Musenyeri Muhutu Nathan, Abapasitori n'abandi bayobozi
Mu ngendo akorera mu bucidikoni 8 bwa EAR/Diyoseze ya Cyangugu, Musenyeri Muhutu Nathan,umwepisikopi w’iyi Diyoseze,ari mu Bucidikoni bwa Bugarama, yabushimiye imikorere inoze, cyane cyane mu mikoranire n’inzego z’ibanze, asaba n’abandi kugera ikirenge muri iki, bakagirana ubufatanye bunoze n’abafatanyabikorwa n’inzego z’ibanze mu rwego rw’impinduka mu mwuka no mu mubiri.
Ubucidikoni bwa Bugarama bugizwe na paruwasi 4 zifite abakirisito 1257. Ubwo yari yabusuye anakomeza abakirisito 28, yavuze ko ari ubwa 2 asuye mu rwego rwo gukomeza abakirisito,nyuma y’ubwa Gashonga yagezemo ku wa 6 Nyakanga akahakomereza abakirisito 75,akavuga ko nubwo ifungwa ry’insengero ryagoye benshi bamwe bikabaviramo kugwa, umurimo w’Imana ukomeje aho zitafunzwe.
Ati’’ Nubwo iki cyemezo cyafashwe na Leta mu rwego rwo kugira ibinozwa mu mikorere y’insengero zitari zujuje ibisabwa, ariko ingaruka byagize zo ntizabura.Hari benshi,cyane cyane urubyiruko n’abandi bakirisito batari bakomeye neza,babivuyemo kubera kugorwa no gukora ibilometero birebire bajya gusengera aho insengero zifunguye,kuko hari abakora ibilometero 7 kugera ku 10.’’

Musenyeri Muhutu Nathan n’umufasha we bari mu bucidikoni bwa Bugarama
Avuga ko abakirisito bakuze ari bo bihanganye bakomeza guhanyanyaza, urubyiruko rwo urwinshi rugenda ruta inzira y’Imana rukirundurira mu birwangiriza ubuzima,nk’uko bimaze imins byumvikana hirya no hino, rumwe ruri mu ngeso mbi z’ubusinzi bukabije,ubusambanyi, ibiyobyabwenge n’ibindi.
Ati’’ Birababaje cyane kubona urubyiruko ari rwo ruta inzira y’Imana rukirundurira mu bishobora kurushyira mu kaga. Turakora ibishoboka byose ngo dukomeze kurwigisha inzira y’Imana kuko nubwo insengero nyinshi zifunze, itorero ry’Imana ryo ntaho ryagiye,rigihari,ari yo mpamvu uyu munzi twakomeje 28 biganjemo urubyiruko no mu bucidikoni bwa Gashonga twarakomeje 75.’’
Yashimiye cyane ubuyobozi bw’umurenge wa Muganza n’ubw’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) mu karere ka Rusizi bwabafashije cyane muri ubu bukangurambaga bunyuze mu ivugabutumwa, aho,ku bufatanye bubakiye imiryango 2 ubwiherero,hanatangwa amabati y’ubundi 13,hatangwa mituweli ku batayifite 195, n’ivugabutumwa rihindura benshi.

Umuyobozi wa AEE mu karere ka Rusizi, Musafiri François Xavier yashimye ubufatanye hagati ya AEE na EAR Diyoseze ya Cyangugu
Ati’’ Ni cyo gukorera Imana nyako bivuze. Abantu bakigishwa ijambo ry’Imana bagahinduka ariko no mu buryo bw’umubiri bakagira ibyo bakorerwa bibazamura kuko intego y’itorero,Leta n’abafatanyabikorwa ari uguhindura umuturage mu buryo bwuzuye, mu mwuka no mu muribi.’’
Yakomeje ati’’ Nubwo ngikomeza ingendo mu bundi bucudukoni, ndashimira cyane ubu bwa Bugarama iyo mikorere yose izamura umuturage,ku bufatanye n’izindi nzego. Ni ibikorwa tuzakomeza kuko ari byo dushyize imbere mu guhindura abantu abigishwa ba Kirisito n’imibiri yabo irangwa n’ubuzima buzira umuze.’’
Yasabye abakirisito bose ba EAR/ Diyoseze ya Cyangugu gukomeza kurangwa n’ubumwe,gukorera hamwe no guhuza imbaraga n’izindi nzego mu guharanira imibereho myiza y’umuturage bose bakorera.
Mu bibazo aka gace gafite nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe na Acidikoni w’ubu bucidikoni, Nemeyimana Azarias, ni ubukene bukabije buri muri bamwe mu baturage butuma hari abana benshi bagorwa no kwiga n’indi mibereho myiza,agasanga hagejejwe umushinga uterwa inkunga na Compassion Internationa byakemura byinshi.

Acidikoni w’ubucidikoni bwa Bugarama Nemeyimana Azarias arasaba ko bahabwa umushinga uterwa inkunga na Compassion international ngo abana badashobora kwiga ubafashe.
Ati’’ Tubonye uwo mushinga hari byinshi byakemuka mu mibereho myiza y’abaturage b’uyu murenge ubona ko bagifite ibibazo byo kwita ku bana babo neza. Twizeye ko abadukuriye mu itorero bazabishyiramo imbaraga,ku bufatanye kigakemuka kuko kiri mu biduhangayikishije cyane.’’
Ashimira iyi Diyoseze n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi,ubufatanye bwabaranze mu kububakira ishuri ribanza rya Gisozi, ribarirwamo abana barenga 950 bigaga kure ubu biga hafi bigatuma batsinda neza,yizeye ko n’ibindi bikorwa by’iterambere bateganya, bazabibafashamo.
Yanashimiye cyane umuryango nyafurika w’ivugabutumwe AEE wababaye hafi mu muganda wo kwita ku batagiraga ubwihero na mituweli, anashimira Diyoseze yahaye inyunganirangingo abantu 7 bafite ubumuga byagoraga kugira icyo bakora batazifite,yizeza ko ubu bucidikoni buzahora ku isonga mu kunoza imikorere n’imikoranire n’izindi nzego.
Nkurunziza George ushinzwe ivugabutumwa muri AEE, nyuma y’icyigisho cye cyibanze cyane cyane ku guhindura imitima,yavuze ko uyu muryango uzakomeza ubufatanye n’iri torero ngo roho nzima ikomeze gutura mu mubiri muzima.

Mu cyigisho cye, Nkurunziza George ushinzwe ivugabutumwa muri AEE yasabye Abakirisito kugendera kure ingeso mbi
Ati’’ Tuvuga ubutumwa dufatanyije n’amadini n’amatorero kugira ngo umunyarwanda agire imibereho myiza mu mwuka no mu mubiri ari yo mpamvu twaje gushyigikira iri torero. Tuzabikomeza, ni yo ntego yacu.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza,Ndamyimana Daniel,yashimiye Musenyeri Muhutu Nathan, AEE n’abandi bitanze ngo abadafite mituweli n’ubwiherero babibone, ko umurenge ayoboye uzakomeza ubufatanye n’iri torero ngo n’ibitaragerwaho bigerweho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel yishimira imikoranire myiza hagati y’umurenge ayoboye na EAR Diyoseze ya Cyangugu
Musenyeri Muhutu Nathan avuga ko muri iyi mpeshyi azasura ubucidikoni bwose uko ari 8, mu gikorwa cyo gukomeza abakirisito no kurushaho kumenyana,dore ko amaze amezi 8 gusa atangiye iyi mirimo,hari abataramumenya.
Mu byo yavuze ashyize imbere,hari ukongera ibikorwa mu karere ka Nyamasheke kuko wasangaga ibyinshi byibanda I Rusizi, agashimira ubuyobozi bw’aka karere imikoranire myiza ibaranga.

Musenyeri Muhutu Nathan yashimye imikorere inoze y’abakirisito b’ubucudukoni bwa Bugarama
Ati’’ Nyamasheke mbahishiye byinshi. Ndashimira cyane ubuyobozi bw’ako karere imikoranire myiza dufitanye intera imbaraga zo kuzahakora byinshi. Tuhafitiye gahunda nziza cyane,tumaze kugirana inama nyinshi n’umuyobozi w’akarere n’abandi bafatanya bikorwa,bimeze neza.’’
Ubucidikoni bwa Banda ni bwo butahiwe mu ngendo ze,ku wa 27 Nyakanga,2025.

Musenyeri Muhutu Nathan akomeza abakirisito
@Rebero.rw

Byiza cyane