Iyaremye Yves umuyobozi mukuru wa Yirunga Ltd asobanura kuri iki gikorwa cya Kivu Beach Expo& Festival
Mu kiganiro n’itangazamakuru muri Salle y’Akarere ka Rubavu, Yirunga Ltd ifatanije n’Intara y’Iburengerazuba n’Urugaga rwa bikorera bateguye Kivu Beach Expo& Festival mu turere 5 dukora ku kiyaga cya Kivu.
Ubwo turere ibyo bitaramo bikazahabera mu matariki atandukanye ariko bikazaba guhera tariki ya 3 Nyakanga kugeza tariki ya 31 Kanama 2025, utwo turere dukora ku nkengero z’I Kivu ni Rubavu ari naho yatangiriye umwaka ushize, Karongi, Rutsiro,Nyamasheke na Rusizi.

Iyaremye Yves ubwo yakoraga ikiganiro n’itangazamakuru cyitabiriwe n’abanyamakuru baturutse muri DRC
Iri serukiramuco n’imurikabikora rizamara iminsi igera kuri 41, risusurutsa abanyarwanda ndetse n’abaturanye bo muri DRC, dore ko hari n’abahanzi bazaturuka mu gihugu cya DRC bazasusurutsa abanyarwanda murio ibyo bice rizanyuramo.
Umuyobozi MukuruYirunga Ltd ari nawe utegura Kivu Beach Expo& Festival Bwana Iyaremye Yves yagarutse kuri iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri ariko mu isura nshya ndetse anizeza abagikurikirana kandi bazamurikamo ibikorwa byabo ko bazahungukira byinshi.

Bamwe mu bahanzi bazasusurutsa abanyarwanda baturutse muri DRC, n’abanyamakuru
Agira ati: “Iki gikorwa kizaba urubuga rwiza rwo gusabana mu mico itandukanye, kwidagadura mu ndirimbo zitandukanye harimo izo mu gihugu cy’abaturanyi, kumurika ibikorerwa by’iwacu no gusangiza amahirwe yo ku kiyaga cya Kivu na bagituriye”.
Ni umwanya urubyiruko rubonye wo kwerekana impano zabo mu guhanga udushya ndetse no guporomotinga “Made in Rwanda” , kandi muri iryo murikagurisha hazabonekamo ibikorerwa mu Rwanda bityo buri wese akazabona umwanya wo kwihahira ndetse no kugurira inshuti n’abavandimwe.
Muri iki gikorwa naho izazenguruka hose Yirunga Ltd ikaba izaba iri kumwe na Koperative yashinzwe n’abadage ariko ubu isigaye iyoborwa n’abanyarwanda ya KIAKA isanzwe ikora ibikoresho bitandukanye ndetse bikundwa n’abanyarwanda.
@Rebero.rw
