Ubwo Umujyi wa Kigali ufatanije na minisiteri y’ibikorwa remezo bemezaga ko Sosiyete ya Ecofleet Solution igihe gushyira ku murongo ibyo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali abagenzi byarabashimishije ariko byabaye ibyigihe gitoya.
Abagenzi nubwo babonye ibiciro bibazamurirwaho ariko badatinze munzira ntacyo byari bibatwaye, ibi bakabigereranya n’igihe hashyirwagaho wireless mu mabisi atwara abagenzi ariko bigakurwaho batabizi kandi bongereye igiciro cy’urugendo mu gihe iyo wireless ivuyeho ntibasubizeho igiciro cyahozeho.
Ubu rero abagenzi baribaza niba igiciro bahozeho kizagaruka kuko ibyo bari barasezeraniwe n’umujyi wa Kigali na Ecofleet Solution ntacyo byahinduye kuko imikorere yizo Bus ikomeje kugorana, ndetse n’abagenzi bakaba binubira icyo kibazo.
Abagenzi twaganiriye banze ko dufata amajwi yabo bavuga ko nyuma yaho urubyiruko rukorana n’Umujyi wa Kigali arirwo rumenyesha umushoferi wa Bus kubahiriza amasaha ndetse n’iminota bamaze kumenyerana aho kugira ngo abwire umushoferi kugenda ahubwo baba biganirira, bityo Shoferi we aba ategereje ko imodoka yuzura.

Iyi Company ya Ecofleet Solution ikaba yarabeshye abagenzi bituma ibiciro birushaho kuzamuka, kuko no kujya ku cyapa ugategereza imodoka bifata hafi isaha uri ku cyapa cyane cyane abakunda gutegera kwa Land abo barumiwe, kuko nizivuye Kimironko ziza zuzuye bityo bigatuma bahatinda.
Abandi bagenzi bategera mu nzira ziba Batsinda- ULK – mu Mujyi nabo usanga bijujutira imodoka zikora muri ibyo bice kuko ziageraho ku kibanza zamaze kuzuza ugasanga havuyemo umugenzi umwe agasimburwa n’umwe ngo imodoka iruzuye ugasanga nabo bahamaze igihe kinini bituma bifatira moto kugirango badakererwa ku mirimo yabo.
Iki kibazo kizakemurwa nande? ese kuba ibiciro byarazamutse bizasubira hasi nkubu umugenzi wategaga Kimironko muri Ville yishyuraga 460 ariko ubu urugendo rusigaye ruri hejuru ya 550 kandi ikijyanye n’ingendo ntacyahindutse.
Uyu ni umugenzi utegera muri gare ya Batsinda agira ati: “Haracyarimo byinshi byo gukosora pee. Iminota batubwira ntago ijya yubahirizwa kd ukabona ko byakozwe nkana. Uzabaze ligne ya downtown-Batsinda-Gasanze, kimironko-Batsinda – gasanze, uko biba bimeze. Aho bakubeshya ngo iraje hagashira isaha muhagaze”
Uyu mugenzi we twamusanze muri Gare Downtown agira ati: “Kuyifatira mu nzira ku cyapi birihuta ,ariko kuyisanga muri Gare haracyarimo ikibazo ejo umu shoferi yaradutsindagiye pee tumara hafi isaha mu ri Gare twabaza impamvu adahaguruka akatubwira ko bataramuha ubureganzira ariko abo bamuha uburenganzira nibo birirwana”.
@Rebero.rw
