Abantu bafashwe bangiza Pariki
Ku bufatanye bw’abaturage,inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro,hafashwe abantu 8 biganjemo urubyiruko bitwikiraga ijoro bakigabiza pariki ya Gishwati-Mukura n’umukandara wayo bagatemamo ibiti babazagamo imbaho bakanabitwikamo amakara,bakaninjiramo bagatashyamo inkwi zo gucana,byose bakuyemo bakabigurisha.
Umuturage wo mu kagari ka Kageyo muri uyu murenge wavuganye na Rebero.rw, yavuze ko hari hamaze iminsi havugwa abajya kwangiza iriya pariki bayikuramo ibyo biti n’inkwi, abaturage basabwa ubufatanye mu igenzura,baragenzura batanga amakuru yatumye bariya bafatwa.
Ati’’ Bitwikiraga ijoro bakajya kwangiza iriya pariki kandi idufatiye runini cyane. Barabizi ko ibyo bidukikije bangiza ari byo bigize umwuka mwiza duhumeka, ni byo bitwinjiriza amadovize, uyu mukandara kuwangiza bikaba byateza ibindi bibazo byinshi. Ari yo mpamvu byabaye ngombwa ko natwe duhaguruka tugafasha muri uku kubagenzura no kubatangaho amakuru yatumye bafatwa.’’
Mugenzi we na we wavuganye na Rebero.rw, yavuze ko abafashwe bose ari abo mu kagari ke,mu midugudu 2 itandukanye,aho bafatiwe bakaba biyemereye imbere y’abaturage ko koko baryangizaga,batazongera.
Ati’’ Ni abo mu midugudu ya Cité Mukura ya 2 na Ntonde. Bafatiwe mu ngo zabo,bamwe basanganwa ibyo biti kuko hari ababibarizagamo imbaho mu ngo zabo,abandi basanganwa inkwi batashyagamo, bemera ko babikoraga,ko batazongera, nubwo bitabujije abayobozi n’inzego z’umutekano kubata muri yombi.’’

Pariki ya Gishwati Mukura aho abangiza iryo shyamba bafashe
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yavuze ko hari hashize umwaka hari abandi bafashwe, hari n’abafatwaga mbere yaho bangiza iyi pariki,ibiti bakuramo bakabibazamo imbaho,ibindi bakabitwikamo amakara, bagatashyamo inkwi na zo bakazigurisha.
Ati’’ Bigabizaga pariki n’umukandara wayo bagatemamo ibiti bya pinusi n’ibya cyimeza, bakanatashyamo inkwi, ibiti bakabibazamo imbaho,ibindi bakabitwikamo amakara bakabigurisha. Byabaye ngombwa ko dukora operasiyo yo kubafata kuko bari bamaze kumenyekana, tubasanga mu ngo zabo n’ibyo bakekwagaho barabifatanwa, bemera ko babikoze,banabisabira imbabazi,ariko birumvikana kubatwara byari ngombwa.’’
Arakomeza ati’’ Bafashwe ku bufatanye n’abaturage baduhaye amakuru,bajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango.’’
Yasabye abaturage kwirinda kwangiza iyi pariki kubera akamaro kanini ibafitiye, buri wese akayibera ijisho kugira ngo n’abandi batekerezaga kuyangiza babicikeho.
Yavuze ko bagiye gukorana inama n’abaturage batuye iriya midugudu 2 abafashwe batuyemo, bakongera kubereka ibibi byo kwangiza iriya pariki n’ingaruka ziba ku bayifatiwemo zirimo gufungwa bagata imiryango yabo bari batunze,igasigara ibaho nabi kandi hari ibindi bagombaga gukora bibateza imbere ntacyo byangije.
Ati’’ Muri uyu murenge hari amahirwe menshi y’akazi binyuze cyane cyane muri kampani zicukura amabuye y’agaciro ku buryo nk’urubyiruko nka ruriya aho kwishora muri iriya pariki ruyangiza, rwatwegera tukarushakira akazi kuko gahari ku bwinshi.’’
Anavuga ko hari abafashwe mbera bagiye bafungwa bagafungurwa barihannye,bakabumbirwa mu makoperative,bakaba abarinzi ba pariki,RDB ikabafasha mu buryo bufatika, akabashimira uruhare bagira mu gutahura abandi bayangiza.
Yavuze ko bagiye kongera ubukangurambaga mu gusaba abaturage kurushaho kubungabunga iyi pariki, bongera kubibutsa akamaro kayo n’ibihano bifatirwa abayangiza,kugira ngo barusheho gufatanya n’ababishinzwe kuyibungabunga.
Umurenge wa Mukura ukikije iyi pariki ku gice kinini cyayo,kimwe n’umurenge wa Rusebeya muri aka karere, n’imirenge ya Ndaro na Nyange mu karere ka Ngororero. Igaragaramo urusobe rw’ibinyabuzima rurimo amoko meza y’inyoni n’utunyamaswa tunyuranye,ibiti by’amako menshi bitanga umwuka mwiza abayituriye bahumeka, n’ibindi byiza nyaburanga buri muturage akwiye kurinda,akayibungabunga.
@Rebero.rw
