Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yitabiriye inama ya BRICS yabereye mu Buhinde atumiwe nk’uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), gusa bivugwa ko atahawe umwanya wo kuvuga ndetse ntiyagaragaye mu ifoto y’abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama.
Ndayishimiye yari mu bakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bakomeye bari batumiwe muri iyi nama yabereye mu Buhinde, aho yari ahagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Nubwo yari yatumiwe muri uru rwego, amakuru yatanzwe avuga ko protocole y’inama itamushyize mu ifoto rusange yafashwe n’abandi bakuru b’ibihugu bari bitabiriye inama.
Ikindi cyagarutsweho ni uko inama yarangiye Perezida Ndayishimiye atahawe umwanya wo kugira ijambo imbere y’abitabiriye, nubwo yari yitabiriye nk’uhagarariye Afurika Yunze Ubumwe.
Ibi byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza ku mwanya Afurika yari ihagarariweho muri iyi nama ndetse n’uburyo abatumirwa badasanzwe mu bagize BRICS bahabwa umwanya muri gahunda z’iyi nama.

BRICS ni ihuriro ry’ibihugu bikomeye mu bukungu rigamije guteza imbere ubufatanye mu bukungu, politiki n’izindi nzego hagati y’ibihugu birigize ndetse n’abafatanyabikorwa baryo.
Ku ruhande rwa Ndayishimiye, kuba yari yatumiwe nk’uhagarariye Afurika Yunze Ubumwe byari bifite ubusobanuro mu bijyanye no guteza imbere umubano hagati ya Afurika n’ibihugu bigize cyangwa bikorana na BRICS.
Perezida Ndayishimiye yari aherekejwe n’umugore we muri uru rugendo. Amakuru yakwirakwijwe avuga ko mu gihe Perezida yari mu bikorwa by’inama, umugore we yakoresheje umwanya we mu gusura no guhaha mu bice bitandukanye by’u Buhinde, kubera ko nta nshingano yihariye yari afite mu nama.

Kwitabira inama kwa Ndayishimiye kwagaragaje uruhare Afurika ishaka kugira mu biganiro by’ubukungu n’imibanire mpuzamahanga bigenda byaguka hagati y’Umugabane wa Afurika na BRICS.
@Rebero.rw
