Uyu munsi tariki ya 7 Mutarama 2026, Impunzi z’Abanye-Congo batuye mu mujyi wa Kigali bakoze urugendo rw’amahoro aho bagiye kuri Ambasade zitandukanye zikorera mu Rwanda.
Ni urugendo rw’amahoro rwari rugamije kwamagana amagambo y’urwangano, Ubwicanyi ndetse n’ihohoterwa rikorerwa Abanye-Congo bakoresha ururi rw’Ikinyarwanda mu gihugu cya Congo-Kinshasha.
Muri za Ambasade bagezeho harimo Ambasaze ya Leta Zunze Ubumwe ya Amerika iherereye ku Kacyiru, aho basabye umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora kugira ngo ibyo bikorwa by’Urwangano n’Ihohoterwa bihagarare

Bisore Ngemanyi Albert wari mu rugendo rw’amahoro yagarutse kubakorerwa iryo hohoterwa n’Urwangana bikorerwa abatutsi harimo Abanyamurenge,Abahima, kugera naho batwatse ururimi rwacu bavuga ko Ururimi rw’Ikinyarwanda ari urwa (Bantu).
Agira ati: “Aho Gen Ekenge yazanye invugo iduheza mu gihugu cyacu, ndetse igatuma itwangisha n’ubundi bwoko, niyo mpamvu twaje hano kugira ngo dutange ubusabe bwacu ngo hahagarikwe ako karengane ndetse n’Urwango n’Ihohoterwa rikorerwa bene wacu kandi tunasaba n’ubutabera”.
Yakomeje avuga ko impamvu bagiye muri z’Ambasade zitandukanye ni ugusaba ubuvugizi ku Banye-Congo bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda bityo baramutse bemeye ubusabe bwacu twizera ko hari aho byagera kuko ibi bihugu biri mu muryango w’Abibumbye (UN).

Ubwo bari bageze kuri Ambasade y’Amerika batanga ibyufuzo byabo (amafoto Umunota)
Ubundi icyatumye no kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika tuhaza ni uko ari umuhuza hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo -Kinshasha ni uko Amerika na Qatar ari umuhuza kuko guhuza ibyo uzi n’ibibazo bya bamwe mu baturage bafite nabyo ni ingenzi cyane.
Bimwe mubyo dusaba izi Ambasade ni ubutabera ariko tunerekana amagambo y’urwango yagiye akoreshwa, bityo tukaba dusaba gufatira ibihano abakoresha amagambo y’Urwangano, gusaba ubuvugizi kuri za Ambasade zitandukanye kugira ngo natwe tugire uburenganzira mu gihugu cyacu nk’anbandi baturage.
@Rebero.rw
