Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball y’Abagabo yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) amaseti 3-1, mu mukino wa kabiri wo mu itsinda D muri Championship d’Afurika ya Volleyball y’Abagabo 2026, iri kubera i Tunis muri Tunisia.
Umukino wamaze iminota 81, aho u Rwanda rwatangiye neza rufata iseti ya mbere ku manota 25-22.
RDC yaje kwisubiza mu iseti ya kabiri, iyitsinda ku manota 25-21, bituma amakipe yombi ajya kunganya iseti imwe kuri imwe.
U Rwanda rwakomeje gukina neza mu iseti ya gatatu, ruyitsinda ku manota 25-21, mbere yo kongera kugaragaza imbaraga mu iseti ya kane, ruyitsinda ku manota 25-20.

Bityo, u Rwanda rwegukanye umukino ku ntsinzi y’amaseti 3-1, rutsindira amanota 3 mu mukino wa kabiri wikurikiranya mu itsinda D.
Iyi ntsinzi ikurikiye iyo u Rwanda rwabonye mu mukino wa mbere, ubwo rwatsindaga Repubulika ya Centrafrique (CAR) amaseti 3-0.
U Rwanda ubu rukomeje urugendo mu irushanwa rihuriza hamwe amakipe y’ibihugu bikomeye muri Volleyball muri Afurika, aho gutsinda imikino ibiri ya mbere byongera amahirwe yo gukomeza mu byiciro bikurikiraho.
Uko amaseti yagenze
Rwanda 25-22 RDC – Iseti ya 1
RDC 25-21 Rwanda – Iseti ya 2
Rwanda 25-21 RDC – Iseti ya 3
Rwanda 25-20 RDC – Iseti ya 4
U Rwanda ruzakomeza guhatanira umwanya wo mu itsinda D, mu gihe imikino y’amatsinda izaba igikomeje muri iri rushanwa ribera i Tunis.
@Rebero.rw
