Abatwara Moto za Spiro barasaba guhabwa Serivice nziza aho basharija Bateri
Moto za Spiro zagiye zivugwaho byinshi ndetse bituma abagenzi bamwe batangira kugira amakenga yo kuzitega ku buryo no muri iyi minsi iyo bahuriye ku mugenzi usanga umugenzi ahitamo itari Spiro, ariko ntabwo ari kuri bose kuko ushaka kugenda ndetse unihuta ntabwo ibyo abitekereza.
Zimwe mu ngamba za Spiro, biyemeje guteza imbere imibereho myiza binyuze mu ngufu zirambye zo gukoresha amashanyarazi mu ngendo hirya no hino mu gihugu.
Batanga ibisubizo bishya, birengera ibidukikije kandi bihendutse byo gukoresha amashanyarazi bihindura ingendo zo mu mijyi, bigabanya imyuka ihumanya ikirere, kandi bigateza imbere ibidukikije.
Nyuma yo kuvugwaho ibitameze neza kuri iyi moto ya Spiro irengera ibidukikije ndetse no kudahumanya ikirere, Ubuyobozi bwatumiye abanyamakuru bubereka uburyo iyi kampani itunganya iyi moto ya Spiro kuva itangiye kugeza irangiye isohoka ijya ku isoko iterannywa.
Iyi kampani ya Spiro ivuga ko ifite aho bahindurira bateri zayo hagera ku 1434 mu Rwanda, ariko usanga abajya kuzifata binubira serivice bahabwa kuko basanga zituzuye, kuko abazikenera barenga umubare waho zishyirirwamo umuriro.
Bimwe mu bibazo bavuge abazitwara hari uguhabwa bateri itari muri Sisiteme umuriro wagushirana bikagusaba kujya kuyifata aho wayifashe hambere, ikindi ni ibibazo bya Netiwaka kuko bishyura bakoresheje Purake zabo igorana, ugasanga umaze amasaha abiri utarayibona ngo wishyure.
Umumotari twahaye izina rya Emmanuel yatangarije Rebero.rw ko kujya gufata bateri mu masaha ya mu gitondo ubona iyuzuye guhera satanu za mannywa kugeza satatu z’ijoro biba bigoye kubona bateri yuzuye.
Agira ati: “Nubwo dutwara ibyo bice ariko iyo bigeze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kujya gufata bateri ni uko uba witeguye kumara amasaha abiri uitegereje uri ku murongo kandi ayo masaha aribwo twakagombye kuba turi mukazi kubera abakozi baba bataha”.

Ubwo bari bategereje guhabwa Bateri kuri Station imwe muri Kigali
Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu uzasanga aho dufatira bateri haba hari umurongo munini kubera ko tujya kuyifata niyo ufite itararangira kugira ngo izo saha zize kugera nibura ufite irimo umuriro, kugira ngo ubone uko ukora akazi kawe muri ayo masaha
Muhawenimana Jacques twahaye iryo zina nawe yatubwiye ko abakozi ba Spiro iyo hari icyangiritseho kugira ngo uzabone ugukorera kubera ko nta garage ryazo rihari bigusaba kujya mu cyanya cy’inganda ariko witeguye gutindayo.
Agira ati: “Udafite icyo upfumbatiza umukozi waho urahirirwa ndetse ukanayisiga kugira ngo uyibone ni nyuma y’icyumweru, gusa dukeneye igaraje ryazo hanze yaho zikorerwa kugira ngo bajye badufasha”.
Yakomeje avuga ko akari kangiritseho aho bateranyiriza Spiro kaguraga amafaranga atarenze amafaranga 2.500 ariko yagiye gushaka indi bihuye yo kuzindi moto bakamushyiriramo yishyura amafaranga 18.000 kugira ngo yirinde kwirirwa mu cyanya cy’inganda ahicaye.
Rubanda Felix ushinzwe ibikorwa byo gushyira umuriro muri moto za Spiro Rwanda avuga ko nta kibazo cya bateri gihari kuko abamotari bagomba kujya aho bafatira bateri kuko zihari.

Ni ukwigiza imbere kugira ngo uzagerweho bisaba kwihangana
Agira ati: “Ubu twongereye aho bafatira bateri (Station) kandi turimo kongeramo bateri ku buryo ibyo bibazo bahuraga nabyo birangira, kandi ari nako dukomeza gufungura izindi Station bakuraho izo bateri kugira ngo dufashe abamotari”.
Nubwo ibyo bibazo byose Bihari ariko hari ingamba ifite kugeraho
Gushyira mu bikorwa ingendo: Guhera mu ntangiriro za 2026, Spiro imaze gushyiraho moto zikoresha amashanyarazi zisaga 20.000 mu turere twose 30 tw’u Rwanda.
Kuzigama imyuka ihumanya ikirere: Ibikorwa by’iyi sosiyete mu turere byageze ku birometero birenga miliyari 50 by’ingendo zidafite CO₂.

Izi moto za Spiro zizagabanya ibyuka bihumanya ikirere no kurengera ibidukikije (Ifoto: Internet)
By’umwihariko mu Rwanda, gusimbuza moto imwe ya lisansi iy’amashanyarazi bishobora kugabanya toni 2.6 za CO₂ buri mwaka.
Gushyira hamwe mu by’Imari: Ikorana na Equity Bank Rwanda na Jali Finance mu gutanga inkunga ihendutse ku batwara abagenzi kuri moto za Spiro.
Ubushakashatsi n’Ubukangurambaga: Ikorana na Kaminuza ya Mount Kigali mu gukora ubushakashatsi ku bijyanye no gukoresha neza bateri no guteza imbere ikoreshwa rya EV mu banyeshuri.
Guhuza Ingufu Zishobora Kuvugururwa: Isosiyete irimo gukora ku buryo ishyira ingufu zisubiramo, nk’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, mu bikorwa remezo byayo byo gusharija kugira ngo amashanyarazi akoreshwa adakoresha karubone.
