Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yasobanuye ko amabwiriza yo gusubiza ku nganda inzoga zashyizwe ku rutonde rw’izitujuje ubuziranenge, adakwiye gusobanurwa nk’aho zigiye kongera gucuruzwa.
Yagize ati: “Mu by’ukuri n’iyo tuvuze ngo biri gusubizwa mu nganda, ntabwo ari ukugira ngo inganda zibisubirane ahubwo ni nko kuvuga ngo bya bintu bihurizwe he.”
Yakomeje avuga ko ijambo “gusubiza ku nganda” risobanura ahantu hateganyijwe ho guhuriza hamwe ibyo bicuruzwa kugira ngo bibarurwe kandi bikurikiranwe n’inzego zibifitiye ububasha, aho kuba uburyo bwo kubisubiza ku isoko.
Yashimangiye ko intego y’iki gikorwa ari ukurinda ubuzima bw’abaturage, hakurwaho inzoga zagaragaye ko zitujuje ibisabwa n’amategeko n’amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa.

Mu rwego rwo gukuraho urujijo rwari rwavutse, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) na cyo cyatangaje ko gusubiza izi nzoga aho zakorewe bidasobanuye ko zigiye kongera gucuruzwa.
RSB yasobanuye ko izi nzoga zegeranirizwa hamwe kugira ngo zikurikiranwe n’inzego zibishinzwe, hanyuma hafatwe icyemezo gikurikije amategeko. Icyo cyemezo gishobora kuba ukuzisenya cyangwa ubundi buryo bwemewe n’amategeko bwo kuzivanaho ku buryo zitazongera kugera ku baguzi.
Iki kigo cyongeye kwibutsa abakora n’abacuruza ibinyobwa ko bafite inshingano zo kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge mu bikorwa byabo, kandi ko ibicuruzwa byose bigaragaye ko bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga bikurwa ku isoko nta kuzuyaza.

Ibi bisobanuro bije nyuma y’uko hari abacuruzi n’abaturage bagaragaje impungenge bibaza niba gusubiza izo nzoga ku nganda byaba bivuze ko zigiye kongera gutunganywa cyangwa zikagarurwa ku isoko.
Umujyi wa Kigali na RSB bahuriza ku kuba izi nzoga zitazemererwa kongera kugurishwa, ahubwo zizafatirwa umwanzuro wa nyuma n’inzego zibifitiye ububasha hakurikijwe amategeko agamije kurengera ubuzima bw’abaturage.
Abaturage basabwe gukomeza kwirinda kunywa cyangwa kugura ibinyobwa bishobora kuba biri ku rutonde rw’ibyakuwe ku isoko, ndetse bagakurikiza amabwiriza atangwa n’inzego zibishinzwe mu rwego rwo kurengera ubuzima rusange.
@Rebero.rw
