Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) byahaye amakuru Abafatanyabikorwa mu Iterambere n’Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ku myiteguro y’inama mpuzamahanga zikomeye u Rwanda ruzitabira cyangwa rugira uruhare mu mwaka wa 2026.
Iki kiganiro cyahuje inzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abahagarariye ibihugu by’amahanga, kikaba cyari kigamije kugaragaza ibyo u Rwanda rwifuza kugeraho, gahunda zarwo ndetse n’amahirwe ahari yo gufatanya mu bijyanye no kurengera ibidukikije, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Mu byibanzweho harimo imyiteguro y’inama ya CMAS 2026, CBD COP17, MOP38 ndetse n’Inama ya UNFCCC COP31, zizaba urubuga rwo kuganiriramo ku bibazo bikomeye birebana n’ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere ku rwego mpuzamahanga.

Minisiteri y’Ibidukikije na REMA byagaragaje ko iki kiganiro ari amahirwe yo gusangiza abafatanyabikorwa ibyihutirwa u Rwanda rushaka gushyira imbere muri izi nama, gahunda zarwo ndetse n’ahashobora kuboneka ubufatanye mu kuzishyira mu bikorwa.
Mu myiteguro, u Rwanda rushaka gukomeza guteza imbere gahunda zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere imikoreshereze irambye y’umutungo kamere.
Abafatanyabikorwa mu Iterambere n’Abahagarariye ibihugu by’amahanga basobanuriwe kandi uburyo bashobora kugira uruhare muri gahunda zitandukanye u Rwanda ruzageza kuri izi nama, haba mu bufatanye bwa tekiniki, mu gushaka inkunga ndetse no mu guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye.
Abanyamakuru n’ibitangazamakuru na bo bari bitabiriye iki kiganiro, aho bashimiwe uruhare bagira mu kugeza ku baturage amakuru ajyanye n’ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere.

Minisiteri y’Ibidukikije na REMA byashimangiye ko uruhare rw’itangazamakuru ari ingenzi mu kumenyekanisha gahunda n’ibyihutirwa u Rwanda ruzageza muri izi nama, ndetse no gutuma abaturage barushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Iyi myiteguro ibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere mu by’ingenzi mu iterambere rirambye, rushaka kandi ko ubufatanye mpuzamahanga bwafasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubona ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga ibidukikije.

@Rebero.rw
