Ikipe y'umurenge wa Bwishyura mbere yo gutangira umukino
Nyuma yo gutsinda umurenge wa Boneza w’akarere ka Rutsiro 2-0 bagatwara igikombe cy’umurenge Kagame cup ku rwego rw’intara, abasore b’ikipe y’umupira w’amaguru y’umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, n’abayobozi babo,baravuga ko intego ari ugutwara igikombe cyo ku rwego rw’igihugu,kikaguma mu karere ka Karongi kuko icy’umwaka ushize cyantwawe n’umurenge wa Rubengera w’aka karere.
Ni umukino wabereye kuri sitade y’akarere ka Rubavu ku cyumweru tariki ya 23 Werurwe,aho buri kipe yashakaga iki gikombe n’itike iyigeza mu karere ka Bugesera mu ntara y’uburasirazuba ahazabera imikino ya nyuma,ariko nyine kubera ko ngo ababurana ari 2 umwe aba yigiza nkana, iya Boneza muri Rutsiro ibererekera iyi ya Bwishyura muri karongi.
Bahageze baciye kure nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe na perezida w’iyi kipe Urimubenshi Aimable, aho batangiye batsinda umurenge wa Rugabano,kugeza ku gutwara igikombe cyo ku rwego rw’akarere batsinze iya Rubengera yari ibitse icy’urwego rw’igihugu.

Perezida w’ikipe y’umurenge wa Bwishyura,Urimubenshi Aimable arizeza ko n’icyo ku rwego rw’igihugu azakijyana.
Ati’’ Icyizere cyo gutwara iki gikombe twagihawe no gutsinda ikipe y’umurenge wa Rubengera yari ikibitse kuko na yo yari yatangiye yumva idashaka ko kiyiva mu myanya y’intoki. Kuva ubwo nta yindi kipe yaduhagaze imbere kuko twakuyemo iy’umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi kuri 2-1 mu mikino 2 twakinnye.Uwa mbere twatsindiwe I Rusizi 1-0,bageze ino tubaha isomo rya Ruhago,tubatsinda 2-0 barataha.’’
Avuga ko babikesha gukorera hamwe n’imbaraga zo kugera ku cyo biyemeje aho ashimira cyane abafatanyabikorwa barimo IPRC Karongi, amahoteli nka Bethanie Investment group,Hotel Golf, Gasmeth Energy itunganya Gaz yo guteka ,ikora munganda ,no gutwara imodoka ni umuterankunga w’umurenge wa bwishyura, n’abandi batandukanye,cyane cyane ubuyobozi bw’akarere ka Karongi.
Abajijwe uko yabonye abaturage bakira iyi mikino, Urimubenshi Aimable ati’’ Icyo nabonye rero,siporo ni ubuzima,izanira abaturage ibyishimo,kuko wabonaga nk’aho twageraga abantu bishimiye cyane,baririmba,babyima mu masangano y’imihanda ,ku bibuga n’ahandi twabacagaho,abantu batanga amafaranga yabo bagatega bakadusanga aho twakiniye,byerekana ibyishimo babaga bafite.’’

Baravuga ko ibyishimo byabo bikomereje ku rwego rw’igihugu
Yarakomeje ati’’ Ikindi nabonye ni urukundo ruhebuje bakunda perezida Kagame. Uwumvaga ngo ni Kagame cup,iryo zina ubwaryo ryamuteraga kuza mu kibuga kureba umupira n’indi mikino yabaga yateguwe, byanakubitiraho imbaraga abayobozi n’abafatanyabikorwa babaga babishyizemo,ukabona byahoraho,cyane cyane ubutumwa bwahagangirwaga burimo gushishikariza urubyiruko kwirinda kwishora mu ngeso mbi,n’ubundi bwinshi.’’
Yasabye abaturage b’akarere ka Karongi n’intara y’uburengerazuba muri rusange, n’abafatanyabakorwa babo kubashyigikira, bakazagaragara mu Bugesera ari benshi kubafana,abizeza kutazabatenguha.
Ati’’ Turiteguye,dutegereje amabwiriza atwerekeza mu Bugesera. Intego ni igikombe,ni cyo tubijeje. Barakidutumye tuzakibazanira nta gushidikanya kuko n’ubusanzwe ‘umugabo ari usohoza ubutumwa bw’abamutumye.’’

Bavuga ko Umurenge Kagame cup uri mu byongera ibyishimo mu baturage
Kudatengura abanyakarongi n’abatuye iyi ntara muri rusange byanagarutsweho na kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Jado wagize ati’’ Nabwiye bagenzi banjye tugitangira ko nzavuga ijambo ku gikombe cya 3. Bibiri tumaze kubitwara,birimo icy’akarere n’icy’intara,icya 3 n’icy’igihugu nkazabona kuvuga irindi ku mutima kandi sinzataha ntavuze. Kuvuga rero ni ukugutwara byanze bikunze,kikaguma mu rugo I Karongi,ntikijye ahandi.’’
Yavuze ko ikipe ya Boneza muri Rutsiro yabagoye cyane kuko na yo yashakaga igikombe,barayitsinda,isigaye itazabananira, asaba buri wese wabagiye inyuma gukomeza, cyane cyane abafatanyabikorwa b’uyu murenge baborohereje ubuzima ngo babashe gutsinda,abibutsa ko intego ari yayindi, babahore hafi.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi Muzungu Gérard,na we avuga ko ibyishimo yagize batwaye icy’intara bigomba kugera ku gutwara icy’igihugu,ashimira abasore be bamuhesheje ishema bakinamuhesha irindi.

Abayobozi banyuranye bitabiriye iyi mikino
Ati’’ Gutsinda k’umurenge uhagarariye akarere ku rwego rw’intara byaradushimishije cyane,bigaragaza impano ikomeye urubyiruko rwacu rwifitemo mu mupira w’amaguru. Tugashima cyane abakinnyi,ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura n’abafatanyabikorwa bawufashije kugera hariya hose,twizera ko n’ubu bakiwuri hafi.’’
Yijeje ikipe gukomeza kuyiba hafi igakora amateka nk’ayakozwe n’iya Rubengera umwaka ushize,abanyakarongi bakagumana ibyishimo.
Amarushanwa y’umurenge Kagame cup yatangiye muri 2006 yitwa amarushanwa y’imiyoborere myiza. Muri 2010, mu nama yahuje ubuyobozi bwa MINISPOC na MINALOC, ahindurirwa inyito yitwa’ Umurenge Kagame cup’,mu rwego rwo kugaragaza no gushimira Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame,uruhare rukomeye agira mu miyoborere myiza,n’inkunga atanga mu iterambere rya siporo mu Rwanda no mu karere ruherereyemo muri rusange.
Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco,watangije akanasoza imukino yose yabereye aho kuri sitade Umuganda y’akarere ka Rubavu,yabwiye Rebero.rw,ko aya marushnwa ari ingenzi cyane

Guverineri Ntibitura Jean Bosco ashyikiriza igikombe ikipe y’umurenge wa Bwishyura,abayobozi batandukanye mu turere twose tw’intara bacyishimira.
Ati’’ Biyanyuzemo,abaturage bongeye kumenyeshwa amahame y’imiyoborere myiza,aho bahawe ubutumwa bujyanye na gahunda za Leta zitandukanye na serivisi zibagenerwa zishingiye kuri izo gahunda.’’
Yavuze ko umurenge Kagame cup 2025 wanabaye umwanya wo kuganira ku bibazo bimwe na bimwe byugarije iyi ntara birimo ibiyobyabwenge bikigaragara mu rubyiruko,amakimbirane mu miryango, inda ziterwa abangavu,n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina hanafatwa ingamba zo kurushaho kwimakaza isuku.
Yasabye amakipe yatwaye ibikombe n’ayakomeje yose ku rwego rw’igihu kuzitwara neza agashesha ishema intara ayoboye,akazisubiza ibikombe kuko ngo mu bagore no mu bagabo ibyinshi mu bikombe by’umwaka ushize byari byatashye muri iyi ntara.

Ibyishimo byari byose mu bafana

Barasaba gukomeza gushyigikirwa ngo ibyishimo bikomeze
@Rebero.rw
