Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bafungura ku mugaragaro inzu bubakiye Rukeratabaro Narcisse
Ibyishimo byari ntagereranywa mu rugo wa Rukeratabaro Narcisse,w’imyaka 67, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba umukuru w’umudugudu wa Kinyereri,akagari ka Gatsiro,umurenge wa Gihundwe,akarere ka Rusizi,ubwo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri uyu murenge bamushyikirizaga inzu bamwubakiye,y’agaciro ka 20.000.000.
Uretse iyi nzu n’igikoni cyayo,ubwiherero n’ibindi byose bya ngombwa by’ibanze akenera yahawe,yanahawe ibimutunga n’umuryango we, ashimira perezida Kagame umusazishije neza.
Ati’’ Jenoside yakorewe Abatutsi yansize iheruheru,irangiye nubakirwa inzu y’ibiti nari mazemo imyaka 29,umutingito wa 2008 urayishegesha,ubu yari yarahengamye yenda kutugwira, amabati hafi ya yose ava,mbese ntaho tugira ho kwikinga kandi twayiraragamo turi umuryango w’abantu 10..’’

Rukeratabaro Narcisse, umugore we n’abandi banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Gihundwe mu ifoto y’urwibutso.
Yongeyeho ati’’ Icyanshenguraga cyane kurushaho ni uburyo,nk’umukuru w’umudugudu, nari kujya njya mu bo nyobora mbasaba kugira isuku no gutura heza jye ntuye mu nzu imeze itya,ariko ndashimira cyane perezida Kagame,Chairman wa FPR Inkotanyi n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Gihundwe,ibitangaza bankoreye bansajisha neza.’’
Nyuma yo kuyimushyikiriza ku mugaragaro,intumwa ya komite nyobozi y’umuryango FPR Inkotanyi,akanaba umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yashimiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Gihundwe iki gikorwa cy’indashyikirwa bakoze cyavuye mu maboko yabo ubwabo.
Ati’’ Uru ni urugero rw’ibishoboka igihe cyose duhuje imbaraga nk’uko Nyakubahwa Chairman w’umuryango wacu FPR Inkotanyi,Paul Kagame abidutoza.’’

Rukeratabaro Narcisse n’umugore we imbere y’inzu y’agaciro ka 20.000.000 bubakiwe n’umuryango FPR Inkotanyi
Yakomeje ati’’ Iyi nzu rero dushyikirije uyu munyamuryango,ni ikimenyetso ko abanyamuryango icyo tuzifuza kugeraho cyose,duhuje imbaraga tuzakigeraho. Icyo tubifuriza ni ugukomeza kurinda ubumwe bwacu, tukanakomeza kuba umusemburo w’impinduka nziza,tukaba ba ‘ Nkore bandebereho.’’
Mu birori byakurikiyeho,umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Gihundwe,Kubwimana Evergiste yagaragaje ibyishimo bafite nyuma yo kubonera Rukeratabaro icumbi risobanutse,ryiyongera ku bandi 5 bubakiwe,bahawe amabati 140 na bo bakaba baba heza,ashima buri wese witanze ngo bigerweho.
Yashimiye ibimaze kugerwaho muri uyu mwaka umwe gusa wa manda ya Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi,Paul Kagame,birimo imihanda ya kaburimbo 2 iri kubakwa muri uyu murenge,n’ibindi,avuga ko ibyiza biri imbere.

Intumwa y’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi akanaba umuyobozi wako Sindayiheba Phanuel ashyikiriza Rukeratabaro Narcisse n’umugore we imfunguzo zayo.
Ati’’ Abanyamuryango tuzakomeza gukora gahunda z’umuryango zigamije guteza imbere abaturage,dushimangira imitangire ya serivisi nziza zihabwa abaturage. Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha imihigo ibikorwa birakomeje.’’
Yavuze ko kuva uyu munsi batangije undi mwaka w’imihigo,uzakorwamo ibikorwa byinshi biruta iby’uyu barangije,abasaba kubyitegura bakazaba aba mbere mu kubishyira mu bikorwa byose uko bizaba byateguwe.
Mu buryo bw’ikiganiro,hagaragajwe uko uRwanda rwari rumeze mbere yo kubohorwa n’uko rumeze ubu, aho inararibonye yanabaye mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze nyuma y’uko uRwanda rubohowe, Murenzi Adolphe yashimye cyane ubumwe bw’abanyarwanda bwasubiranye nyuma yo gusnywa n’abayobozi babi bavanguraga abanyarwanda.
Ati’’ Mbere y’uko uRwanda rubohorwa hari abiyumvagamo ubunyarwanda kurusha abandi,ivangura ry’amoko n’iry’uturere byarahawe intebe, ino mu yari Cyangugu twarahejwe ku bunyarwanda,ariko turishimira aho tugeze. Abakiri bato ntibatekereze ko byikoze kuba umunyarwanda atura aho ashaka nta nkomyi,amoko yarakuwe mu marangamuntu, nta toteza,n’ibindi byinshi twishimira tugomba guhora dusegasira.’’

Bemeza ko mu bumwe n’ubudaheranwa bwabo nta cyabananira
Aha,intumwa ya komite nyobozi y’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi,akanaba umuyobozi wako, Sindayiheba Phanuel,yasabye abanyamuryango kudakura mu ruge mu ngamba z’iterambere,kuko iyo uvuze FPR Inkotanyi uba uvuze iterambere,imibereho myiza,umutekano n’ibindi byiza byinshi.
Yavuze ko uyu nubwo ari umwanya wo kwishimira ibyagezweho,ari n’uwo kongera kwibuka urugendo ruri imbere,haba mu iterambere,ibikorwa remezo,imibereho myiza no gukomeza kurinda ibyagezweho.
Yavuze ku nshingano 3 ziranga umunyamuryango utajegajega wa FPR Inkotanyi,ati’’ Iya mbere ni ukuba’Nkore neza bandebereho’ muri byose. Iya 2 ni uruhare mu bikorwa by’umuryango bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange,iya 3 ni ukwitabira ibikorwa byose by’umuryango. Zose mugomba kuzigaragaramo neza,uko bikwiye’’

Abanyamuryango bashya 51 barahiye
Mu murenge wa Gihundwe,umurayngo FPR Inkotanyi wabaraga abanyamuryango barenga 17.000, muri uku kwishimira ibyagezweho wakiriye abashya 51 biganjemo urubyiruko.
Ni ibirori byanaranzwe no gusura ibyo bamwe mu banyamuryango bamuritse bigejejeho,biri mu buhinzi,ubworozi,ubukorikori n’ibindi. Byasusurukijwe n’umuhanzi Eric Senderi , umusizikazi Kampire Marie Chantal, n’imbyino z’abatuye iki kirwa cya Gihaya muri uyu murenge,bisozwa n’ubusabane n’umupira w’amaguru wahuje utugari twa Burunga na Kamatita,urangira Burunga itsinze Kamatita ibitego 3-0.

Umusizikazi Kampire Marie Chantal agaragariza mu nganzo ibyagezweho bakesha Paul Kagame

Basangiye ibyishimo
Abanyamuryango bashya 51 barahiye

Basura ibikorwa by’abanyamuryango bishingiye ku buhinzi, ubworozi n’ubukorikori.

Intumwa ya komite nyobozi y’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel ashima imbaraga z’abanyamuryango mu iterambere ry’abarurage

Mu buryo bw’ikiganiro Murenzi Adolphe yashimiye Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame kuba yarakuyeho ivangura mu banyarwanda

muhanzi Eric Senderi yashimishije abari aho
@Rebero.rw
