Abayobozi bari bitabiriye inama yo kugezwaho ibyavuye mu bushakashatsi
Uyu munsi tariki ya 16 Mutarama 2025 hamuritswe ubushakashatsi bwakorewe mu turere twa Bugesera na Ruhango ku ndwara zititaweho uko bikwiriye, aho mu Karere ka Bugesera bakoze ubushakashatsi ku ndwara z’inzoka zo munda na Biraliziyoze mu gihe mu Karere ka Ruhango bakoze ku ndwara ya Biraliziyoze ariko zose zituruka ku mwanda no gukoresha amazi atari meza.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko inzego zitandukanye ni izifatanirije hamwe ndetse n’abaturage bakajyanamo bishoboka ko muri 2027 izi ndwara zititaweho uko bikwiriye zaba zarandutse neza, ariko bigasaba guhindura imyumvire ndetse no kwita ku isuku n’isukura mu ngo zabo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) gifatanije n’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida no guteza imbere ubuzima, ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Rwanda NGO Forum), hamwe n’umuterankunga The END Fund, nibo bateguye ubu bushakashatsi kugira ngo barebe uburyo bahashya izi ndwara zititaweho uko bikwiye (NTDs) mu Rwanda.
Dr Ruberanziza Eugene uhagarariye END Fund mu Rwanda ikaba ari umufatanyabikorwa wa Leta, kandi ikaba ifasha ibihugu bigera kuri 30 bigihanganye n’izi ndwara zititaweho uko bikwiye (NTDs).

Agira ati: “Mu Rwanda izi ndwara zititaweho uko bikwiye iziganje ni inzoka zo munda na Biraliziyoze, dukurikije ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima, binyuze mu kigo gishinzwe ubuzima (RBC), ku birebana n’ubu bushakashatsi bwakozwe muri utu turere tubiri, twarebaga ibibangamiye iyi gahunda kugira ngo bigerweho,bityo utu turere dufite ubwandu buri hasi ukurikije utundi turere two mu Rwanda”.
Ubushakashatsi bwakozwe muri 2020, Akarere ka Ruhango gafite 31% mu gihe Akarere ka Bugesera gafite 18% by’indwara zititaweho uko bikwiye, bityo rero isuku n’isukura ribashije kwitabwaho muri utu turere byatanga uko mu tundi turere twahashya izi ndwara zititaweho uko bikwiye.
Dr Eric Niyongira ushinzwe indwara zititaweho uko bikwiye mu n’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida no guteza imbere ubuzima, ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Rwanda NGO Forum), muri ubu bushakashatsi bwagaragaje ko hari ahataragera ibikorwa remezo cyane cyane amazi meza ku baturage, kuko ariyo azarwanya izo ndwara zititaweho uko bikwiye.
Agira ati: “Hari imbaraga nyinshi zakoreshejwe kugira ngo amazi abashe kugera ku baturage, kuko amazi ni izingiro rya byose kuri izi ndwara zititaweho kuko zifite aho zihurira n’isuku nkeya n’umwanda, ndetse no kuzamura imyumvire y’abantu kugira ngo izi ndwara tubashe kuzitsinda muri uriya mwaka wa 2027, mu gihe bamaze gusobanukirwa gukoresha neza ibyo bikorwa remezo barwanya izo ndwara cyane cyane inzoka zo munda ndetse na Bilariziyoze, bityo rero bagize isuku n’isukura twazirandura burundu”.

Yakomeje avuga ko nk’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida no guteza imbere ubuzima, ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Rwanda NGO Forum), bakomeza gukora ubuvugizi no kumanuka bakegera abaturage, ndetse n’ingamba zo guhashya izi ndwara nabo abo baturage bazibonemo.
Nshimiyimana Ladislas umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), akaba umuyobozi w’agateganyo mu gashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye, avuga ko ubu bushakashatsi buzabafasha kurandura izi ndwara zititaweho uko bikwiye.

Agira ati: “Byumwihariko muri utu turere bwakoremo bwagaragaje ko izi ndwara zititaweho uko bikwiye ziri ku rwego rwo hasi ugereranyije n’utundi turere, ariko mu Ruhango inzoka zo munda ziri ku rwego rwo hejuru ku buryo tutazirandura burundu muri uriya mwaka ariko ni urugendo, aya makuru y’ibanze twayashatse twibanda ku isuku n’isukura ndetse n’uburyo bw’ubukangurambaga kugira ngo tumenye uko dukora ingamba zo kurandura izi ndwara zititaweho uko bikwiye”.
Yakomeje avuga ko kuba hari ingamba zo gutanga ibinini by’inzoka zo munda, byose bigomba kugira isuku n’isukura kugira ngo byose bigendere hamwe, umuntu niba avuwe atongera kwandura, ubu ikizakurikiraho ku byavuye muri ubu bushakashatsi ni ugutegura ingamba n’uburyo zigomba gushyirwa mu bikorwa, bikaba bigomba gukurikiraho vuba.

Muri ubu bushakashatsi imiryango myinshi yavuze ko idatunganya amazi yo kunywa (64.5%) mu gihe ingo zitunganya amazi yo kunywa ari 35.5%, mu Karere ka Bugesera byerekanye ko umubare munini w’ingo zidatunganya amazi yo kunywa ugeze ku kigero cya 69.2%, naho mu karere ka Ruhango (60.0%).

Ingo nyinshi zavuze ko Ubwoko bwo gutunganya amazi ari uguteka amazi akabira ari 85.8%, mu gihe abayatunganya bashyizemo imiti ari (8.1%), abakoresheje uburyo bwo kuyayungurura ari 3,3% abakoresha uburyo bwa gakonde cyangwa se ibindi ari 2,8%.
@Rebero.rw
