Urugaga rwa bikorera mu karere ka Rubavu (PSF Rubavu) rurashishikariza abatanga serivise zitandukanye mu bikorera kurwanya virusi itera sida, abafite utubari, amahoteli ndetse n’abafite inzu zicumbira abantu nibo ba mbere bagomba kuba bafite ibituma abantu barushaho kwirinda virusi itera Sida.
Abanyamakuru bandika kuri Sida bibumbiye muri Abasirwa bafatanyije n’urugaga rwa bikorera mu Rwanda hamwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) bakaba barateguye ubukangura mbaga mu karere ka Rubavu aho abikorera bagomba kwinjira mu ngamba zo kugabanya ubwandu bushya kuri virusi itera sida binyuze mu bafatanyabikorwa babo barimo amahoteli, utubari ndetse n’abacuruza amacumbi.
Ku mupaka muto wa Rubavu na Goma hari utuzu dutanga udukingirizo dukora kugeza saa saba z’ijoro tukaba dufite udukingirizo duha abakeneye kugira icyo bimarira mu gihe bashatse gukora imibonano mpuzabitsina, ku buryo abadashoboye kwifata bahagana bakakirwa bityo bakazihabwa.
Ntabwo aka kazu gaha abaturiye umupaka gusa kuko n’abakongomani nabo bazikeneye iyo bahageze bakazisaba barazihabwa kandi ku buntu, gusa abazihabwa ni abakwije imyaka y’ubukure kuko aribo bemerewe kuba bazikoresha.

Niragire Jean d’Amour ukorera muri ako kazu yemeza ko abamugana bose abasha kubaha udukingirizo ariko abamugana batangira kuboneka mu masaha ya n’imugoroba naho ku mannywa haza umwe umwe, urubyiruko ruracyari rukeya cyane kuko mubo mbasha guha service usanga ari abamotari ndetse n’abakarani.
Agira ati: “Urubyiruko niba rugana ibigo by’urubyiruko cyangwa se ibigo nderabuzima ariko ntabwo rukunda kungeraho hano, cyakora abaturuka Goma nabo hari abajya baza hano gusa benshi nakira ni abo muri Rubavu”.
Uwizeye Damascene utuye murenge wa Rugerero ariko ukunze gushakira ubuzima ku mupaka muto avuga ko agakingirizo ari ingenzi ku rubyiruko ariko usanga batakaba cyangwa ngo ubone bashishikarira ku kabaza, akaba ari nayo mpamvu ubona urubyiruko ariho virusi itera sida yiganje.
Agira ati: “Ubundi mu bikorera niho iyi serivise yakagombye kuba itangirwa cyane, mu mahoteli ndetse n’utubari n’amazu acumbikira abantu kuko niho hakorerwa imibonano mpuzabitsina, ariko usanga umuntu ashaka kubikora ari mu kabari bikamusaba kujya mu tuzu tudutanga kandi yagombye kukabona ahongaho nkuko n’ubundi baba bacuruza inzoga”.

Yakomeje avuga ko amazu acumbikira abantu (Lodge) ho byagombye kuba itegeko kuko abenshi ariho binyabwa bagiye kuhakorera imibonano mpuzabitsina, iyo rero basanze ntaduhari nibwo bakorera ahongaho bigatuma iyi virusi itera sida irushaho kwiyongera, tukaba dusaba ko PSF Rubavu yabishyiramo imbaraga kugira ngo babyubahirize.
Rudasigwa Eric ukuriye urugaga rwa bikorera mu karere ka Rubavu (PSF Rubavu) yavuze ko kubera umuterankunga wajyaga abaha udukingirozo atagihari arizo mbogamizi bahuye nazo, ariko bagiye gukora uukangurambaga kugira ngo mu macumbi ndetse na hoteli zihaboneke.

Agira ati: “Mu byukuri turabizi ko abacumbikira abantu (Lodge) hatari uburyo bwo kurwanya virusi itera Sida ariko abadukeneye batuma abakozi bakabibazanira, ikindi turateganya gufatanya n’akarere kugira ngo dukore ubukangurambaga kugira ngo amacumbi abe afite udukingiriza nibura aho bakira service ku buryo uwagakenera abe yakabona hafi, bityo kwirinda virusi itera sida babashe kubikora”.
Bamwe mubo twaganiriye baba abasura amacumbi cyangwa se hoteli bemeza ko udukingirizo duhenze nubwo nabwo bufite amoko atandukanye,bityo rero ubuvugizi bukaba bkenewe kugira ngo ibiciro byongere bigabanuke nubwo urubyiruko rudakozwa agakingirizo, kandi imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kigaragaza ko urubyiruko rufite virusi itera sida rukomeje kwiyongera.
@Rebero.rw
