamba y’ubuzima turashimira NUDRO cyane.’’

Umucungamutungo wa Kibirizi SACCO mu karere ka Gisagara Nkundabumviye Patrick yizeza abantu bafite ubumuga kubegera bagashishikarizwa gukorana byimbitse n’iyi SACCO.
Iyakaremye Emmanuel,umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Ngororero avuga ko ibyakozwe n’uyu mushinga muri aka karere, cyane cyane ku bantu bafite ubumuga ari ibyo kwishimirwa cyane,kuko uretse kubazamura mu iterambere,babona amafaranga, byanabazamuye cyane mu myumvire.
Ati’’ Imyumvire yarahindutse cyane ni ibyo kwishimira.Cyane cyane ku byerekeranye no kubona amakuru kuko mbere wabonaga bamwe mu bafite ubumuga bisa n’ibitabareba, byaba bibaturutseho ubwabo cyangwa biturutse ku bandi babafataga nk’aho ayo makuru ntacyo bayamaza. Ubu na bo barayamenya,bakitabira gahunda za Leta nk’abandi, bagatanga ibitekerezo,mbese bimeze neza.’’
Mutabazi Innocent,umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Karongi,na we avuga ko umusanzu wawo mu iterambere n’izamuka ry’imyumvire y’abanturage ku bantu bafite ubumuga ari ntagereranywa.
Ati’’ Byonyine abo basaniye inzu,barishimiye. Wavirwaga umuntu akakubonera aho uba heza, wamunganya iki? Umuntu ukuboneye insimburangingo cyangwa inyunganirangingo zigufasha nk’igihe imvura iguye ukabona uburyo ugenda byagoranaga, ntaba akugiriye akamaro gakomeye? Nk’abareberera abantu bafite ubumuga tuzakomeza kubyaza umusaruro ibi bikorwa, tunabyongera, n’imyumvire izamuka kuko barashoboye.’’
Ku ruhande rw’ibigo by’imari,Nkundabumviye Patrick,umucungamutungo wa Terimbere Kibirizi SACCO mu karere ka Gisagara,yizeza gusanga abantu bafite ubumuga mu matsinda yabo,bakaganira bakabagana,bagakorana bakarushaho kwiteza imbere.
Ati’’ Nyuma y’amahugurwa twasanze hari ibyo tutakoreraga abantu bafite ubumuga twumva ko amakuru bayafite,bazatugana. Tugiye kurushaho kubegera,tubasobanurire serivisi dutanga, tuborohereze uko tubishoboye kose,bisange mu bigo by’imari byacu,n’abitinyaga bitinyuke,bakirigite ifaranga bishoboka,barusheho guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.’’
Biragenda bigaragara ko abantu bafite ubumuga bahagurukiye kwiteza imbere mu ngeri zose z’ibikorwa by’iterambere. Niyonizeye Placide abasaba kongera imbaraga kuko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bumaze gusobanukirwa neza ibyo kubinzjiza muri gahunda zose z’ubuzima bw’igihugu,bakabyaza umusaruro ayo mahirwe.
@Rebero.rw
