Abaturage bishimiye kongera kukinyuraho
Abaturage b’utugari twa Mageragere na Cyarusera,umurenge wa Mushubati,akarere ka Rutsiro bari bamaze imyaka 2 bafite ikibazo cy’ikiraro cya Kazibaziba cyari cyarashenywe n’ibiza, batabasha kugenderanira byoroshye, bongeye kumwenyura nyuma y’uko cyubatswe bushya, cyuzuye gitwaye miliyoni 124.
Iki kiraro nk’uko abaturage b’utugari twa Mageragere na Cyarusera cyahuzaga babitangarije Rebero.rw, cyatwawe n’ibiza byatewe n’imvura nyunshi yaguye mu ijoro ryo ku wa 2 Gicurasi,2023,kiragenda cyose ntibongera kuhanyura.
Niyodusenga Aliane ati’’ Isenyuka ry’ikikiraro ryaratudindije cyane kuko cyatumye nkatwe abo mu kagari ka Mageragere kugera ku kigo nderabuzima cya Mushubati kwivuza, kujya gusenga kuri kiliziya gatolika ya Mushubati no kujya kunamira abacu bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mushubati bitugora cyane,kuko nk’aho twakoreshaga iminota itarenga 10 ngo tuhagere,twajyaga kuzenguruka,tugakoresha isaha irenga.’’

Ikiraro cya Kazibaziba cyongeye kuba nyabagendwa nyuma y’imyaka 2 gisenyutse
Avuga ko nk’abaturukaga ku muhanda munini kivu belt bajya kwivuza, kwibuka, gusenga cyangwa kurangura ibitoki bajyana mu masoko ya Rutsiro na Karongi,batari bakibasha kuhagera, n’imbangukiragutabara yajyaga kuzana abarwayi ku kigo nderabuzima cya Mushubati itari ikibona aho inyura.
Havugimana François avuga ko uretse ibinyabiziga byahise bihagararara kigisenyuka, n’abanyamaguru batari bagipfa kuhanyura kandi hari byinshi bakeneranagaho.
Ati’’ Nk’abanyeshuri bajyaga kwiga muri GS Mushubati,byabasabaga kujya kuzenguruka, bagakererwa cyane,ariko twishimiye ko ubu kuva mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka cyakozwe neza,kikongera kuba nyabagendwa,tukongera guhahirana,ibinyabiziga byose bikaba bicaho neza nta kibazo, cyarubatswe birambye,abarwariye ku kigo nderabuzima cya Mushubati bakeneye kujya ku bitaro bya Murunda bakaba batagihangayika.’’
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko kubera akamaro kanini gifitiye abaturage b’uyu murenge,akarere ka Rutsiro nutundi turere kuko cyambukwaga cyane n’abajya kuzana ibitoki byagurishwaga no mu tundi turere,cyane cyane Karongi, aho gisenyukiye ikibazo cyahise cyigaragaza.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwizeyimana Emmanuel asaba abaturage gufata neza ibikorwa remezo begerezwa
Ati’’ Kikimara gusenyuka mu mvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 2 Gicurasi,2023, bigahagarika abaturage baturukaga mu bice birimo ibiro by’umurenge wa Mushubati bacyambukaga bajya guhaha hakurya, gusenga, kwivuza ku kigo nderabuzima cya Mushubati cyangwa kwibuka kuko ari ho hari urwibutso rwa Jenoside rwa Mushubati,twasanze ari ngombwa kwihutira kugisana.’’
Yarakomeje ati’’ Cyongeye kuba nyabagendwa. Cyuzuye gitwaye miliyoni 124. Kirakomeye ariko icyo dusaba abaturage ni ugukora ibikorwa bituma kitongera kwibasirwa n’ibiza ngo byongere bicyangize.’’
Yabasabye gukora imiyoboro y’amazi neza ntajye kugisenya,bakanita ku bindi bikorwa remezo kuko iyo byangiritse ari bo ba mbere bigiraho ingaruka,bikanatwara amafaranga menshi yo kubisana yagakoze ibindi.

N’ibinyabiziga byari byarayobotse izindi nzira byongeye kuhaca
Ati’’ Si na ngombwa ko ibikorwa remezo byangirika burundu kugira ngo bamenyeshe ubuyobozi bw’akarere. Turabasaba ko umunsi ku wundi,uko ikiraro nka kiriya kigenda gikoreshwa,bagenda bagikurikirana,haba ikibazo bakatumenyesha tukagisana hakiri kare kitaragera ku rwego rwo kucyubaka duhereye hasi kuko bigorana cyane kuruta gusana gato kamenyekanye kare.’’
@Rebero.rw
