Abarezi, ababyeyi b'abanyeshuri ba Saint Matthew's School biyereka abatuye mu mujyi wa Rusizi
Saint Matthew’s School yatangiriye ku musozi wa Cyangugu mu 1998 ari ishuri rukumbi ryigenga ryigishaga inshuke n’ab’amashuri abanza mu cyongereza mu gihe ahandi henshi bigishaga mu gifaransa.
Kuri ubu rimaze kugaba amashami 4 mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, ubuyobozi bwaryo bukavuga ko n’ahandi ritaragera riri mu nzira mu rwego rwo gukomeza icyerekezo cy’uburezi bufite ireme butangwa n’itorero EAR/ Diyoseze ya Cyangugu ryarishinze.
Ni rimwe mu mashuri yigenga yatangiye mbere muri uyu mujyi wa Rusizi,nk’uko bivugwa n’umuyobozi mukuru w’amashami yaryo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke,Muramira Benson, rifite cyane cyane intego yo gufasha kwiga abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi,nyuma n’abandi babonye uburezi n’uburere buhatangirwa basaba kuhazana abana,barabyemererwa barariyoboka.
Kuri ubu rimaze kugaba amashami yandi 4,arimo ishami ry’icyiciro rusange cy’ayisumbuye Kamembe, iry’inshuke n’abanza mu Murenge wa Gashonga muri Rusizi, Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga na Nyamasheke,I Kibogora mu Murenge wa Kanjongo.

Umuyobozi w’amashami ya Saint Matthew’s School muri Rusizi na Nyamasheke, Muramira Benson avuga ko ibikombi n’imidali batwara mu mikino byerekana ko na ho bahashyira ingufu nyinshi.
Muramira Benson akomeza avuga ko ryazanye impinduka zifatika mu ireme ry’uburezi mu gihugu,bigaragarira ku bana bahanyuze bigaragaza hirya no hino ku isi aho bakorera,agashimangira ko intego yarishyizeho yagezweho banakomeje kuyishimangira bagaba amashami hirya no hino aho babisabwe n’ababyeyi hose.
Ati’’ Turashaka ko ibyo dukora bigera henshi. Twatangiriye Kamembe,tumaze kugera ahatandukanye muri Rusizi na Nyamasheke ku busabe bw’ababyeyi bifuza ireme ry’uburezi dutanga. Nyamasheke twahageze muri 2019 mu Murenge wa Kanjongo,ku busabe by’ababyeyi,mu ijwi ry’uwari umuyobozi w’aka karere wakifuzagamo ishuri ry’abana bato ryigenga risobanutse.’’
Arakomeza ati’’ Yaduhamagaye hari ikibazo cyatumaga abahoherejwe kuhakorera batahaza,n’abahaje bagahita bisubirira aho baturutse kubera kubura amashuri y’abana. Yegera ibiro by’Umwepisikopi barabiganira bivamo iryo shuri. Muri 2023 tuhashyira irindi I Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga, ryajyanye n’irya Gashonga muri Rusizi uwo mwaka.’’
Avuga ko baganwa cyane kuko ubu Kamembe bahafite abana barenga 800, Nyamasheke Kanjongo abarenga 600, Ntedezi 275, Gashonga 243, ababyeyi bakaba bakomeje kubasaba kwagura inyubako ngo haze n’abandi, banasabwa n’ab’indi Mirenge nka Bweyeye na Bugarama muri Rusizi na Kirimbi muri Nyamasheke kuhagera, n’ababasaba andi mashuri yisumbuye yunganira Kamembe , ibi byifuzo byose bari kubishakira ibisubizo binoze.
Ikindi avuga gishimishije cyane,ni uko iri shuri ryakira abana benshi baturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC bashaka uburezi bwo hejuru mu cyongereza, bamwe mu babyeyi bakaza gutura mu Rwanda ngo abana babo baryigemo.

Ababyeyi, abarezi n’abana ba Saint Matthew’s School, ishami rya Ntendezi bishimira uko barangije umwaka
Ati’’ Bamenye ko mu Rwanda dufite uburezi n’uburere bw’icyerekezo, baratugana ari benshi,bakishimira impinduka bizanira abana babo,na cyo tukacyishimira cyane.’’
Indi mpinduka avuga bazanye ni iy’akazi kuko ubu aha hose barerera bahaye akazi abarenga 150, bakanagira uruhare mu mibereho myiza y’aho bakorera,aho bafasha mu kubakira abatishoboye,kubarihira mituweli,n’ibindi,kuko atari ishuri rigamije ubucuruzi ahubwo irigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Avuga ko nta mwana ukenera kuhiga ngo abibure kuko n’uwa kure bamutwara,imodoka bifitiye zihagije muri ibyo bikorwa. Ikindi avuga cyateye imbere mu mashuri yabo ni imikino kuko umwana atakwiga neza atakinnye.
Ati’’ Nubwo hari aho tucyubaka ibibuga by’imikino,ariko n’urwo rwego twararuzamuye ku buryo umwana wese ufite impano mu mukino n’imyidagaduro idapfukiranwa. Bigaragazwa n’ibikombe n’imidali bazana.’’
Avuga ko Saint Matthew’s School ari ishuri ryihariye mu ntego no mu cyerekezo, agashimira Perezida Kagame washimangiye ko kwiga ari ihame bigatuma rijyaho, EAR/ Diyoseze ya Cyangugu yarishyizeho,ababyeyi bariyobotse n’abana ubwabo barihesha ishema aho bari hose, akizeza ko umuvuduko bariho uzakomeza,nk’intego y’itorero Angilikani ry’uRwanda.
Ababyeyi barirereramo bavuga ko ryabatabaye.
Musabyimana Jean de Dieu uhagarariye komite y’abarerera Gashonga, avuga ko baribonye barushye, mu mirenge ya Nyakarenzo, Gashonga, Rwimbo na Nzahaha ntaryo bagiraga. Byatumaga bamwe mu babyeyi bohereza abana Kamembe bakora ibilometero birenga 60 kugenda no kugaruka, amafaranga yo gutega no kubazindura cyane bikarushya abana bikomeye.

Abarangije mu y’inshuke Gashonga bafatanya n’ababyeyi n’abayobozi kubyishimira
Abandi bagashakisha imiryango I Kamembe abana babo biga batahamo,umwana akabonana n’ababyeyi rimwe na rimwe,abandi bagahitamo gutura I Kamembe ngo abana babo bige.
Ati’’ Nta muyobozi n’umwe wageraga muri ibi bice ngo abure guturwa iki kibazo. Na Musenyeri w’Abangilikani ni cyo twamusanganizaga tumwinginga ngo yumve icyifuzo cyacu nk’ababyeyi aduhe ishuri kuko twe ubwacu gushyiraho ishuri nka ririya tutari kubishobora. Turashima cyane itorero Angilikani ry’uRwanda ryariduhaye,abana bacu bakaba biga neza nta nkomyi, batakoze urugendo rurerure cyane cyangwa ngo umubyeyi ahangayike.’’
Nshimiyimana Sam Matthieu,uhagarariye abo mu gice cya Ntendezi,na we ati’’ Ryageze ku nyota y’ababyeyi kuko umwana yakoraga urugendo bw’ibilometero 50 kugenda no kugaruka buri munsi ajya kwiga Kamembe mu modoka. Umubyeyi yarihaga amafaranga 70.000 buri kwezi ku modoka gusa. Ufite abana 3 yatangaga amafaranga 630.000 buri gihembwe, udashizeho ay’ishuri. Nti byari ibya benshi ariko inyota y’uburezi bufite ireme yarabiduteraga.’’

Abana barererwa muri Saint Matthew’s School ishami rya Ntendezi bashimirwa n’abayobozi n’ababyeyi babo
Arakomeza ati’’ Turabashimira cyane,baratwumvise bararitwegereza. Abana bacu bariga neza uko tubishaka,tukabishimira mbere na mbere umukuru w’igihugu Paul Kagame urukundo akunda uburezi rutuma nk’ibi byiza bitugeraho.’’
Mukasemarora Acqueline w’I Kamembe na we ati’’ Uburezi bufite ireme muri Saint Matthew’s School ntibushidikanywaho. Tubibonera mu manota abana bacu bazana mu bizamini bya Leta. Ntitwabona icyo dushimira EAR/ Diyoseze ya Cyangugu yariduhaye, Barakoze cyane natwe ababyeyi ntituzigera tubatenguha.’’
Binashimangirwa na Munyabugingo Jean Pierre uyobora komite y’ababrerera I Nyamasheke Kanjonga na we ugira uti’’ Ni ishuri rinejeje uwo ari we wese urirereramo.’’
Abarirangijemo abanza bishimiye impamba barikuyemo.
Ndashimye Beni Christian uragije abanza I Nyamasheke,ati’’ Twize neza bishimishije,twizeye gutsinda neza ibizamini bya Leta. Ndashimira abarezi n’ababyeyi bacu uruhare rwabo mu kudutoza uburere bwiza. Tuzakomeza kuba intangarugero n’ahandi tuzagera,ntituzabatenguha.’’

Muramira Benson afatanya n’umubyeyi w’umwana urangije abanza kumushimira
Haleluya Shami Jesley uyarangirije I Ntendezi na we ati’’ Akamaro k’abarezi n’ababyeyi bacu bitanze ngo twige uko twifuzaga kazaduhora ku mitima aho tuzajya hose. Turashimira cyane Imana yaduhaye ababyeyi n’abarezi nk’aba.’’
Babihuriraho na Ganza Muhire Odilon Nolan w’I Kamembe ugira na we ati’’ Nshimira cyane ababyeyi banjye bashyize muri iri shuri. Nakundaga kurwaragurika bakamfasha kugeza ubu ndangije abanza. Nziga ngere ahashoboka hose nifuza, nagire uruhare mu myigire y’abandi igihe nzaba mbifitiye ubushobozi nkurikije nanjye uko nitaweho.’’

Ganza Muhire Odilon Nolan urangirije abanza Saint Matthew’s School Kamembe ashima uburere n’uburezi bufite ireme bahawe
Mu birori binyuranye aba bana barangiza ay’inshuke n’abanza, abayobozi n’ababyeyi banyuranye babyitabiriye bahuriraga ku gushima cyane EAR/ Diyoseze ya Cyangugu yaribahaye,bemeza ko bazanarirangira bagenzi babo.
Dusabimana Marie Agnes,ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kanjongo,unarirereramo,yagize ati’’ Uburezi n’uburere mwahaye abana bacu, nta gushindikanya buzabubaka bunubake igihugu muri rusange. Mwarakoze cyane,natwe nk’ubuyobozi aho muzadukenera hose ntituzabatenguha.’’
Mu izina rya Musenyeri wa EAR/ Diyoseze ya Cyangugu, Muhutu Nathan, Rév. Ndayisaba Pacifique yijeje ababyeyi barerera muri iri shuri I Nyamasheke kutazatezuka ku ntego y’uburezi bufite ireme itorero ryiyemeje.

Abarangije abanza I Kibogora muri Nyamasheke bijeje imitsindire iri hejuru y’ ibizamini bya Leta

Umuyobozi w’amashami 5 ya Saint Matthew’s School muri Rusizi na Nyamasheke, Muramira Benson yishimira ko intego zatumye iri shuri rishyirwaho zagezweho.

Abana barererwa Kanjongo Nyamasheke bashimirwa

Rév.Ndayisaba Pacifique yizeza ababyeyi ko EAR Diyoseze ya Cyangugu itazatezuka ku ntego y’uburezi bufite ireme
@Rebero.rw
