Abanyeshuri barenga 830 biga muri gahunda ya 4x4 muri Kibogora Polytechnic bahanzwe amaso mu ikemurwa ry'ikibazo cy'abaganga mu turere twa Rusizi na Nyamasheke
Mu gihe havugwa ikibazo gikomeye cy’ibura ry’aganga mu bitaro no mu bigo nderabuzima by’ubutere twa Rusizi na Nyamasheke,Minisiteri y’Ubuzima( MINISANTE) iravuga ko gahunda ya 4×4 (Four by Four Health workforce Development Reform) ifite abarenga 830 ikurikirana muri Kaminuza ya Kibogora Polytechnic igiye kugikemura.
Byavuzwe na Dr Nkeshimana Menelas,ushinzwe imyigishirize n’iterambere ry’abakozi bo kwa muganga muri MINISANTE, ku wa gatandatu,tariki ya 14 Werurwe,2026, ubwo bamwe mu bayobozi n’abakozi muri MINISANTE, RBC na UNICEF basuraga ishami ry’ubuvuzi muri iyi kaminuza,ishami rya Rusizi,binajyanye no kwizihiza imyaka 40 UNICEF imaze ikorera mu Rwanda.
Ni urugendo rwashimishije cyane abarukoze,abanyeshuri n’abakozi b’iyi kaminuza n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi,aho,nyuma yo gusura abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuzima harebwa imyigire yabo, hakurikiyeho imikino y’intoki, aho muri Volley-ball y’abagabo, MINISANTE yatsinze Kibogora Polytechnic sets 2-1, Basketball y’abagore, Kibogora polytechnic igatsinda RBC,amanota 63-23.
Mu biganiro byakurikiyeho, Ngayabahiga Philbert wo mu karere ka Nyamasheke, ugeze mu wa 3 mu ishami ry’ububyaza, wari warabuze ubushobozi bwo kuryiga aryifuza cyane, yiga acikiriza,yagaragaje aho iyi gahunda ya 4×4 yamukuye, akarihirwa,akaba akabakaba inzozi yahoranye zo kuzaba umubyaza.

Ngayabahunga Philbert wari warabungije imitima igihe kirekire yibaza uburyo aziga ububyaza yahoraga arota, yishimira ko ageze mu mwaka wa 3 w’iri shami yishyurirwa n’iyi gahunda ya Leta ya 4*4.
Ati’’ Nemeye kujya mu buyede n’ubuzunguzayi ngo mbone amafaranga andihira iri shami biranga, kandi nari nabonye buruse yo kwiga uburezi muri kaminuza ariko numva atari bwo bw’inzozi zanjye. Udufaranga duke nari mbonye,nje aha mu wa 1 dushirana n’uwo mwaka ndataha ariko nkomeza igitekerezo cyanjye.’’
Avuga ko yaje kumva ko Leta igiye gushyiraho iyi gahunda abikurukiranira hafi, igihe kigeze araza akora ikizamini aragitsinda,afatwa mu barihirwa na yo, yiga ibyo yahoraga yifuza,ubu ageze mu wa 3.
Ati’’ Ndiga neza cyane nshyizeho umwete ngo nzagere ku byo nifuzaga,nzabe umubyaza utanga umusaruro ategerejweho. Ndashimira cyane perezida Kagame dukesha ibi byose, iyo ataba akunda abaturage uko abakunda, jye w’I Nyamasheke utagira ukomeye unzi, simba narabonye iyi buruse ngo mbe niga.’’
Imyigire y’aba banyeshuri,ikinyabupfura n’uburyo basubiza neza ibyo babazwa, byashimishije cyane umuyobozi w’agashami gashinzwe ubuzima,imirire myiza n’uburezi bw’inshuke muri UNICEF Rwanda, Dr Samson DESTE, wagaragaje kubabonamo icyizere cy’ejo hazaza ku ikemurwa ry’ikibazo cy’abaganga mu Rwanda, cyane cyane muri aka gace iri shuri riherereyemo.
Ni ikibazo cyari kimaze kugaragazwa n’umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Rusizi, Gatera Egide wavuze ko muri aka karere ka Rusizi hari ibitaro bya Gihundwe n’ibya Mibilizi,n’ibigo nderabuzima 18, byose bifite ikibazo gikomeye cyane cy’abaganga.

Mu izina rya UNICEF Rwanda, Dr Samson DESTE yashimiye ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibogora Polytechnic uburezi bufite ireme buhabwa abiga ubuvuzi muri iyi kaminuza
Ati’’ Dufite ikibazo gikomeye cyane cy’abanganga aho n’ababonetse batitabira gukorera mu karere ka Rusizi. Ni umugisha rero MINISANTE kudutekerezaho tukagira ishuri nk’iri,kubera iyi gahunda ya 4×4 twizera ko izatubera igisubizo,abaganga bakaboneka,tukizera ko mu myaka mike iki kibazo kizaba cyakemutse.’’
Yakomeje ati’’ Mukomeze mudutekerezeho ibigo nderabuzima bibone abaganga n’ababyaza bahagije.’’
Yagaragaje akamaro gakomeye cyane iri shuri rifitiye aka karere, yizeza kurishyigikira byimazeyo nk’ubuyobozi bw’Akarere’ anaboneraho gushimira UNICEF n’abandi bafatanyabikorwa ba Leta muri iyi gahunda uburyo bashishikajwe n’uko aka karere kagira abaganga bahagije.
Ikibazo cy’ubuke bw’abaganga kinagarukwaho na Dr Nkeshimana Menelas, wagize ati’’ Ni byo,abakozi bo kwa muganga ni bake. Ni yo mpamvu y’iyi gahunda ya 4×4 yo kwinjiza benshi mu mashuri, ya Leta n’ayigenga,n’iri rya Kibogora Polytechinc ririmo,kugira ngo bige ari benshi, ibyo bakeneye tubibafashemo, birimo n’ibijyanye n’amafaranga y’ishuri.’’
Yunzemo ati’’ Kuza hano uyu munsi ni ugushyigikira 4×4, igitekerezo turi gushyira mu bikorwa kuko aha hari abanyeshuri barenga 830 twishyurira amafaranga y’ishuri,hamwe n’abafatanyabikorwa bacu batandukanye.

Dr Nkeshimana Menelas, ushinzwe imyigishirize n’iterambere ry’abakozi bo kwa Muganga muri MINISANTE, aravuga ko gahunda ya 4*4 ifasha kwiga muri Kibogora Polytechnic abarenga 830 izakemura ikibazo cy’ubuke bw’abavanga mu turere twa Rusizi na Nyamasheke
Si aha gusa,dukorana n’amashuri ya Leta n’ayigenga mu gihugu hose. Hari n’abo tujyana hanze kugira ngo umubare w’abaganga wiyongere,n’abazakora kwa muganga babe benshi.’’
Avuga ko Leta yashyizemo imbaraga nyinshi kuko kera abanyeshuri biga iby’ubuvuzi batangiraga umwaka wa mbere batarenga 1500, batari guhanza ibitaro n’ibigo nderabuzima byose bibakeneye.
Ati’’ Ariko kubinjiza mu mashuri mu buryo bubafasha kwiga muri 4×4, tugeze hafi abanyeshuri 8000 batangira umwaka wa mbere w’amashuri. Bivuze ko nyuma y’imyaka 3 cyangwa 4, abakozi bazaba batangiye kuba benshi,n’ahafite abakozi bake hose bakazahaboneka, n’ibivugwa ko hari abanga kujya mu bice by’icyaro bakigumira mu mijyi bikazakemuka.’’
Yashimiye iyi kaminuza imyigishirize iri hejuru ifite, ubuyobozi bwayo n’ibikoresho bifasha abanyeshuri kwimenyereza ibyo biga,asaba abanyeshuri kubyaza umusaruro aya mahirwe,biga cyane kuko ibyangombwa byose bakenera babifite, n’ubuyobozi bw’ishuri bugakomeza kubaba hafi kugira ngo intego igihugu gifite muri uru rwego izagerwaho.
Umuyobozi w’iyi kaminuza Mukamusoni Dariya,avuga ko nubwo atavuga ko iyi kaminuza yonyine yasohora abakozi bo mu buvuzi bose bakenewe,izabikora ku bufatanye n’izindi ziri mu gihugu zitanga aya masomo,ariko ko,hamwe n’iyi gahunda ya 4×4, nka kaminuza,bazakora ibyo bashoboye kugira ngo aba bakozi, bize neza baboneke.

Umuyobozi wa kaminuza ya Kibogora Polytechnic, Dr Mukamusoni Dariya na we yemeza ko iyo gahunda ya 4×4 itabaho hari benshi barihirwa na yo batari kwiga
Ati’’ Kaminuza natw twabonye akamaro k’iyi gahunda kuko ni gahunda ya Guverinoma,isubiza ikibazo cy’abakozi mu mavuriro kugira ngo duhe abanyarwanda ubuzima bwiza. Yafashije cyane ko abana bo mu miryango idafite ubushobozi,bumva batanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu mu rwego rw’ubuzima,barihirwa bariga,nk’uko ubwabo babitangamo ubuhamya.’’
Avuga ariko ko hakiri imbogamizi zijyanye n’ubuke bw’aya mafaranga ukurikije ibikenerwa n’umunyeshuri,,akizera ko na cyo MINISANTE izakirebaho ikayongera.

Umuyobozi wa kaminuza ya Kibogora Polytechnic, Dr Dariya Mukamusoni (Uwa 1 uturutse I buryo) atembereza abayobozi batandukanye muri iyi kaminuza abereka imyigire y’abanyeshuri

Dr Samson DESTE, Umuyobozi w’agashami gashinzwe ubuzima,imirire myiza n’uburezi bw’inshuke muri UNICEF Rwanda, iri mu bafatanyabikorwa bakomeye ba gahunda ya 4*4 ( wambaye umweru) yashimishijwe cyane n’ibyo yeretswe n’abanyeshuri biga ubuvuzi muri Kaminuza ya Kibogora Polytechnic.

Abayobozi batandukanye basobanurirwa n’abanyeshuri uko amasomo y’ubuvuzi muri iyi kaminuza agenda

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Rusizi, Gatera Egide na we avuga ko aka karere gateze gukemurirwa ikibazo cy’ubuke bw’abaganga na gahunda ya 4×4.

Abakinnyi ba MINISANTE, RBC na Kibogora Polytechnic n’abayobozi mu ifoto y’urwibutso nyuma y’imikino ya Basketball na volleyball.
@Rebero.rw

nibyo rwose kaminuza ya KIBOGORA polytechnic yatugejeje juri byinshi cyane turayishimira cyane cyane Ubuyobozi bwayo batanga uburere bubereye ubuzima kaminuza yaziye igihe pe. muri 4*4 naho abanyeshuri baho bitwara neza cyane kandi ubona ko ibyo bigishijwe babyumva cyane kandi babyishimiye kuba baraje kubyiga muri KIBOGORA POLYTECHNIC.
Ndabona gahunda ya 4×4 ari igisubizo mu buvuzi