Basabwe kurwanya bivuye inyuma icyashaka cyose guhungabanya ubumwe bw'abanyarwanda
Abaturage b’umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi,kuri uyu wa 18 Gicurasi,2025,bibutse Abatutsi biciwe mu bice biwugize byari amasegiteri y’amakomini ya Kamembe na Gisuma bongera gusabwa kurwanya bivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside n’icyashaka cyose gusubiza inyuma ubumwe bwabo
Ni igikorwa cyabanjirijwe no kunamira Abatutsi 1012 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe, barimo abiciwe mu misozi yo mu yari amasegiteri 5 y’ayari amakomini ya Kamembe na Gisumba agize murenge wa Gihundwe w’ubu.
Mu biganiro byakurikiyeho byahawe abaturage b’uyu murenge byagaragaraga ko bitabiriye iki gikorwa ari benshi , umunyambanga nshingwabikorwa wawo Iyakaremye Jean Pierre yavuze ko ari ubwa mbere uyu murenge wibutse by’umwihariko,ko mu myaka yindi ishize wajyaga wibukira hamwe n’indi bituranye, ariko ko ku bufatanye na Ibuka basanze kugira umunsi wihariye mu minsi 100 yo kwibuka ari ngombwa cyane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe,Iyakaremye Jean Pierre yasabye abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara muri uyu murenge ayoboye.
Yagize ati’’ Muri raporo dufite,mu makuru yakusanijwe,muri uyu murenge wa Gihundwe hiciwe Abatutsi basaga 570 muri Jenoside. Ni ngombwa ko ku munsi nk’uyu twaicara turi kumwe n’abaturage n’abayobozi tukaganira ku mateka y’igihugu cyacu.’’
Yakomeje ati’’Tukongera kwibukiranya ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari imungu yangiza igihugu n’ubumwe bw’abagituye,cyane ko hari aho ikigaragara muri uyu murenge wacu,akaba ari ngombwa ko abaturage bacu baganirizwa ku mateka,bakayumva,bakamenya ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari yo yoretse igihugu kandi ko Jenoside itazasubira ukundi.’’
Yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zayihagaritse,anashima uburyo Leta nziza iyobowe na perezida Kagame yunze abanyarwanda,bose, ubu bakaba barangamiye iterambere n’utannye akagira uburyo akeburwa.
Mu kigabiro ku mibanire y’abanyarwanda cyateguwe na MINUBUMWE,Tuyishime Valens wagitanze, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye impanuka nk’uko hari ababyibwira, ko ari umugambi mubisha wateguwe ,utegurwa na Leta yariho ,iwushyira mu bikorwa,uhagarikwa n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi,uyu munsi abanyarwanda bakaba bahumeka amahoro n’ituze.

Mu kiganiro ku mibanire y’abanyarwanda cyatanzwe na Tuyishime Valens, yagaragaje ko iyo hatabaho politiki mbi Jenoside yakorewe Abatutsi itari kuba
Ati’’ Mbere y’uko Jenoside iba,habanje gusenyuka ubumwe bw’abanyarwanda,bikozwe n’abakoloni n,intagondwa z’abahutu zitifuzaga amahoro kubera ingengabitekerezo y’irondabwoko n’urwango rukomeye zangaga Abatutsi,ivangura n’amacakubiri zari zarimitse,nk’umurongo wa politiki n’imitegekere y’igihugu.’’
Yerekanye ko byaranduwe na FPR Inkotanyi,ubu u Rwanda ruratekanye,abanyarwanda bariyubaka mu mpande zose.
Uku kwiyubaka ni na ko kwagarutsweho na Ntihinyurwa Alfred mu buhamya yatanze, bw’ibyamubayeho atotezwa kuva akiri umwana muto mu mashuri abanza, akaza gufungwa mu bwitso inshuro 2 zose azira umuvandimwe we wari waritabiriye urugamba rwo kubohora igihugu.
Yakomeje agaragaza uburyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahizwe cyane kugera kuri sitade ya Rusizi,akajyanwa mu nkambi ya Nyarushishi ku mugambi mubisha w’uwari perefe w’iyari perefegitura ya Cyangugu, Bagambiki Emmanuel, araharokokera ku bw’amahirwe,kimwe na bagenzi be bari bahaciriwe,ubu ariyubatse.

Mu buhamya bwe,Ntihinyurwa Alfred yavuze ko nubwo yanyuze mu bisharira, yiyubatse anafasha abandi gukira ibikomere
Ati’’ Narashibutse, abana banjye barize, nditunze n’umuryango wanjye, ndiyubatse. Nyuma yo gukira ibikomere,ndagira uruhare mu kubikiza abandi mbikesha komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyoseze gatolika ya Cyangugu,iduhugura ngo dufashe abagihanganye n’ibyo bikomere kubukira.’’
Komiseri ushinzwe ubukungu muri Ibuka ku rwego rw’akarere ka Rusizi, Nyinsaba Félix,yagarutse ku mpavu yo kwibuka,avuga ko ari umwe mu miti ibasha abarokotse komora ibikomere batewe na Jenoside.
Ati’’ Binatwereka ahazaza h’uRwanda hazira Jenoside,ukanaba umwanya mwiza wo gukomeza gutekereza urukundo,imbaraga n’ubutwari byaranze Inkotanyi zayihagaritse zikaturokora.’’

Komiseri ushinzwe ubukungu muri Ibuka ku rwego rw’akarere ka Rusizi Niyonsaba Félix yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabarokoye.
Yavuze ko iyo bageze aha babura impano baha Inkotanyi,ariko impano yabo nkuru baziha ari ukuzisabira umugisha ku Mana, n’abazazikomokaho bose,bakanizeza kuzakora ibishoboka byose bagashyigikira umugambi mwiza w’Inkotanyi wo kubaka u Rwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi,Sindayiheba Phanuel,yakomeje abarokotse, ashimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu bwahaye abanyarwanda umutekano,amahoro n’uburyo bwo kwitekerezaho nk’abanyarwanda no kuzirikana amateka yabo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel yijeje ko ibibazo bikibangamiye abarokotse birimo n’iby’amacumbi biri gushakirwa ibisubizo binoze
Ati’’ Uyu ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukibaza ibyatandukanije umuryango nyarwanda kugera ku gutegura umugambi mubisha wa Jenoside n’itariki karundura yo kuyishyira mu bikorwa,nk’umuryango nyarwanda tukisubiraho,tugafata ingamba ikomeye y’uko bitazongera.’’
Na we yagarutse ku gushimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi ubutwari bwazo mu guhagarika Jenoside,igihugu kikongera guhumeka ituze, anizeza ko ibibazo byagaragajwe na Ibuka bikibangamiye abarokotse bo muri aka karere ka Rusizi,birimo iby’amacumbi, hashyirwamo imbaraga ngo bikemuke.

Meya Sindayiheba Phanuel yunamira Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kamembe

Meya Sindayiheba Phanuel ( wa 2 uturutse i buryo) acanira abandi urumuri rw’icyizere

Abayobozi banyuranye bifatanije n’abaturage b’umurenge wa Gihundwe kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
@Rebero.rw
