Uburyo bwo gupima umwuka usohoka mu binyabiziga wangiza ikirere
Mu rwego rwo kubungabunga umwuka duhumeka Ikigo cy’igihugu gishinzwe imihindagurikire y’ibihe (REMA) cyashyizeho gahunda yo gupima ibinyabiziga umwuka bisohora ku buryo ikidafite icyo cyangombwa kitemererwa kujya mu muhanda.
Ubundi hari hamenyerewe ko byakorwaga na Police y’igihugu ariko ubu bikaba biri mu maboko ya REMA kugira ngo batange icyo cyangombwa, mu binyabiziga bipimwa n’imodoka zose ariko vuba aha baratangira no gupima ibinyabiziga bya moto, kandi bikaba byerekeza ko ibinyabiziga bitangiza ikirere bikoresha amashanyarazi bigomba kuba byinshi.
Uburyo izo modoka zipimwa buba butandukanye nyuma yuko uza gupimisha imodoka amaze kubisaba ku irembo ikiba gisigaye ni ukuzana ikinyabiziga kugipimisha aho bipimirwa, ariko iyo zihageze babanza kumenya niba ikoresha essence cyangwa se niba ikoresha mazutu kuko ibikoresho bizipima biba bitandukanye kandi bikorwa kinyamwuga.
Umwe mubaje gupimisha ikinyabiziga Theogene Nzayikorera ashimangira ko gupimisha umwuka ari ingenzi kuko bituma zitangiza ikirere kandi iyo icyo kirere cyangiritse natwe bituma duhumeka umwuka wanduye ukatugiraho ingaruka z’indwara zimwe na zimwe zituruka ku buhumekero.

Theogene amaze kubona icyangombwa cyemeza ko imodoka ye itangiza ikirere mu myuko imodoka isohora
Agira ati: “Mu rwego rwo kubungabunga ikirere ndetse no kugira ngo twirinde kwangiza icyo kirere ni byiza ko mu gihe hakiri imodoka zidakoresha amashanyarazi zigomba kujya zipimwa umwuka bityo umwuka izo modoka zisohora ukaba ugomba kuba upimwe kandi ni uburyo bwiza bwo kubungabunga ikirere, gusa ibiciro byazo biracyari hejuru mbese birahenze cyane”.
Yakomeje avuga ko igituma imodoka igira umwuka wangiza ikirere akizi yaje gupimisha yizeye imodoka ye kuko amenera amavuta ku gihe kandi agakurikirana imodoka ye nkuko umuntu yigenzura, bityo rero nkaba ngira inama abashoferi batwara imodoka ko uko bayirinda gukora impanuka ninako bagomba gukurikirana iyo modoka kugira ngo itangiza ikirere isohora imyuka icyangiza.
Kayitsinga Marcel waje gupimisha ikinyabiziga cye aturutse Rubavu nawe yashimye kuba ikigo cya kontolore barakibazaniye Musanze kuko mbere byarabagoraga bajya za Kigali gukoreshayo iyo Kontorole, kandi twizera ko nahandi bizagenda bihagera uko ubushobozi buzaboneka.

Marcel nawe arashima uburyo bapimirwa imodoka imyuka isohokamo nubwo bihenze cyane
Agira ati: “Nkatwe abashoferi twashimye ubu buryo ibyo dupimisha byose bikorerwa rimwe kandi hamwe kuko bitworohereza urugendo, ikindi dushima ni uburyo hashyizweho uburyo bwo kurinda ikiorere kirimo umwuka duhumeka kuko imodoka nizo zangiza uwo mwuka duhumeka ariko iyo zipimwe bituma zisohora umwuka utangiza icyo kirere”.
Pie Celestin Hakizimana umukozi Ushinzwe ubugenzuzi bw’ubwiza bw’umwuka muri REMA, mu bushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko imyuka ihumanya cyane ikirere ikomoka ku binyabiziga biyisohora bityo bigatuma duhumeka imyuka yanduye.
Agira ati: “Ubu hashyizweho uburyo bwo kugabanya iyo myotsi yangiza ikirere nyuma yuko habonetse ibyuma bigezweho biyipima ndetse no kongerera ubushobozi abakozi bashinzwe gupima ibyo binyabiziga aho bapima ibinyabitabire bisohokamo bya gaze, uburyo tuyipima ni mu buryo bubiri aho tuyipima yaka ndetse n’uburyo yongera umwuka isohora (accelerateur), kandi izifite impombo ebyiri nazo dufite ibyuma tuzishyiramo hombi kugira ngo tuhapimire icyarimwe”.

Hakizimana umukozi mu kigo cy’igihugu cya REMA asobanura uburyo imodoka zipimwa
Iteka rya Minisitiri w’Ibidukikije ryo ku wa 25 Kanama 2025, riteganya ko igikoresho cy’ubwikorezi gikoreshwa na moteri kigenewe gutwara abagenzi muri rusange; igikoresho cy’ubwikorezi gikoreshwa na moteri kigenewe kwikorera imizigo; ibinyabiziga byigishirizwaho gutwara; igikoresho cy’ubwikorezi gikoreshwa na moteri kigenewe gukoreshwa imirimo y’ubucuruzi; ibinyabiziga bikoreshwa mu butabazi; bisi zitwara abanyeshuri; ibikoresho by’ubwikorezi bikoreshwa na moteri zikoresha ibikomoka kuri peteroli byagenewe gukoreshwa mu bwubatsi, mu buhinzi, no mu bindi bikorwa nk’ibyo n’imbangukiragutabara bizahabwa icyemezo kimara amezi atandatu mu gihe ibindi bizajya bihabwa ikimara umwaka.
Iri teka riteganya ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi birimo ihazabu kuri buri kosa.
Ingingo ya 24 ivuga ko uretse umuyobozi w’igikoresho cy’ubwikorezi gikoreshwa na moteri, “umuntu utubahiriza amabwiriza yerekeye imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere aba akoze ikosa kandi ahanishwa ihazabu ya 3.000.000 Frw.”

Ibyuma bigezweho bakoresha bapima imodoka imyuka zisohora niba yujuje ubuziranenge
Ni mu gihe “Nyir’igikoresho cy’ubwikorezi gikoreshwa na moteri utubahiriza amabwiriza yerekeye isohorwa ry’imyuka ihumanya ikirere aba akoze ikosa kandi ahanishwa ihazabu ya 25.000 Frw.”
Umuntu ukora, nta ruhushya, igikorwa gihumanya ikirere kitubahirije amabwiriza y’ubuziranenge agenga ubwiza bw’umwuka aba akoze ikosa, kandi ahanishwa ihazabu ya 3.000.000 Frw.
@Rebero.rw
