Aborojwe bahize kuyabyaza ibindi by'iterambere
Umushinga RW 0165 EMLR/ Musengesi uterwa inkunga na Compassion international,ukorera mu Murenge wa Gihombo,Akarere ka Nyamasheke woroje amatungo magufi abaturage 42 batishoboye, barimo 16 woroje ihene na 26 woroje ingurube, basabwa kuzibyaza umusaruro uzanagera ku bandi.
Umushumba wa EMLR paruwasi Musengesi ibarizwamo uyu mushinga, Rév. Ntakirutimana Aaron avuga ko imyaka 15 uhamaze yabaye ingirakamaro cyane mu mibereho myiza y’imiryango y’abana 238 witaho.
Ati” Abana bagiye bahabwa ibikoresho n’amafaranga y’ishuri,mituweli, ibikoresho byo mu ngo,n’ibindi. Ababyeyi babumbirwa mu matsinda yo kwiteza imbere, abadafite inzu barubakirwa, abadafite amatungo bagenda bayahabwa kandi bayabyaje umusaruro ufatika.”
Avuga ko bishimira ko bamwe mu bana batangiranye n’uyu mushinga barangije kaminuza, hari 16 bakiyirimo, 60 barangije ayisumbuye, abenshi bari mu mirimo inyuranye irimo uburezi, ubumotari n’indi ibabeshejeho.
Avuga ko ababyeyi 238 bafite abana uyu mushinga witaho babumbiwe mu matsinda 15 akora ibinyuranye bibateza imbere, birimo ubuhinzi n’ubworozi,aho bamaze kugira umutungo utimukanwa w’agaciro k’amafaranga miliyoni zirenga 40 nyamara iyo batishyira hamwe ntawe uba afite n’ifaranga akurikije uko bari bameze.
Ubwo bayahabwaga, Surintendant wa EMLR, Conference ya Nyabinaga, Rév. Mushimiyimana Casimir yabasabye kuyafata neza bakayabyaza amaremare cyangwa ibindi by’iterambere,birinda amakimbirane mu miryango.

Surintendant wa EMLR, Conference ya Nyabinaga, Rév. Mushimiyimana Casimir yabasabye umutuzo mu miryango uzabafasha kwita kuri aya matungo.
Ati” Nta muryango wagira icyo ugeraho uhora mu makimbirane, nubwo wawuha ibya Mirenge. Mufatanye mworore iryo tungo neza, ribabere intandaro y’imibanire myiza Kuko n’ubukene buri mu bitera imiryango guhora ikimbirana kuko iba isangira ubusa. Ariko iyo igize icyo ifite inafite intumbero y’iterambere amahoro arahinda, bagahora mu mashimwe.”
Yashimiye Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda iyobowe na Perezida Kagame uburyo adahwema guharanira imibereho myiza ya buri munyarwanda,wifuriza buri munyarwanda gutunga no gutunganirwa, anashimira Itorero EMLR rirangajwe imbere n’umwepisikopi waryo akanaba Umuyobozi w’ikirenga w’itorero Méthodiste Libre ku isi, Samuel Kayinamura na we ukora ibishoboka byose ngo abafatanyabikorwa nk’aba baboneke.
Yanashimiye buri wese uharanira ko abari mu bukene babuvamo n’abakozi b’uyu mushinga ubwitange ngo ibiba byateguwe byose bitungane.
Umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion international mu Karere ka Karongi, Muhire Jean Paul yabibukije ko inkunga zidahoraho.

Umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion international mu Karere ka Karongi, Muhire Jean Paul yabibukije ko inkunga zidahoraho.
Ati” Mubyaze umusaruro aya mahirwe kuko inkunga zidahoraho.”
Yanabibukije ko imishinga nk’iyi iza igamije cyane gukura umwana ku ngoyi y’ubukene mu izina rya Yesu, akaba atayivamo atiga cyangwa yiga nabi ari yo mpamvu buri mubyeyi agomba guharanira ko umwana we yiga,akaniga neza.
Abahawe amatungo bagaragaje ko basubijwe, bari bayakeneye cyane, bagiye kuyabyaza andi cyangwa imirima yo guhinga.
Uwingabire Emerance uvuga ko umugabo amaze imyaka 15 amutaye mu bukode n’ubu akibubamo, nta karima nta n’agatungo, avuga ko ubwo aribonye kuribyaza umusaruro atabibwirizwa.
Ati” Ngiye kuryitaho, niribyara izizarikomokaho nzazikuremo akarima ko guhinga kuko ubu ntunzwe no guhingiririza.”

Veterineri w’Umurenge wa Gihombo, Manirafasha Gérard avuga ko aya matungo afashwe neza umwaka umwe yaba yungutse arenga 200
Kabera Isaacar ufite umugore n’abana 5 avuga ko yagiraga ikibazo cy’ifumbire, uyu mushinga ukaba umukuye habi.
Ati” Kudahaza umuryango wanjye nabiterwaga no kutagira ifumbire ngo mpinge neze byinshi. Kirakemutse. Ikindi ni uko iyi ngurube mpawe niyemeje kuyorora neza ku buryo umwaka utaha nk’iki gihe nzaba nayibyaje inka kuko nibwagura inshuro 2 inka izaba yabonetse.”
Umuyobozi w’uyu mushinga Gashema Eustache avuga ko bazakurikirana ko aya matungo,kimwe n’andi yahawe abababanjirije atanga umusaruro koko witezwe.

Umuyobozi w’umushinga RW 0165, Gashema Eustache avuga ko bazakurikiranira hafi imyororere y’aya matungo
Ati” Tuzajya dusura aborozi umunsi ku wundi. Abayobozi b’amatsinda bazajya batanga raporo ya buri kwezi y’uko ayo matungo afashwe. Muyabyaze umusaruro uzatuma mushobora kubona mituweli, ejo heza n’ibindi ubuzima bubasaba.”
Veterineri w’Umurenge wa Gihombo, Manirafasha Gérard yabwiye Rebero.com ko igikorwa nk’iki ari indashikirwa,ashimira abagikoze.
Ati” Byonyine aya matungo 42 atangiwe rimwe gutya, umwaka umwe ashobora gutanga andi arenga 200. Ni igikorwa gikomeye cyane,duha agaciro gakomeye, kivana abaturage bacu mu bukene byihuse, dushima cyane aba bafatanyabikorwa.”
Yavuze ko Umurenge uzafatanya n’itorero n’aba bayahawe kuyitaho, akizera ko azatanga umusaruro yitezweho.
@Rebero.rw
