Abatowe bashya bagiye kuyobora urugaga rw'abikorera (PSF) mu karere ka Nyamasheke
Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Werurwe,2026, urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Nyamasheke rufiite komite nyobozi na komite nkemurampaka nshya zatowe n’abahagarariye abikorera mu mirenge yose ikagize, bizezwa n’abo batoye kurushaho guteza imbere ishoramari.
Umuyobozi warwo watowe ni Uzamukunda Isabelle wari usanzwe aruyobora,watowe n’amajwi 54/56, umwungirije wa mbere aba Kayiranga Eleuthère wagize 34/56, uwa 2 aba Muhimuzi Mugisha Daniel.
Komite nkemurampaka iyobowe na Hatungimana Léonard,wungirijwe na Musabyimana André, umunyamabanga aba Niyizimigambi Espérance.
Abandi 4 bayigize batowe,ni Past. Hagumubuzima Jonathan, Nyiravuguziga Drocella, Twarabiri Jean Paul na Niyonshuti Triphine.

Abikorera biyemeje gushyigikira abo bitoreye mu kuzamura ishoramari mu karere ka Nyamasheke
Aganira n’itangazamakuru nyuma yo gutorwa, Uzamukunda Isabelle wari usanzwe ari Umuyobozi wa PSF muri aka karere, yavuze ko yishimira aho iterambere ry’ishoramari rigeze muri aka karere, yizeza ko muri iyi manda nshya y’imyaka 5 yatorewe rizarushaho kuzamuka.
Ati” Icyari imbogamizi ni igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyamasheke cyari cyaratinze kuboneka. Cyarabonetse,tugiye kukibyaza umusaruro ufatika.”
Yijeje gushyira imbaraga mu kuvugurura santere z’ubucuruzi zikarushaho gukomera, ashima ko n’imihanda minini, nk’umuhanda Bushenge- Nyabitekeri, watangiye gukorwa neza, n’indi igiye gutangira, bikazorohereza ishoramari.

Kayiranga Eleuthère umuyobozi wungirije wa PSF Nyamasheke
Yanijeje iyubakwa ry’amahoteli akomeye ku nkengero z’ikivu n’ahandi ha ngombwa, guha ingufu zirushiheho ubuhinzi bw’icyayi no kubaka amasoko manini.
Yijeje ko abatowe bazabera ababatoye abavugizi beza, abasaba kurushaho gushyira hamwe, kongera imbaraga mu mikorere no kubyaza umusaruro amahirwe yose y’ishoramari Akarere gafite, ugize ikibazo akagana ubuyobozi bukagikemura.
Abikorera baganiriye na Rebero.rw, bavuze ko bifuza ko, ubuyobozi bushya bwatowe, ku bufatanye n’izindi nzego,bwakwihutira gukemura ikibazo cy’amasoko atari mu mirenge imwe n’imwe,aho usanga hari abagicururiza imboga n’ibindi biribwa hasi, icy’ibice bimwe bitarageramo amashanyarazi, imihanda ikigoranye,n’ibindi bibangamye, ishoramari rigakorwa nta mbogamizi.
Uzamukunda Isabelle yijeje kurushaho gutega amatwi abikorera ibibazo byose bazagaragaza bikazajya bishakirwa ibisubizo byihuse, ku bufatanye n’izindi nzego.

Uzamukunda Isabelle watorewe kuyobora urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Nyamasheke
Akarere ka Nyamasheke karabarurirwamo abikorera 5253 bibumbiye mu rugaga rwabo( PSF) bagenda kwiyongera.
Aha, Uzamukunda Isabelle yashimiye cyane urubyiruko rukorana n’abikorera mu bikorwa binyuranye,rwanagize Uruhare mu gikorwa cy’ibarura ry’abikorera ngo umubare wabo nyakuri umenyekane, arusaba gukomereza aho.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wangirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré yasabye abikorera gushyigikira abayobozi babo bitoreye, bagatahiriza umugozi umwe kugira ngo impinduka mu ishoramari zatangiye zihute.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré yishimira uruhare rw’abikorera mu kuzamura ubukungu bw’aka karere
Yanabasabye kubyaza umusaruro ufatika ikiyaga cya Kivu, kikaba icyanya cyiza cy’ishoramari, uruhare mu kuvugurura amasoko na santere z’ubucuruzi nini, zikarushaho kwaguka, cyane cyane ko ikibazo cy’imihanda cyabaga imbogamizi gitangiye kubonerwa igisubizo.
@Rebero.rw
