Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yatangaje ko mu mwaka wa 2025 u Rwanda rwagaruye Abanyarwanda 289 bari bagiye gucuruzwa mu bihugu bitandukanye, nyuma yo gushukwa n’ababizezaga akazi n’ubuzima bwiza.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano, cyagarukaga ku ngamba igihugu gifite zo gukumira no kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.
Dr. Ugirashebuja yavuze ko mu bagaruwe, 101 bavuye muri Kambonjiya (Cambodia), 99 bava muri Oman, 58 bava muri Laos, mu gihe 31 bagaruwe bavuye muri Myanmar.
Yasobanuye ko benshi mu bagwa mu mutego w’icuruzwa ry’abantu baba babeshywe ko bagiye kubona akazi gahemba neza cyangwa amahirwe y’ubuzima bwiza mu bihugu batigeze bamenya neza.
Ati: “Abenshi bacuruzwa babeshywa akazi. Usanga abiganjemo urubyiruko rwizera ko muri ibyo bihugu bazabona ubuzima bwiza, ariko amaherezo bakisanga baguye mu maboko y’abacuruza abantu.”
Yagaragaje ko gucuruza abantu bikomeje kuba icyaha gihangayikishije isi yose, asaba urubyiruko kwitondera abasezeranya akazi mu mahanga banyuze mu nzira zitemewe cyangwa badatanga amakuru asobanutse.
Minisitiri Dr. Ugirashebuja yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukorana n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo Abanyarwanda bagwa mu mutego w’icuruzwa ry’abantu batabarwe, banagarurwe mu gihugu amahoro.
Yanashishikarije abaturage kujya babanza kugenzura amakuru y’akazi bemerewe mu mahanga no kunyura mu bigo byemewe n’amategeko, kugira ngo birinde kugwa mu mutego w’abacuruza abantu.
@Rebero.rw
