Umunyabigwi w’umupira w’amaguru wo muri Senegal, Sadio Mané, akomeje kwagura ibikorwa bye mu buhinzi n’inganda, aho yatangije umushinga mugari w’ubuhinzi n’ubutunganyirize bw’imyaka mu gace ka Bambali.
Binyuze muri kompanyi ye SM10 Agro, Sadio Mané yatangije umushinga w’ubuhinzi n’inganda ugamije guteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere, kongera agaciro ku musaruro no guteza imbere ubukungu bw’aho akomoka.
Uyu mushinga ufite ubutaka bungana na hegitari 500 bugenewe ubuhinzi n’ubuhinzi bw’ibiti, ndetse hakaba n’ahagenewe ibikorwa by’inganda hafite ubuso bwa hegitari 10.
Muri uyu mushinga kandi harimo ikigo kizajya gishinzwe gutandukanya, gutondeka no gutunganya imyembe, mbere y’uko ijyanwa ku masoko.

Intego ni ugukoresha ubuhinzi nk’inkingi y’iterambere ry’ubukungu bw’aho Mané akomoka, hongerwa ibikorwa by’ubuhinzi, gutunganya umusaruro ndetse n’inganda nto n’iziciriritse.
Uyu mushinga kandi utegerejweho gutanga amahirwe ku baturage binyuze mu mirimo ijyanye n’ubuhinzi, gutunganya umusaruro n’ibindi bikorwa by’inganda.
Sadio Mané, usanzwe azwi ku bikorwa bitandukanye by’iterambere akorera muri Senegal, akomeje kugaragaza ko intsinzi ye mu mupira w’amaguru ishobora gukoreshwa mu kubaka amahirwe arambye mu gihugu cye.
Uyu mushinga wa SM10 Agro ni urugero rw’uburyo abakinnyi b’umupira w’amaguru bashobora gukoresha umutungo n’izina bagezeho mu guteza imbere ibikorwa by’ubukungu no gufasha abaturage bo mu bice bakomokamo.
@Rebero.rw
