Abikorera bavuga ko batari bazi ko urubyiruko rufite ubumuga rugeze ku rwego rwo kunoza ibyo rukora muri ubu buryo.
Nyuma yo gusobanukirwa intambwe abantu bafite ubumuga mu karere ka Huye bamaze gutera mu bumenyi bahawe n’ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga mu Rwanda ( NUDOR) no kunoza ibyo bakora hakurikijwe imyuga bize, abikorera muri aka karere biyemeje kutabibagirwa ku mahirwe y’itangwa ry’akazi n’ imenyerezamwuga, no kubabera abakiliya b’imena b’ibyo bakora.
Babyiyemeje nyuma y’ikiganiro cy’umunsi umwe bamwe muri bo bagiranye n’umukozi wa NUDOR by’umwihariko muri porogaramu ishinzwe guteza imbere imibereho y’abantu bafute ubumuga,mu mushinga ‘ Dukore twigire, n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye,no kwerekwa bimwe mu bikorwa n’urubyiruko rufite ubumuga rwize imyuga itandukanye rukanahabwa ibikoresho na NUDOR biruganisha ku isoko ry’umurimo.

Umukozi wa NUDOR ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga’Dukore twigire”Murekatete Brigitte avuga ko yanyuzwe n’icyizere yahawe n’abikorera mu kwinjiza abantu bafite ubumuga mu itangwa ry’akazi, imenyerezamwuga no kubabera isoko ry’ibyo bakora
Nk’uko yakomeje abisobanura,Murekatete Brigitte yavuze ko icyari kigamijwe muri iki kiganiro,ari uguhindura imyumvire y’abikorera bamwe batinya guha akazi abantu bafite ubumuga,bakeka ko batize neza,badashoboye akazi kuko batarabakoresha ngo babarebe,kandi ubusanzwe baba bakeneye abo bakoresha bakabaha umusaruro bifuza.
Ati’’ Rero,twabakanguriye kumenya ko abantu bafite ubumuga bashoboye,ari abize ibi bisanzwe byo mu mashuri n’abahuguriwe imirimo itandukanye,irimo ubudozi,ububoshyi bw’imipira,ububaji,ubusuderi,n’ibindi, nk’uko babigaragaje mu imurikagurisha rito rigaragaza ibyo bamaze kugeraho.’’
Banagaragarijwe ko akarusho k’abantu bafite ubumuga, iyo bari mu kazi,kubera ko nta biba bibarangaza bindi birukankiramo,bagakora neza n’umutima wabo wose,ari yo mpamvu n’aba bikorera bakwiye kubabera abavugizi kuri bagenzi babo bakibafiteho imyumvire yo kudashobora, bakayihindura.
Murekatete Brigitte avuga ko,akurikije uko ibiganiro byagenze, n’uburyo abikorera biboneye ibikorwa n’urubyiruko rufite ubumuga,hari icyizere ko imyumvire igiye guhinduka.

Uyu avuga ko ibyo bakora byose babikesha agaciro perezida Kagame yabahaye.
Ati’’ Dukurikije imyumvire bamwe muri ba rwiyemezamirimo twaganiriye bari bagifite ku bumenyi n’ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga,n’uburyo batugaragarije ko yahindutse nyuma yo kumurikirwa ibyo bakora, hari icyizere ko mu minsi mike iri imbere tuzajya twinjira ahantu runaka,mu bakozi cyangwa abimenyereza umwuga tukanabonamo abantu bafite ubumuga,kuko byose ari urugendo.’’
Uru byiruko rufite ubumuga ruvuga ko rwishimiye kwereka aba bikorera ibyo rukora,uburyo babyakiriye n’icyizere ku bigiye gukurikiraho.
Irakoze Oreste ukorera I Cyarwa mu murenge wa Tumba, ufite ubumuga bwo mu mutwe,avuga ko nyuma yo gushyirwa mu itsinda na NUDOR,akigishwa gukora inkweto,akanahabwa ibikoresho,akora inkweto nziza,bitandukanye n’uko abantu bamutekerezaga.

Irakoze Oreste ufite ubumuga bwo mu mutwe yereka abikorera, NUDOR n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye ibyo akora
Ati’’ Turashimira NUDOR yerekanye ko natwe hari umusanzu twatanga mu kubaka igihugu cyacu. Nanishimiye ko ibyo nkora abikorera babibonye. Icyo mbifuzaho cya mbere ni isoko ryabyo kandi dukurikije uburyo babyishimiye mfite icyizere cyo kuribona.’’
Uwizeyimana Christine ukorera I Musebeya mu murenge wa Kigoma,ufite ubumuga bw’ingingo,avuga ko kumenya umwuga byamukuye mu bwigunge no gusuzugurwa n’abaturanyi, imyenda aboha ayo akuramo amutungira umuryango,na we akifuza ku bikorera isoko n’akazi by’ibyo akora.
Ati’’ Mfite ubuhanga budashidikanywaho mu buboshyi bw’imipira,iy’abana n’abakuru,ingofero n’ibindi. Nabyeretse abikorera barabishima cyane. Ndabifuzaho kujya bampa akazi, niba ari nk’ikigo cy’ishuri nkakidodera, n’ibyo nkoze bakamfasha kubibonera isoko. Turanasaba akarere kudufasha kubona inguzanyo muri za VUP n’ahandi kuko twe hari aho tutakwigeza,ariko akarere kahatwinjije byadufasha cyane.’’

Uwizeyimana Christine ufite ubumuga bw’ingingo yeretse abikorera bo mu karere ka Huye ko aho ageze hashimishije
Bashimira umukuru w’igihugu Paul Kagame,umutekano usesuye n’agaciro abaha,haba aho bakorera ibikoresho byabo biba bitekanye,haba mu bakiliya babafata nk’abandi bize imyuga nka bo,bakavuga ko bitari gushoboka iyo baba badakorera mu gihugu gitekanye,kinabaha agaciro.
Abikorera biyemeje kubaha umwanya ufatika mu byo bakora,akazi n’imenyerezamwuga batanga no kubabera abakiliya b’ingenzi b’ibyo bakora.
Nshimyumuremyi Théoneste nyiri Motel Urwuri ikorera mu murenge wa Huye,avuga ko bakoresha umuntu umwe gusa ufite ubumuga,ariko nyuma y’iki kiganiro agiye kubongera, akazajya anagurira urubyiruko yabonye rufite ibyo yakenera igihe rumugannye.
Ati’’ Iki kiganiro no kubona ibyo urubyiruko rufite ubumuga rukora byanshimishije cyane kuko hari byinshi nasobanukiwe ntarinzi. Niba umuntu ufite ubumuga agera ku rwego rwo gukora ibinoze nk’uko twabibonye,mu gihe hari abatabufite usanga bari aho ntacyo bakora, ntitwabura kubashyigikira ngo bagere kure hashoboka mu iterambere.’’
Uwababyeyi Alice ufite Kampani yitwa’ Sun media Ltd, ikora ibijyanye n’ubudozi,gucuruza inkweto z’abagore,n’ibindi, mu murenge wa Kinazi,avuga ko mu bakozi 9 afite ntawe ufite ubumuga urimo, ariko impinduka mu myumvire ku bantu bafite ubumuga akuye aha zigiye guhindura byinshi.

Uwimbabazi Alice avuga ko agiye kongera abantu bafite ubumuga mu bo aha akazi, imenyerezamwuga n’abo yigisha imyuga
Ati’’ Icya mbere nkuyemo ni ukudaheza abantu bafite ubumuga mu kazi kose,kuko hari abo nabonaga ubumuga bwabo,byonyine ngahita nishyiramo ko ntacyo bazashobora mu kazi kandi iyo myumvire si jye jyenyine wari uyifite. Ariko nyuma yo kuva aha ngiye gukangura bagenzi banjye,haba mu gutanga akazi,imyenyerezamwuga n’abo twigisha,impinduka zigaragare.’’
Ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi no guhanga umurimo mu karere ka Huye, Dukundimana Cassien na we yagaragaje kunyurwa n’ibikorwa n’urubyiruko rufite ubumuga, impinduka mu myumvire y’abikorera mu kubyaza umusaruro ubumenyi bw’uru rubyiruko,n’imbaraga NUDOR ishyira mu kurwigisha no kurubumbira hamwe mu matsinda, yizeza uruhare rw’aka karere mu iterambere n’imibereho myiza yarwo.

Abikorera bari kumwe n’urubyiruko rufite ubumuga, ubuyobozi bw’akarere ka Huye na NUDOR mu ifoto y’urwibutso.
Ati’’ Nk’akarere turi kumwe na rwo,haba mu guhamagara abikorera nk’uko bakirebera intambwe rumaze gutera mu bumenyi no kunoza umurimo, kurwereka inzira yo kubona inguzanyo muri VUP n’ahandi hadasaba ibihanitse,kurufasha gushaka amasoko y’ibyo rukora,n’ikindi cyose cyarutera imbaraga kikanakangura rugenzi rwarwo rucyitinya.’’

N’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ntibabitanzwe.
@Rebero.rw
