Inkende ni imwe mu nyamaswa yegera abantu cyane ku bitaro ndetse n'amashuri
Mu gihe ibikorwa remezo bikomeje kwiyongera hirya no hino mu Rwanda, hakomeje kugaragara ikibazo cy’inyamaswa zo mu gasozi zegera ahantu hahurira abantu benshi nko ku bitaro, amashuri, amasoko ndetse n’ingo z’abaturage. Abahanga mu bidukikije bavuga ko iki kibazo giterwa ahanini n’impinduka ziba mu bidukikije ndetse n’imyitwarire y’abantu ikurura izi nyamaswa.
Inkende ni zimwe mu nyamaswa zikunze kugaragara zegera ibikorwa remezo by’abantu, cyane cyane ahari ibiribwa cyangwa imyanda idacunzwe neza. Hari aho zigaragara mu bigo by’amashuri no mu bitaro, aho zishobora kwambura abantu ibiribwa cyangwa guhungabanya ibikorwa bisanzwe.
Abashinzwe ibidukikije bavuga ko kwaguka kw’imijyi, ibikorwa by’ubuhinzi n’ibindi bikorwa by’abantu bishobora kugabanya ahantu inyamaswa zabaga zisanzwe zibonera ibibatunga, bikazisunikira kwegera abaturage.
Nubwo bimeze bityo, inzego zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) zikomeza gushimangira ko inyamaswa zo mu gasozi zigomba kurindwa kuko ari umutungo kamere w’igihugu. Ni yo mpamvu hashyirwa imbere ingamba zo gukemura ibibazo ziteza hadakoreshejwe uburyo bwazikomeretsa cyangwa bwazihungabanya.

Mu ngamba zitangwa n’abashinzwe kubungabunga ibidukikije harimo gufunga neza imyanda, kutasiga ibiribwa ahantu hafunguye no kutagaburira inyamaswa zo mu gasozi. Basobanura ko iyo zimenyereye guhabwa ibiribwa n’abantu zirusha ho kubegera kenshi, bikongera ibyago byo guteza ibibazo.
Hari kandi inama yo gutunganya neza ibikorwaremezo n’ibibakikije ku buryo bidakurura inyamaswa. Mu bigo byakira abantu benshi nk’ibitaro n’amashuri, gusukura ahakorerwa no gufunga ahabikwa ibiribwa ni bimwe mu bishobora kugabanya uku kwegera abantu.
Abahanga kandi bagaragaza ko ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage uko babana n’inyamaswa zo mu gasozi ari ingenzi, kuko gufatanya kw’abaturage n’inzego zibishinzwe ari byo bishobora gutanga umusaruro urambye.
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, impuguke zemeza ko gukemura amakimbirane hagati y’abantu n’inyamaswa zo mu gasozi bisaba uburyo bwubahiriza umutekano w’abaturage ariko bukarinda n’umutungo kamere igihugu gifite.
Ibi ni byo bituma inzego zishinzwe ibidukikije zisaba ibigo n’abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwita ku isuku, gucunga imyanda neza no kwirinda ibikorwa byose bishobora gukurura inyamaswa zo mu gasozi mu duce dutuwe n’abantu.
@Rebero.rw
