Uyu mukino wa gicuti wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025, kuri Stade Amahoro i Remera aho ikipe ya APR FC yatangizaga inkera y’abahizi ndetse no kwiyereka abakunzi bayo, ni umukino utakurikiwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru benshi ariko abawukurikiranye barimo benshi b’abafana b’ikipe ya APR FC.
Nyuma yuko habaye inkera y’abahizi ku bakunzi n’abayobozi b’ikipeya APR FC bagahiga uko uyu mwaka w’imikino ikipe yabo bazayifasha ndetse bagatanga miliyoni zirenga 500 zo gufasha ikipe yabo, ubu ikipe nayo yatangiye kubereka ko yiteguye kwitwara neza mu mikino itandukanye izaba muri uyu mwaka w’imikino.

Ubwo amakipe yasohokaga murwambariro
Ikipe ya Power Dynamos ikaba ari ikipe yo mu gihugu cya Zambiya yabaye iya mbere iwayo yegukanye igikombe cya Shampiyona, yatumiwe na APR FC kugira ngo iyifashe gutangiza inkera y’abahizi iteganijwe gukomezakuri uyu wa kabiri habaho irushanwa ryateguwe n’ikipe ya APR FC.
Rutahizamu wa APR FC Djibril Ouattara akaba ariwe watsindiye ikipe ya APR FC ibitego bibiri yatsinze ikipe ya Power Dynamos, ibitego byombi byagiyemo mu gice cya kabiri, kuko mu gice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, ku munota wa 50 ndetse na 53 nibwo uyu rutahizamo yahagurukije abakunzi b’ikipe ya APR FC bari bitabiriye ku bwinshi.

Imikino yo mu Cyumweru cy’Inkera y’Abahizi izakomeza ku wa kabiri tariki ya 19 Kanama 2025, ubwo Azama FC yo muri Tanzania izaba ikina na Police FC saa kumi muri Kigali Pele Stadium, saa moya z’ijoro APR FC igakina na AS Kigali.


Ikipe ya Power Dynamos yagerageje kwirwanaho birangira akagozi gacitse



@Rebero.rw
