Nyanza Technical Secondary School (Nyanza TSS),yageze muri 1/2 cy’Imikino y’Amashuri ya Afurika y’Iburasirazuba (FEASSA) 2026, nyuma yo gutsinda Matiliku Secondary School yo muri Kenya amaseti 3-0.
Morogoro, Tanzania: Nyanza Technical Secondary School (Nyanza TSS) ihagarariye u Rwanda muri Volleyball y’abahungu batarengeje imyaka 20, yageze muri 1/2 cy’Imikino y’Amashuri ya Afurika y’Iburasirazuba (FEASSA) 2026, nyuma yo gutsinda Matiliku Secondary School yo muri Kenya amaseti 3-0.
Nyanza TSS yakinnye uyu mukino igaragaza imbaraga n’ubushobozi bwo guhangana, itsinda amaseti yose uko ari atatu, bityo ibona itike yo gukomeza mu mikino ya 1/2 cy’irangiza.
Iyi ntsinzi ishyize Nyanza TSS ku mwanya mwiza muri iri rushanwa, kuko ari intsinzi ya gatatu yikurikiranya mu mikino itatu imaze gukina.

Kuva FEASSA 2026 yatangira, iyi kipe y’u Rwanda ntiyigeze itsindwa umukino, ikaba ikomeje kugaragaza ko ishobora guhatanira umwanya wo hejuru muri Volleyball y’abahungu batarengeje imyaka 20.
Kugera muri 1/2 ni intambwe ikomeye kuri Nyanza TSS, ariko ikipe iracyafite umukino ukomeye wo gukina mu rwego rwo gushaka itike yo kugera ku mukino wa nyuma no guhatanira umudari wa zahabu.
FEASSA 2026 iri kubera muri Tanzania, ihuza abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho bahatana mu mikino itandukanye.
Nyanza TSS ikomeje guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa, aho abafana n’abakunzi ba siporo bategereje kureba niba iyi kipe izakomeza urugendo rwayo rwiza ikagera ku mukino wa nyuma.
@Rebero.rw
