Gukingira imbwa indwara y'ibisazi ni ugukumira iyi ndwara ko yakwandura abantu kuko uwayandura iyo atavuwe vuba birangira imuhitanye
Igikorwa cyatangijwe uyu munsi ku mulindi wa Kanombe ahasanzwe hakorerwa imurikagurisha, niho abaturage bazanye imbwa zabo kugira ngo zikingirwe indwara y’ibisazi, imbwa imaze gukingirwa ishyirwaho ikimenyetso mu gahanga kandi bagahabwa ifishi yuko yakingiwe.
Gukingira indwara y’ibisazi bikaba bitangiriye mu mirenge itatu y’Umujyi wa Kigali, aho bahereye mu Mirenge ya Kanombe na Masaka yo mu Karere ka Kicukiro, hamwe no mu murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Igikorwa cyateguwe na WAG Rwanda ifatanije na Mission Rubbies hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) bakaba bashishikariza umuturage kuzafasha urubyiruko rw’abakorerabushake bazafatanya n’abaganga b’amatungo bazakingira izo mbwa.

Urubyiruko rw’abakorerabushake hamwe n’abaganga bavura amatungo bagiye gukingira imbwa hamwe n’abayobozi batandukanye mugutangiza igikorwa cy gukingirwa indwara y’ibisazi by’imbwa
Ubu buryo bwatangijwe butandukanye nu bwakoreshwaga aho basabaga abaturage kuzana imbwa bagahurira kuri Site imwe bakaba ariho bazikingirira, ariko ubu bazajya babasanga mungo zanyu aho mutuye kugira ngo hatagira izacikanwa
Dr Samson Ntegeyibizaza umukozi wa RAB ushinzwe gukurikirana inama mu rwego rw’igihugu,yatangiye avuga ko ari indwara ihangayikishije mu gihugu nubwo hari n’izindi kuko ari indwara ifite ubukana bukabije, kuko uwayirwaye iyo ativuje kare birangira imuhitanye.
Agira ati: “Iyi ndwara y’ibisazi by’imbwa 99% iterwa no kurumwa n’imbwa, zimwe mu ngamba zo kuyirandura ni uguhera kuyikumira hakingirwa imbwa zose ngo zitanduza abantu, bivugwa ko ibihumbi birenga 59 ko bapfa bazize ibisazi by’imbwa, bityo rero isi ikaba yarafashe ingamba zo kuyirandura ariko habayeho ubufatanye”.

Yakomeje avuga ko nka minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ko hari ibintu bagomba kwibandaho harimo ubukangurambaga ku bantu ngo bakingize imbwa zabo, ikindi nuko abatunze imbwa bagomba kuzabarurwa kugira ngo hamenyekane umubare wazo, kuko iyi ndwara ikingirwa buri mwaka.
Dr Richard Nduwayezu ushinzwe ubushakashatsi n’abafatanyabikorwa mu kigo cya WAG Rwanda, avuga ko ubu buryo bugiye gukoresha buzadusigira umubare w’imbwa uri aho tuzaba turangije gukingira.
Agira ati: “Turasaba umuturage wo muri iyo mirenge twavuze haruguru, ko usibye ko ari n’itegeko gukingiza imbwa ye ariko amenye ko ari inshingano ye kugira ngo iyo mbwa ikingirwe, ikindi niyo mpamvu tuzajya ku rugo ku rundi kugira ngo hatazagira abasigara, tukaba tuzafatanya n’urubyiruko rw’abakorera bushake batuye aho tuzajya tujya gukingira”.

Dr Richard Nduwayezu ushinzwe ubushakashatsi n’abafatanyabikorwa mu kigo cya WAG Rwanda arimo guha umuturage ifishe imbwa ye imaze gukingirirwaho
Yakomeje avuga ko ari igikorwa kizakorerwa mu tugali ndetse n’imidugudu, bityo rero nkuko mwabibonye ko imbwa dukingiye ishyirwaho ikimenyetso niyo mpamvu na zazindi zidafite bene zo niba duhuye nazo zizakingirwa.
Dr Mugwaneza Denyse umukozi mu ishami ry’ubuzima bukomatanije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), avuga ko indwara y’ibisazi by’imbwa ihari mu gihugu kuyirandura ni uko tubanza kumenya imbwa zihari ubundi buri mwaka zigakingirwa indwara y’ibisazi by’imbwa.

Agira ati: “Iyo ndwara igomba kuba yamaze gucika muri 2030, ubu birasaba ingamba zigomba gukorwa, bityo tugakorana n’inzego zose kugira ngo dukumire iyo ndwara y’ibisazi by’imbwa, uburyo bwo kubikumira ni uko imbwa zose zigomba gukingirwa iyi ndwara y’ibisazi by’imbwa”.
Iyi gahunda yo gukingira indwara y’ibisazi by’imbwa ikaba yatangijwe n’umuyobozi mukuru Dr Kubana Richard ushinzwe urubyiruko rw’abakorerabushake muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu aho ashishikariza urubyiruko gufasha abaganga bagiye gukingira imbwa indwara y’ibisazi.
@Rebero.rw

Nonese umuntu yamenya ate igihe bazagerera mu murenge we..njye ntuye muri Nyakabanda .., murakoze