Mu gihe Umujyi wa Kigali ukomeje kwaguka no kwakira abaturage benshi bawugana bashaka
imibereho myiza, mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge, hatangijwe Site
y’Imiturire ya Rwakivumu II – Taba, igamije gutanga ibisubizo birambye ku kibazo
cy’imiturire iteguwe kandi ijyanye n’amikoro ya benshi.
Iyi site iherereye mu Kagari ka Taba, ikaba igizwe n’ibibanza 2,076 byateguwe mu buryo
bujyanye n’igenamigambi ry’igihugu, bigamije gufasha abaturage kubona aho gutura heza,
hatekanye kandi hateguwe neza.
Ibikorwa remezo byuzuye kandi bigezweho
Site y’Imiturire ya Rwakivumu II – Taba ifite ibikorwa remezo by’ibanze byuzuye, bigatuma
abahatuye babaho neza kandi batekanye. Harimo imihanda yubatswe neza yorohereza ingendo,
amazi meza, umuriro w’amashanyarazi, ndetse na internet yihuta, byose bikenerwa mu buzima
bwa buri munsi no mu bikorwa by’iterambere.

Byongeye kandi, iyi site ifite amatara yo ku mihanda, ibikorwaremezo by’isuku n’isukura,
ndetse n’ubucuruzi bwegereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imibereho myiza
y’abahatuye.
Uburezi n’ubuzima byegereye abaturage
Mu rwego rwo korohereza imiryango ihatuye, hafi ya site hari amashuri y’inshuke, abanza
n’ayisumbuye, harimo n’ibigo byigenga byujuje ibisabwa, bigaha amahitamo ababyeyi bashaka
uburezi bufite ireme.
Ku bijyanye n’ubuzima, abaturage ba Rwakivumu II – Taba boroherwa no kugera kuri serivisi
z’ubuvuzi, kuko hari ibigo nderabuzima n’amavuriro yegereye iyi site, harimo n’Ivuriro rya
Kanyinya, ritanga serivisi zizewe kandi zihoraho.
Ingendo zoroshye n’itumanaho rinoze
Uburyo bw’ingendo muri aka gace buroroshye cyane. Hari imodoka zitwara abantu mu buryo
bwa rusange, moto, ndetse n’imodoka za Ecofleet, bituma kugera mu Mujyi wa Kigali no mu
tundi duce byoroha kandi bigatwara igihe gito.

Uvuye Nyabugogo, ukoresheje imodoka za rusange za Ecosfeet, wishyura 350 Frw gusa, naho
kuri moto ukahagera mu minota igera kuri 15, ibintu bigaragaza uburyo iyi site ihujwe neza
n’ibindi bice by’umujyi.
Ibibanza biteguye kubakwaho mu buryo bwemewe n’amategeko
Nk’uko bisobanurwa na Niyonzima Alphonse, Umuyobozi wa Site y’Imiturire ya Rwakivumu
II – Taba, iyi site igizwe n’ibibanza 2,076, byose byateguwe hakurikijwe amategeko
n’igenamigambi ry’igihugu.

Yagize ati: “Uguze ikibanza muri iyi site, wishyura amafaranga y’ibikorwaremezo angana na
340,000 Frw, kandi mu gihe kitarenze ibyumweru bine uba wamaze guhabwa ibyangombwa
byose bigufasha guhita utangira kubaka inzu wahoranye mu ndoto.”
Gutura heza no gushora imari ifite ejo hazaza
Niyonzima Alphonse akomeza avuga ko kugura ikibanza muri Site y’Imiturire ya Rwakivumu II – Taba atari ugutura gusa, ahubwo ari no gushora imari ifite inyungu z’igihe kirekire, bitewe
n’aho iherereye n’iterambere rikomeje kugera mu Murenge wa Kanyinya.
Ati: “Ngwino ugure ikibanza cyangwa ibibanza muri site yizewe, itekanye kandi ifite ejo hazaza
heza ho gutura no gushora imari.”

Twandikire ubone ibisobanuro birambuye
Abifuza kumenya byinshi kuri Site y’Imiturire ya Rwakivumu II – Taba bashobora guhamagara
cyangwa kwandikira kuri WhatsApp: 0788 758 102.
Bashobora kandi gukurikirana amakuru agezweho kuri mbuga nkoranyambaga za site:
Instagram: @siterwakivumutaba
YouTube: Rwakivumu Phase II Taba Site

Facebook: Site Rwakivumu Taba
X (Twitter): @PhaseSite51813
Rwakivumu II – Taba: Hitamo gutura heza, hizewe, hafi y’umujyi, unashore mu ejo
hazaza hawe.
@Rebero.rw
