Uyu munsi mu irushanwa Nyafurika rya Volleyball ribera mu Rwanda ku nshuro ya 47 ryagize ikiruhuko nyuma yo kurangiza gukina mu matsinda, guhera kuri uyu munsi wa gatatu tariki ya 29 Mata2026 nibwo irushanwa ryakomeje.
Muri 1/8 amakipe y’u Rwanda arahura kuko yamaze kubo tike yo gukomeza aho Police yasezereye Nigeria Customs ku maseti 3-0 (25-21, 25-16, 25-21), mu gihe Kepler nayo isezereye biyigoye GSU yo muri Kenya 3-1(23-25, 25-23, 28-26, 25-19).

Ikipe y’u Rwanda yanyuze mu nzira y’amahwa ni APR CV kuko niramuka itambutse ishobora guhura na Al Ahly yo mu Misiri nayo yiteguye gutambuka kuko ikipe yo muri Ghana (Kalibi) bakina itari buyigore.
REG nayo yasezereye Sport-S ya Uganda iyitsinze amaseti 3-0 bityo bikaba byayihaye itike yo kujya muri 1/8 aho izahura n’ikipe ya Kenya KPA iyi nayo ikaba yahageze nyuma yo gusezerera NemoStars ya Uganda 3-1.

Imikino ya 1/8 ikaba izakomeza kuri uyu wa kane aho imikino izatangira aho umukino wa mbere uzahuza REG yo mu Rwanda na Kenya Port Authority yo muri Kenya, bityo rero abakunzi ba Volleyball bakaba basabwa kuzayikurikira ari benshi.
Umutoza wa REG akaba asaba abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba Volleyball kuzaza gushyigikira REG kugira ngo ibashe kwitwara neza, nubwo basanzwe baza ariko kuri iyi nshuro arabinginga kuzahagera rwose.





@Rebero.rw
