Umuryango w’Aba-Oblates de l’Assomption mu Rwanda ukomeje kwakira abakobwa barangije amashuri yisumbuye bafite umuhamagaro wo kwiyegurira Imana, kugira ngo batozwe kandi bitegurwe kujya mu butumwa aho uyu muryango ubakeneye ku isi.
Sr. Delphine Musabyimana, uhagarariye umuryango w’ababikira b’Aba-Oblates de l’Assomption mu Rwanda, avuga ko kwakira abakobwa bafite umuhamagaro wo kwiyegurira Imana ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi by’uyu muryango.
Avuga ko abakobwa barangije amashuri yisumbuye kandi bumva bafite umuhamagaro wo kwiyegurira Imana bashobora kwegera uyu muryango, bakahabwa amahirwe yo gutangira urugendo rw’ubuzima bw’abihayimana.
Ati: “Umuryango ukomeje no kwakira abakobwa barangije amashuri yisumbuye kandi bafite umuhamagaro wo kwiyegurira Imana, kugira ngo batozwe kandi bazabashe koherezwa gukorera ubutumwa aho umuryango ubakeneye ku isi.”

Sr. Delphine kandi ni umujyanama muri Komite Nyobozi y’Aba-Oblates de l’Assomption mu Ntara y’Uburasirazuba, igizwe n’u Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania.
Uyu muryango ufite inshingano zo gutanga umusanzu mu butumwa bwa Kiliziya, aho abayoboke bawo batozwa kugira ngo bazabashe gukorera Imana no gufasha abantu mu bice bitandukanye aho boherezwa.
Kwakira abakobwa barangije amashuri yisumbuye bifasha uyu muryango gukomeza gutegura abiyegurira Imana hakiri kare, bakahabwa inyigisho n’amahugurwa abategurira inshingano z’ubuzima bwabo bw’ububikira.
Abakobwa bumva bafite uyu muhamagaro bashishikarizwa kumenya neza ubuzima bw’abiyegurira Imana no kwegera abashinzwe uyu muryango kugira ngo babone amakuru ajyanye n’amahugurwa n’urugendo rwo kwinjira muri uyu muryango.
@Rebero.rw
