Abantu ndetse n’amahanga bakomeje kwibaza ku Rwanda uburyo rudakora ku Nyanja ariko rukaba rukomeje kwakira ibikorwa byo ku rwego rwo ku isi kandi bigategurwa neza ndetse bikagenda nkuko byateguwe.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akomeje kubwira abanyarwanda kwakira neza ababagana, kuko niwo muco w’Abanyarwanda kandi akababwira ko ntawe uzaguha agaciro utakihaye, ibyamaze kuba umuco mu gihugu ndetse n’abagituye.
U Rwanda muri 2022 rwakiriye CHOGM
U Rwanda rwakiriye abashyitsi b’Imena bitabiriye inama ikomeye ihuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth muri 2022.

Kuva ku Gikomangoma (Prince) cy’u Bwongereza Chales ukagera k’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani witabiriye nk’umushyitsi wihariye, u Rwanda rwakiriye Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM 2022).
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye abo banyacyubahiro bose babashije kugera mu Rwanda ubwo afatanyije na Madamu Jeannette Kagame babakiraga ku meza bagasangira.
Yagize ati: “Ndashimira buri umwe wese wabashije gukora urugendo akagera hano. Ni iby’agaciro gakomeye kuri twe. Ndabashimira ko mwakomeje kubana natwe mu bibi no mu byiza byazanye n’ibihe cy’icyorezo.”
Perezida Kagame yasobanuye ko guhera mu mwaka wa 2020, buri gihugu kigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) cyahuye n’ingorane zitandukanye zishamikiye ku cyorezo, ndetse zikaba zaranakoze no ku muryango ubwawo.

Ati: “Ibihe by’icyorezo byatubereye bibi mu mateka, ariko nanone byatwerese agaciro k’ubufatanye n’umuryango. Ntidushobora gutera imbere tutabanje gukorera hamwe.”
U Rwanda rwakiriye inteko rusange ya FIFA muri 2023
Tariki 16 Werurwe 2023, U Rwanda rwakiriye inteko rusange y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, ku nshuro yayo ya 7, ikaba ari ubwa kane yari ibereye by’umwihariko ku mugabane wa Afurika.
Inteko Rusange yatangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame unashimirwa uruhare agira mu guteza imbere siporo.

Iyi nteko rusange yanabereyemo amatora yo gutora umuyobozi wa FIFA, hakaba hongeye gutorwa Umusuwisi Gianni Infantino, watowe kuri manda ya kane ku bwiganze bubesesuye bw’abatora.
Iyi Nteko Rusange yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu 211 bigize FIFA n’abandi bayobozi muri FIFA barimo n’abamenyekanye mu bikorwa nyirizina mu mupira w’amaguru barimo nka Arsene Wenger wamenyekanye atoza ikipe ya Arsenal.

Abandi barimo Pierluigi Collina Umutaliyani wabaye Umusifuzi kabuhariwe ndetse unafatwa nk’umusifuzi wa mbere mu mateka ya Ruhago, Marcin Oleksy uheruka kwegukana igihembo cya FIFA Puskas Award 2023, gihabwa uwatsinze igitego cyiza kurusha ibindi.
Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku modoka ku Isi, FIA muri 2024
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024, ubwo yatangizaga Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Modoka ku Isi, FIA, yabereye muri Kigali Convention Centre.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba Igihugu cya mbere muri Afurika cyahawe kwakira Inama y’Inteko Rusange ya FIA n’ibirori byo gutanga ibihembo ku bakinnyi b’indashyikirwa mu gusiganwa mu modoka ku Isi.

Yagize ati “Ndashimira FIA iyobowe na Mohammed guhitamo Igihugu cyacu nk’aho kwakirira iyi nama mu gihe mwizihiza isabukuru y’imyaka 120. Twishimiye no kwakira ibirori byo guhemba biteganyijwe kuri uyu mugoroba.’’
Umukuru w’Igihugu yanahishuye ko u Rwanda rwatangiye ibiganiro byo kwakira Isiganwa rya Formula One, rikoresha imodoka nto.
Yagize ati “Nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda ruri gusaba kugarura uburyohe bw’umukino wo gusiganwa mu modoka muri Afurika binyuze mu kwakira Grand Prix ya Formula One.’’
Ndashimira Stefano Dominicale [uyobora Formula One Group] n’ikipe yose ya Formula One ko ibiganiro biri mu nzira nziza kugeza ubu.
Inama y’Inteko Rusange ya FIA yitabiriwe n’abasaga 400 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.
U Rwanda rwakiriye Shampiyona y’isi y’amagare muri 2025
Kuva tariki 21-28 Nzeri 2025, mu Rwanda hari kubera Shampiyona y’Umukino wo gusiganwa ku magare, UCI Road Championship 2025. Ni isiganwa rihanzwe amaso na benshi mu bakunzi b’uyu mukino mu Rwanda no hanze ya rwo.

Umugabane wa Afurika, ufite ibihugu 38 birimo gukina iri siganwa, u Burayi bwitabiriye ari ibihugu 35, Umugabane wa Amerika ufitemo ibihugu 20, Aziya ifite ibihugu 16, Oseyaniya ifitemo ibihugu 3 mu gihe Refugee Cycling Continent ifitemo igihugu 1.
Abakinnyi bose bitabiriye iri rushanwa ni 915 baturutse mu bihugu 107, ni bo bahanzwe amaso
Umwaka utaha muri 2026 ruteganya kwakira irushanwa rya formula One
Nkuko u Rwanda rwavuze ko ruri mu biganiro n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku modoka ku Isi, rikoresha utumodoka dutoya ko rwazabera mu Rwanda.

Ubwo irushanwa ry’amagare ku isi ryatangiraga mu Rwanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba ari muri Azerubayijani Grand Prix mu muhanda wa Baku Formula 1, ubwo yasozaga uruzinduko rwe rw’iminsi 3 yagiriraga muri icyo gihugu.
Intego ye ikaba ari nta yindi usibye ko umwaka utaha nkuko yabisabye ababishinzwe ko iryo rushanwa ryazabera mu Rwanda.
Usibye ibi bikorwa bizwi cyane ku rwego rw’isi, hari n’ibindi u Rwanda rwakira nabyo bikomeye cyane cyane nk’inama mpuzamahanga zo ku rwego rwo hejuru ariko zikaba zitavuzwe nkibi bikorwa bizwi cyane ku rwego rw’isi.


@Rebero.rw
