Umupolisi wa Kenya woherejwe muri Haïti nk’umwe mu bagize ubutumwa mpuzamahanga bwo kugarura umutekano yaburiwe irengero nyuma y’igitero bicyekwa ko cyagabwe n’abo mu bico by’abagizi ba nabi.

Itangazo ry’ubwo butumwa bw’umutekano ryavuze ko abo muri bwo bagabweho igitero n’ibico by’abagizi ba nabi ubwo bari barimo gufasha imodoka ya polisi ya Haïti yari yaheze mu muferege.
Ryongeyeho riti: “Mu gihe amatsinda y’abakora ubutabazi yageragezaga gucyemura ikibazo, abacyekwa ko ari abo mu bico by’abagizi ba nabi bari bategereje bagabye igitero.”
Nyuma y’icyo gitero, amatsinda yihariye y’ubwo butumwa yoherejwe kujya gushakisha uwo mupolisi waburiwe irengero.
Ibyo byabaye ejo ku wa kabiri mu gikorwa (operation) cy’irondo mu mujyi wa Pont-Sondé wo muri Haïti, nkuko ubwo butumwa mpuzamahanga bwo gufasha gucunga umutekano muri Haïti (buzwi mu mpine nka MSS) bwabivuze.

Ibitangazamakuru byo muri Haïti byatangaje ko uwo mupolisi ashobora kuba yishwe n’ibyo bico by’abagizi ba nabi ariko ibi ntibiremezwa.
Iki si cyo gitero cya mbere kigabwe ku bapolisi ba Kenya muri Haïti.
Mu kwezi gushize, umupolisi wa Kenya, wari ufite imyaka 26, yarakomeretse bimuviramo gupfa mu gikorwa cyabereye mu mujyi wa Ségur-Savien, aba abaye umupolisi wa mbere wishwe mu bapolisi ba Kenya bari muri ubwo butumwa.
Umurambo w’uwo mupolisi witwa Samuel Tompoi Kaetuai wasubijwe muri Kenya n’indege ndetse yashyinguwe muri uku kwezi.
Kenya yohereje abapolisi nibura 600 muri ubwo butumwa bwa MSS bwo muri Haïti bo gufasha mu kurwanya ibico by’abagizi ba nabi.

Ubutumwa bwa MSS bwoherejwe muri Haïti mu ntangiriro ya Kamena (6) mu mwaka ushize, mu gufasha gusubiza ibintu mu buryo muri icyo gihugu, aho ibico by’abagizi ba nabi byafashe hafi umurwa mukuru wose wa Port-au-Prince, hamwe n’ibice binini by’uturere two mu cyaro.
Abantu barenga 5,500 biciwe mu bikorwa by’urugomo bifitanye isano n’ibico by’abagizi ba nabi muri Haïti mu mwaka wa 2024, ndetse abantu barenga 500,000 barahunze.
@REBERO.RW
