Umukecuru igisenge cy'inzu cyagurutse cyose
Imiryango irindwi yo mu Mudugudu wa Nyamirama, Akagari ka Baziro, Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, yahuye n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaraye iguye mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Nzeri 2026, aho ibisenge by’amazu yabo byagurutse kubera umuyaga ukomeye n’amahindu.
Nubwo iyi mvura yangije amazu y’iyi miryango, nta muntu wakomeretse cyangwa wahasize ubuzima. Kugeza ubu, iyi miryango icumbikiwe n’abaturanyi bayo mu gihe itegereje ubufasha bwo gusana amazu yangijwe n’ibiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, Clisante Giraneza, yabwiye umunyamakuru wa Rebero.rw ko ubuyobozi bw’Umurenge bwamaze gutegura raporo y’ibyangijwe n’ibi biza iyoherezwa ku Karere ka Gisagara, kugira ngo hakorwe ubuvugizi ku bafatanyabikorwa b’Akarere bashobora gufasha aba baturage gusana amazu yabo.

Yagize ati: “Iyi miryango icumbikiwe mu baturanyi bayo. Tumaze gukora raporo y’ibyangijwe tuyohereza ku Karere kugira ngo tubashe gukorera ubuvugizi aba baturage ku bafatanyabikorwa b’Akarere ba bashobora kubafasha gusana amazu yabo.”
Giraneza yavuze kandi ko ubuyobozi bw’Umurenge bwiteguye gufasha imiryango yaba ifite ikibazo cyo kubona aho icumbika, aho bushobora kuyishakira amacumbi akodeshwa mu gihe hakiri gushakishwa ubundi bufasha bwo kubasanira.
Ku bijyanye n’abantu bafite ubumuga muri iyi miryango yahuye n’ibiza, ubuyobozi bw’Umurenge bwatangaje ko muri iyi miryango irindwi nta muryango urimo umuntu ufite ubumuga ukeneye ubufasha bwihariye bwagaragajwe muri iki kibazo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugombwa kandi bwakomeje gushishikariza abaturage gufata ingamba zo kwirinda ibiza, cyane cyane kuzirika ibisenge by’amazu kugira ngo bidatwarwa n’umuyaga mu gihe cy’imvura.
Mugombwa ni umwe mu mirenge yo mu Karere ka Gisagara yegereye ikibaya cya Kanyaru, ahatuma abaturage basabwa kurushaho kwitwararika no gufata ingamba zo kugabanya ingaruka z’imvura nyinshi n’umuyaga.
Ubuyobozi bw’Umurenge bwavuze ko ubufatanye n’abaturage bukomeje, kugira ngo bakomeze kwibutswa ingamba zo kwirinda ibiza no gukumira ibyangirika bishobora guterwa n’imvura, birimo no kureba niba ibisenge by’amazu biziritse neza.
Ibi biza bikaba byabaye no mu murenge wa Kansi mu tugari twa Akaboti, Umunini,Sabusaro,Bwiza ariko ubwo twateguraga iyi nkuru tagerageje kuvugisha umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi Bwana Isaie Gasana ntitwabasha kumubona ariko naho hakaba hari imiryango igera kuri 27 yahuye n’ibiza amazu yabo agasenyuka.
