Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Console, yayoboye umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku bakobwa n’abagore barenga 380 barangije amahugurwa y’amezi atatu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ashimangira ko kubaha ubumenyi n’ubushobozi ari imwe mu nzira zo kubafasha kwigira no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Uyu muhango wabaye nyuma y’amahugurwa agamije kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa kugira ngo binjire mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, rumaze igihe rugaragaramo umubare muto w’abagore ugereranyije n’abagabo.
Mu ijambo rye, Minisitiri Uwimana Console yavuze ko kongerera abagore ubumenyi mu myuga itandukanye, harimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bibafasha kwihangira imirimo, kongera umusaruro no kuzamura imibereho y’imiryango yabo.

Yagize ati: “Iyo duha abagore n’abakobwa ubumenyi n’ubushobozi, tuba tubafasha kwigira no kwiteza imbere. Ibyo ntibigirira akamaro umuntu ku giti cye gusa, ahubwo bigira uruhare mu iterambere ry’umuryango ndetse n’iry’Igihugu muri rusange.”
Abahawe impamyabushobozi bagaragaje ko amahugurwa bahawe yabafashije gusobanukirwa uburyo bwiza bwo gukora ibikorwa by’ubucukuzi, kubungabunga umutekano ku kazi no gukoresha neza amahirwe ari muri uru rwego rw’ubukungu.

Bamwe muri bo bavuze ko bagiye gukoresha ubumenyi bungutse mu kwihangira imirimo cyangwa gukorera amasosiyete akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bityo bakarushaho kwiteza imbere mu buryo bw’ubukungu.
Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango bagaragaje ko kongera umubare w’abagore mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro biri mu rwego rwo guteza imbere uburinganire no guha amahirwe angana abagore n’abagabo mu nzego zose z’ubukungu.

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni rumwe mu nkingi z’ubukungu bw’u Rwanda, aho rukomeje gutanga umusanzu munini mu byoherezwa mu mahanga. Guha abagore amahirwe n’ubushobozi bwo kurwitabira biteganyijwe ko bizafasha kongera umusaruro no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Amahugurwa yahawe aba bagore n’abakobwa ni kimwe mu bikorwa bigamije kongera uruhare rw’abagore mu myuga yihariye no kubaka ubushobozi bwabo kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.
@Rebero.rw
