Biyemeje gusigasira ibyakozwe mu kwinjiza abantu bafite ubumuga mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere
Abakangurambaga b’ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere bo mu mirenge ya Mutuntu, Gitesi na Murambi mu karere ka Karongi baravuga ko biyemeje kurushaho kwegera abantu bafite ubumuga babagezaho amakuru ya buri gihe abafasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, banasigasira ibimaze gukorwa banabyongera, mu kwinjiza abantu bafite ubumuga muri iyi gahunda.
Babyiyemeje nyuma y’amahugurwa y’iminsi 2 ku guhangana n’izi ngaruka,bahawe n’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda ( NUDOR) mu mushinga wayo ugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage ( CJC Project).
Barebera hamwe ibikibangamira abantu bafite ubumuga n’abandi banyantege nke,cyane cyane nk’igihe habaye Ibiza bitandukanye,usanga akenshi bibibasira,kubera ahanini kutabigiraho amakuru ahagije.
Niyonizeye Placide,umukozi wa NUDOR,ukorera mu ishami ry’iterambere ry’ubukungu ry’abantu bafite ubumuga avuga ko muri aka karere ka Karongi,mu myaka 3 uyu mushinga uhamaze,aba bakangurambaga bahoraho babaye ingirakamaro mu bikorwa bitandukanye bifasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Niyonizeye Placide ashimira akarere ka Karongi n’abandi bafatanyauri ibi bikorwa imbaraga babishyiramo ngo bisigasirwe
Harimo gutera amashyamba,kugabanya ibicanwa ngo ayo mashyamba yiyongere, guca amaterasi yikora n’ay’indinganire, gutera ibiti by’imbuto ziribwa n’ibivangwa n’imyaka, gusana inzu zasenywe n’ibiza,guha amatungo abanyantege nke barimo n’abantu bafite ubumuga,n’ibindi.
Ati’’ Muri ibyo bikorwa byose tukifuza ko hari ibyiciro byihariye bitasigara inyuma birimo n’abantu bafite ubumuga. Impamvu ni uko abantu bafite ubumuga,mu gihe cy’ibiza bahura n’ingorane zihariye zirimo kutamenya amakuru. Nk’umuntu ufite ubumuga bwo kutumva ibiza niba bibaye nijoro kugira ngo azabyumve bikaba ikibazo.’’
Arakomeza ati’’ Nk’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona kugira ngo amenye aho aca abihungira cyangwa ufite ubw’ingingo udafite inyunganirangingo cyangwa insimburangingo kugira ngo azahangane na byo ntibimugireho ingaruka bikagorana.’’
Avuga ko biri mu byatumye bongera guhugura aba bakangurambaga ngo biyungure ubumenyi,babe bafite amakuru ahagije ku bumuga,inzitizi abantu bafite ubumuga bahura na zo, n’ingaruka z’iyo mihindagurikire y’ikirere kuri bo kugira ngo mu gihe hari nk’ibiza byabaye ibyo byiciro bimenyekane birusheho kwitabwaho byihariye.
Avuga ko aba bakangurambaga baba bagomba kubikangurira abaturage bose, nko mu muganda rusange,inteko z’abaturage n’igihe kindi abaturage bahuye, bakabisobanurirwa ngo bamenye ko uko bahangana n’izi ngaruka abantu bafite ubumuga batagomba guhezwa.
Ati’’ Twabahuje ngo twongere tubakangurire inshingano zabo. Barusheho kunoza ibyo bakora n’umushinga nurangira bazabe aba mbere mu gusigasira ibyakozwe.’’
Nzamurambaho Salathiel wo mu murenge wa Mutuntu ati’’ Nubwo twakoraga byose ngo ibyakozwe mu murenge wacu bikomeze bisigasirwe,aya mahugurwa atubereye ingirakamaro cyane kuko twagaragaje imbogamizi duhura na zo mu mikorere zikabonerwa ibisubizo, bikadufasha gukomeza guha amakuru ahagije abantu bafite ubumuga n’abandi banyantege nke kuri iyi mihindagurikire kugira ngo hirindwe ingaruka zayo.’’

Nzamurambaho Salathiel wo mu murenge wa Mutuntu avuga ko aya mahugurwa abahaye imbaraga zikomeye zo gukomeza kwita ku byakozwe no kubyongera
Placide yakomeje agira ati’’ Bayaranatangiye kuko nko mu murenge wa Mutuntu hari itsinda ryatangiye gukora Imbabura zicana make ngo hirindwe kwangiza amashyamba. Ni igikorwa cyiza cyane kuko babikora mu bikoresho by’aho iwabo,birimo ibumba ry’ahongaho. Babona amasoko bakazigurisha bakabona amafaranga bikanatuma hatangizwa ibiti byinshi. Ni intambwe ikomeye muri iyi gahunda.’’
Ashimira ubuyobozi bw’akarere ka Karongi,ubw’imirenge bakoreramo n’izindi nzego bakorana muri ibi bikorwa, uburyo bafatanya kubyitaho, agasaba cyane cyane aba bakangurambaga gukomeza gusigasira ibyagezweho ngo uretse no kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere binabafashe mu iterambere.
Aba bakangurambaga baravuga ko biyemeje gukomeza gusigasira ibyakozwe.
Muhawenimana Francine wo mu murenge wa Murambi,avuga ko hari na we ibyo atari asobanukiwe ku byiciro by’ubumuga n’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga,cyane cyane mu bihe by’ibiza, yabisobanukiwe neza agiye kubyigisha abandi.
Ati’’ Dusanzwe dusura abantu bafite ubumuga tukamenya ibibazo byabo tukanabikorera ubuvugizi ariko dushimiye cyane NUDOR yongeye kudutyaza ubwenge. Hari byinshi byakozwe mu murenge wacu biri guteza imbere bigaragara abantu bafite ubumuga,nk’amatungo bahawe n’ibindi, tugiye kurushaho gukurikirana ngo birusheho kubabyarira umusaruro.’’
Habaguhirwa Marius wo mu murenge wa Gitesi, ashimira NUDOR aho yakuye abantu bafite ubumuga n’aho ibagejeje mu myumvire muri iyi mirenge uyu mushinga umaze igihe ukoreramo,kuko hari byinshi bazamuyeho imyumvire babonaga bisa n’aho bitabareba.

Habaguhirwa Marius wo mu murenge wa Gitesi ashimira NUDOR ibyakozwe muri iyi myaka 3 bamaranye kuko byazamuye cyane ubukungu n’imyumvire y’abantu bafite ubumuga mu kwitinyuka
Ati’’ Hakozwe byinshi cyane pe! Byonyine kuzamura imyumvire y’abantu bafite ubumuga bagasobanukirwa neza uburenganzira bwabo n’uburyo bwo kubuharanira bakabigeraho ntibyari byoroshye.’’
Yongeyeho ati’’ Nubwo uyu mushinga warangira ibyakozwe ntibizarangira duhari, cyane cyane ko n’ubuyobozi bubona intambwe ikmeye yatewe, budushyigikiye ngo imibereho y’abaturage bose abantu bafite ubumuga badahejwe irusheho gutera imbere.’’
Umushinga CJC program watangiye gukorera mu turere twa Karongi,Ngororero na Gisagara muri 2023,ukazarangiza imirimo yawo muri Werurwe,2026. Wakoze ibikorwa byinshi abo byagezeho bishimira aho byabakuye n’aho bibagejeje mu iterambere no mu myumvire, Niyonizeye Placide akavuga ko kubisigasira no kubyongera byazababera imbarutso yo gukomeza iterambere bifuzwaho.
@Rebero.rw
