Amerika yafatiye ibihano umutwe witwaje intwaro wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ukorana na leta ya Congo, na koperative y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri icyo gihugu na kompanyi ebyiri zo muri Hong Kong ishinja kugira uruhare mu mutekano mucye muri DRC n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.

Minisiteri y’imari y’Amerika ivuga ko bireba umwe mu mitwe ikorana na leta ya DRC wa PARECO-FF (Coalition des Patriotes Résistants Congolais-Force de Frappe), ishinja “gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko na gahunda zo gusoresha i Rubaya”.
Uwo mutwe, ugizwe ahanini n’Abahutu bo muri DRC, wagenzuraga ibirombe byo mu karere ka Rubaya – birimo amabuye y’agaciro y’ingenzi cyane ku nganda z’ikoranabuhanga zirimo n’irya telefone zigendanwa – kuva mu 2022 kugeza mu ntangiriro y’umwaka wa 2024.
John K. Hurley, Minisitiri w’imari wungirije w’Amerika, yavuze ko “amabuye y’agaciro akomoka mu ntambara arimo guhitana ubuzima bw’abasivile b’Abanye-Congo, akenyegeza ruswa, no kubuza ubucuruzi bwubahiriza amategeko gushora imari muri DRC”.

Ati: “Minisiteri y’imari ntizashidikanya kugira icyo ikora ku mitwe ibuza Amerika n’inshuti zacu kugera ku mabuye y’agaciro y’ingenzi cyane ku mutekano w’igihugu cyacu.”
@REBERO.RW
