Abaturage bo mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze amezi atanu bahangayikishijwe n’umuhanda wangijwe n’abakoze ibikorwa byo gusibura rigori, bagasaba ko wakorwa kuko ubangamiye urujya n’uruza rw’abawukoresha.
Aba baturage bavuga ko nyuma y’uko abakozi basiburaga rigori baharangije akazi, basize umuhanda wangiritse ndetse hari n’ibice byawugoye kunyuramo, cyane cyane mu gihe cy’imvura.

Umwe mu baturage yagize ati: “Hashize amezi atanu aba bantu baje gusibura rigori. Bamaze kurangiza ibikorwa byabo basize umuhanda wangiritse, kugeza ubu nta gikorwa cyo kuwusana kirakorwa. Bitugiraho ingaruka nk’abaturage ndetse n’abawukoresha buri munsi.”
Abaturage bavuga ko ikibazo gikomeye ari uko uyu muhanda ukoreshwa n’abanyamaguru, abamotari n’abafite ibinyabiziga, bityo kwangirika kwawo bikaba bishobora guteza impanuka cyangwa bikadindiza ibikorwa by’ubukungu.
Bavuga kandi ko mu gihe cy’imvura amazi akunze guhagarara muri bimwe mu bice byangiritse, bigatuma kunyura muri uwo muhanda birushaho kugorana.

Basaba ubuyobozi bw’inzego bireba gukurikirana iki kibazo kugira ngo umuhanda usanwe vuba, bityo wongere gukoreshwa neza nk’uko byari bisanzwe mbere y’ibikorwa byo gusibura rigori.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze cyangwa izindi nzego zishinzwe ibikorwa remezo, hategerejwe ibisobanuro ku mpamvu umuhanda utarasubiranwa nyuma y’ikorwa ry’iyo mirimo ndetse n’igihe giteganyijwe cyo kuwusana.
Abaturage bavuga ko bizeye ko ikibazo cyabo kizitabwaho vuba kugira ngo bongere kubona umuhanda unogeye urujya n’uruza kandi utekanye.
@Rebero.rw
