Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko gatanya zikomeje kwiyongera mu Rwanda, mu gihe umubare w’imiryango yasezeranye ugenda ugabanuka.
Raporo y’irangamimerere ya NISR igaragaza ko mu 2025 mu Rwanda yasezeranye imiryango 50,256, mu gihe mu 2024 yari 52,878, naho mu 2023 yari 57,880.
Ku rundi ruhande, umubare w’imiryango yahawe gatanya wagiye wiyongera ku buryo bugaragara. Mu 2023 hatandukanye imiryango 782, mu 2024 iba 1,068, naho mu 2025 igera kuri 2,629.
Muri rusange, raporo igaragaza ko mu myaka itatu ishize imiryango 4,479 yahawe gatanya.
Imibare ya 2025 kandi igaragaza ko 41.2% by’imiryango yatandukanye itari imaze imyaka 10 ishinzwe. Gatanya nyinshi zagaragaye ku bagabo bari hagati y’imyaka 40 na 45, mu gihe ku bagore zaganje mu bafite hagati y’imyaka 35 na 39.
Yagiye gukorera kure y’urugo, atangira guhinduka
Umugabo umaze imyaka myinshi ashyingiwe avuga ko yatangiye kubona impinduka mu mibanire ye n’umugore we nyuma y’uko uyu ajya gukorera kure y’urugo.

Uyu mugabo, washinze urugo mu 1999, avuga ko umugore we yaje kugira imyitwarire itandukanye n’iyo yari asanganywe, bitewe n’imibanire yagiraga n’abandi bagabo bahuriraga mu bikorwa bitandukanye birimo ibimina, gyms ndetse na siporo rusange. Avuga ko iyo myitwarire yaje kugira ingaruka ku muryango no ku mibanire yabo.
Gatanya zigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe
Impuguke mu kwita ku buzima bwo mu mutwe, Uwitonze Therese, avuga ko gutandukana bishobora kugira ingaruka zikomeye ku muntu ndetse no ku bana.
Asobanura ko hari abashobora gutakaza icyizere, bakumva ko nta cyo bamaze cyangwa ko batagikwiye gukundwa, ibintu bishobora kugira ingaruka no ku mibereho y’abana.
Ati: “Niyo abana baje ngo tubaganirize, usanga umwana avuga ko nyina ahora yiganyira. Izo ni ingaruka ku buzima bwo mu mutwe. Maman aranywa ibiyobyabwenge akarara mu kabari, Papa nawe yibera mu kabari, bikabagora kubyakira ndetse hari n’abatekereza kwiyahura.”
Uwitonze avuga ko ari ngombwa ko abashakanye bashaka ubufasha hakiri kare igihe batangiye kugira ibibazo, kugira ngo birinde ko amakimbirane akomeza kugeza ku gutandukana no ku ngaruka zishobora gukurikiraho.
Koroshya inzira ya gatanya na byo biravugwa
Bamwe mu bunganira abantu mu mategeko bavuga ko impinduka mu buryo bwo gukemura ibibazo by’abashakanye zishobora kuba imwe mu mpamvu zituma umubare w’abatana wiyongera.

Umunyamategeko Bugingo Irene avuga ko mbere gusaba gatanya byafataga igihe kinini, kuko habanzaga kugeragezwa ubwiyunge bw’abashakanye, ariko ko ubu uburyo bwo gukemura imanza bwahindutse.
Ati: “Kera kugira ngo usabe gatanya warayisabaga bigafata igihe kugira ngo uyihabwe. None uyu munsi igihe barakigabanije cyane, kuko umucamanza yagombaga kubanza kubunga, ariko ubu ntabwo ibyo kubunga abijyamo, abunga kimwe n’uko abishe amasezerano y’ubucuruzi cyangwa se abandi.”
Kubaka umuryango bitangira mu burere
Inararibonye mu mibanire y’abashakanye, Tuyishimire Assoumpta, asanga gukumira gutandukana bisaba ko umuryango uhabwa agaciro kuva mu burere bw’abana ndetse n’urugero bahabwa n’ababyeyi.
Ati: “Iyo umugabo n’umugore batakundanye, uburere bagiye guha abana buba busobanye. Kandi iyo umwana abuze urugero agenderaho, we ararwishakira. Ubwo rero dusubire ku isoko ry’umuryango ufite ikintu, ndetse n’Itegeko Nshinga ry’igihugu rifite icyo rivuga ku muryango, kuko umuryango ari wo shingiro ry’igihugu.”
Kigali iza ku isonga
Imibare y’imyaka itatu ishize igaragaza ko Umujyi wa Kigali ari wo wagaragayemo umubare munini w’abatandukanye, aho abahawe gatanya bagera kuri 1,119.

Ukurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba, ifite 1,011, mu gihe Intara y’Amajyaruguru ari yo yagaragayemo umubare muto ugereranyije n’utundi turere tw’igihugu, aho hatanzwe gatanya 529.
Uko umubare wa gatanya ukomeza kuzamuka mu gihe umubare w’abasezerana ugabanuka, impuguke mu mibanire n’ubuzima bwo mu mutwe zisaba ko imiryango ishyirwamo ingufu mu gukumira amakimbirane, kuganira ku bibazo no gushaka ubufasha mbere y’uko bigera ku gutandukana.
@Rebero.rw
