Ifumbire y'umwanda wo mu musarani yangiza ubutaka kandi amagi y'inzoka zo munda amaramo imyaka 5 ku buryo ibihinzwemo iyo bidatunganijwe neza byanduza izo ndwara
Tariki 30 Mutarama buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye (NTDs), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima cyakoreye ubushakashatsi ku ndwara y’inzoka zo munda mu Karere ka Rubavu, gisanga impamvu mu Murenge wa Mudende higanje indwara y’inzoka zo munda, zari ku kigero cya 91% ari ukubera ko bafumbiza umusarani (Amabyi),kandi nta n’isuku n’isukura bagiraga mu miryango yabo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) hamwe n’umufatanyabikorwa w’ Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida no guteza imbere ubuzima ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Rwanda NGO Forum), bafatanyije n’itsinda ry’abanyamakuru ryandika ku buzima tariki ya 27 Mutarama 2025,basuye uwo murenge wa Mudende kugira ngo barebe aho bageze bahashya izo ndwara z’inzoka zo munda

Abajyanama b’ubuzima bari kumwe na bamwe mu bayobozi babasuye mu murenge wa Mudende
Mu rwego rwo kugabanya izo ndwara,hakoreshejejwe igikorwa cyiswe ngo “Ngwino tujyane mu Ngo” gihuriwemo n’abajyanama b’ubuzima, n’inzego zibanze hamwe n’abaturage mu rwego rwo kurandura iyo ndwara y’inzoka zo munda hamwe no kugira isuku n’isukura mu miryango yabo, kandi byatanze umusaruro kuko, ubu muri uwo murenge basigaye batarwara inzoka zo munda nkuko bazirwaraga mbere.
Umujyanama w’ubuzima Hakizimana Innocent utuye mu Kagali ka Bihungwe mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, avuga ko gahunda ya Tujyane mu Ngo byabafashije guhashya indwara y’inzoka zo munda kuko byatumye gukoresha umwanda w’umusarani bafumbiza mu mirima bicika,ndetse bakangurira abaturage kugira isuku n’isukura mu ngo zabo.

Agira ati: “Mbere abaturage batarahugurwa uko bagira isuku n’isukura mu miryango yabo no kwirinda gukoresha umwanda wo mu musarane nk’ifumbire mu murima, wasangaga hariyo umwanda ari nawo watumaga izo nzoka zo munda ziyongera, ariko aho Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) gitanze amahugurwa yuko abaturage bagomba kwigirira isuku n’isukura ndetse no kwirinda gukoresha ifumbire y’umusarani mu mirima yabo byagabanije kurwara inzoka zo munda”.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mudende Mukaremera Valentine yagarutse kubyiyongere bw’indwara y’inzoka zo mundwa yagaragara cyane ku barwayi bakiraga muri icyo kigo nderabuzima ayoboye, ndetse n’ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na RBC, ariko aho RBC itangiye guhugura abajyanama b’ubuzima izo ndwara zaragabanutse ku kigero cya 99%.

Agira ati: “Abajyanama b’ubuzima batarahugurwa uburyo bigisha abaturage kugira isuku n’isukura mu miryango yabo, muri raporo yatangwaga mu kwezi twakiraga nk’abarwaye inzoka zo munda 60, ariko aho bamariye kwigishwa ubu byaragabanutse ku buryo ubu haboneka nk’abarwayi 10, ariko nabyo turizera ko bazarangiraho kuko ubukangurambaga burakomeje”.
Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) Hitiyaremye Nathan ukora mu ishami rishinzwe kurwanya malariya n’izindi ndwara zandura mu gashami karwanya indwara zititaweho (NTDs) avuga ko ukurikije ibyavuye mu bushakashatsi indwara y’inzoka zo munda zigenda zigabanuka.

Agira ati: “Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi ni uko mu bantu bakuru guhera ku myaka 16 kuzamura ,ubu biri ku kigero cya 46.1% mu gihe mu kuva ku mwana uvutse kugeza ku myaka 4 ni 38.7%, abana kuva ku myaka 5-15 bageze ku kigero cya 30.2%, kurwanya izi ndwara z’inzoka zo munda cyane cyane ku bana ni ingirakamaro kuko zishobora gutuma bagwingira, cyangwa se zigatuma umwana abura amaraso mu mubiri ibyo byose bigatuma umwana atabasha kwiga neza”.
Umukozi w’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WMO), Dr Jules Mugabo,avuga ko WMO ari umufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda aho rifite imikoranire ya hafi na minisiteri y’ubuzima aho bafatanya mu igenamigambi, kandi bafite umugambi mwiza wo kurandura izi ndwara zititaweho (NTDs).
Agira ati: “Muri gahunda ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ni uko izi ndwara zititaweho zigomba kuba zacitse muri 2030, ikindi iri shami ritanga amahugurwa mu kurwanya izi ndwara zititaweho ndetse no gutanga imiti yo kurwanya izi ndwara, ikindi tufatanya guhugura abajyanama b’ubuzima n’uburyo barwanya izi ndwara mu baturage”.

Umurima w’ibirayi utarafumbijwe ifumbire y’umusarane bigaragara ko byatanze umusaruro mwiza
Abaturage bo muri aka kagali ka bihungwe mu murenge wa Mudende bavuga ko nyuma wyo guhagarika gukoresha umwanda wo mu musarani ndetse no gukurikiza inama bagirwa n’abajyanama b’ubuzima ubu bamaze guca integer indwara z’inzoka zo munda, kandi uwo mwana ukaba warabangirizaga n’ubutaka, ubu rero isuku n’isukura ikaba ariyo bashyizeimbere muri Tujyane mu ngo n’abajyanama b’ubuzima.
@Rebero.rw
