Abanyamakuru bashyikirijwe ibihembo byiganjemo ibikoresho bakenera mu kazi kabo ka buri munsi
Nyuma yaho hateguwe amahugurwa ku banyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga (social media), Strive Foundation Rwanda ifatanije na Abasirwa ku nkunga y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) bahembye abanyamakuru bakoze inkuru zitanga ubutumwa mu kwirinda virusi itera Sida mu rubyiruko n’abanyarwanda muri rusange.
Icyo aba barwanya virusi itera sida basaba itangazamakuru hamwe n’abakoresha izi mbuga, nuko mubyo bakora byose bajye bibuka nibura kunyuza ku mbuga zabo cyangwa se mu bitangazamakuru byabo, nibura inkuru yibutsa ko Sida igihari ntaho irajya kandi yugarije urubyiruko.
Uyu munsi ku cyicaro cya Strive foundation Rwanda mu karere ka Gasabo mu murenge wa Ndera, hatangiwe ibihembo ku banyamakuru bakoze inkuru zitandukanye bakangurira urubyiruko kurushaho kwirinda virusi itera Sida kuko iracyahari, kandi bamenyeshwa ko urugamba rukomeje ndetse n’ubukangurambaga mu kurwanya iyi virusi itera Sida.

Umuyobozi mukuru wa Strive Foundation Rwanda Muramira Bernard, akaba akomeje gusaba ibitangazamakuru bitandukanye gukomeza kuba mu ngamba zo kurwanya iyi virusi itera Sida mubyo bakora byose.
Agira ati: “Nubwo amikoro ari makeya, ariko urugamba rugomba gukomeza, ubu twagombaga gutumira abanyamakuru benshi, ariko n’ubundi muri bike dufite twabashije kubagenera ibihembo kugira ngo mubone ko urugamba turufatanije, kuganira n’umufatanyabikorwa turabikomeje kugira ngo mu kwezi k’Ukuboza ubukangurambaga tuzakora buzagere kuri benshi kandi umusaruro ugaragare”.
Yakomeje avuga ko cyane cyane ubu urubyiruko aho ruboneka hose bagomba kuhasanga ubwo butumwa ko virusi itera Sida igihari kandi ikomeje kwica abantu, bityo abakoresha izo mbuga zitandukanye bitewe nuko urubyiruko usanga ariho rubarizwa hanyuremo ubwo butumwa babuhasange, ndetse no mu tubyiniro uvanga imiziki nawe ajye yibuka gucishamo ubwo butumwa.
Dr Basile Ikuzo umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), uyobora ishami rishinzwe kurwanya virusi itera sida, avuga ko urugamba rukomeje rwo kurwanya virusi itera Sida, cyane cyane yugarije urubyiruko

Agira ati: “Ibi bihembo mubonye ntabwo ari ibyo gutuma mwumva ko urugamba rurangiye, ahubwo dukomeze tuburire cyane cyane urubyiruko kugira ngo rumenye uko ubuzima bwaryo buhagaze, kuko kwipimisha ni ubuntu mu bigo byose by’ubuzima ndetse na Nderabuzima aho wagana hose wakwakirwa, cyangwa se mu bigo by’urubyiruko naho izi serivice wazihasanga”.
Yasoje asaba urubyiruko ko abadashoboye kwifata bakoresha agakingirizo, kuko mu bigo by’urubyiruko ndetse no mu bigo Nderabuzima badutangira ubuntu, ariko asaba abanyamakuru ndetse n’abakoresha imbuga zitandukanye nabo gukomeza urugamba rwo kuburira abanyarwanda.
@Rebero.rw
