Abanyeshuri barindwi biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa G.S. Runaba, ruherereye mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gukubita abarimu batatu bigishaga kuri icyo kigo.
Aya makuru yemejwe n’inzego z’umutekano mu Karere ka Burera, zavuze ko aba banyeshuri bafashwe ku wa Gatatu nyuma y’ibikorwa by’urugomo byabereye muri icyo kigo.
Kubera kubahiriza amahame y’umwuga w’itangazamakuru no kurengera uburenganzira bw’umwana, amazina y’aba banyeshuri yahinduwe kuko abenshi muri bo bari munsi y’imyaka 18.

Abakekwaho uru rugomo ni Allan Ndayizeye. (18), Iradukunda Patrick. (16), Irabishoboye Elisa. (16), Izadufasha Gad. (16), Fitumukiza Adjey. (16), Irumva Jado Fils. (17) na Utuje Manzi Kevin. (15).
Abarimu bahohotewe ni Nshimiyimana Michel w’imyaka 33, Nkundineza Jean Marie Vienny w’imyaka 45 na Bucyayungura Jean Baptiste w’imyaka 35.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko aba banyeshuri bagize uruhare mu gukubita aba barimu, icyakora impamvu nyakuri yateye ayo makimbirane iracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane uko byagenze.
Kugeza ubu, abanyeshuri bakekwaho uruhare muri uru rugomo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Butaro mu gihe hagitegerejwe ko abarimu bakubiswe batanga ikirego muri RIB kugira ngo hakomeze inzira ziteganywa n’amategeko.
Abayobozi bibukije abanyeshuri ko abarimu ari abarezi bafite uruhare rukomeye mu kububakira ejo hazaza heza, bityo ko kubakorera urugomo bidakwiye kandi binyuranyije n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Banaboneyeho gusaba ababyeyi gukomeza gukurikirana imyitwarire y’abana babo no kubafasha gukura bafite uburere bwiza.
Mu butumwa abanyeshuri batanze nyuma y’iyi nama, bemeye ko habaye amakosa kandi bagaragaza ubushake bwo kwikosora no guhindura imyitwarire yabo. Bijeje ubuyobozi ko bazarangwa n’imyitwarire myiza kandi ko bazubahiriza amategeko abagenga mu ishuri no hanze yaryo.
Itegeko riteganya ko gukubita cyangwa gukomeretsa undi ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, nubwo ku bana bari munsi y’imyaka 18 hakurikizwa uburyo bwihariye bw’ubutabera bugamije kubahana no kubagorora hakurikijwe amategeko arengera umwana.
Mu gihe iperereza rigikomeje, inzego zibishinzwe zisaba abaturage kwirinda gukwirakwiza amakuru ataremezwa cyangwa agaragaza imyirondoro y’abana bakekwaho ibyaha, mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwabo nk’uko amategeko abiteganya.
@Rebero.rw
