Mu mvura nyinshi yagwaga mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Mutarama,2026, umunyeshurikazi witwaga Nyiraguhirwa Emelyne wari wugamanye na bagenzi be 3 mu kiraro cy’inka z’iwabo,mu Mudugudu wa Rubona,Akagari ka Gaseke,Umurenge wa Nyakabuye,akarere ka Rusizi,inkuba yamutoranijemo iramukubita ahita apfa.
Umwe mu bana bari bugamanye yabwiye Rebero.rw ko bari bavuye ku ishuri, bari kumwe na nyakwigendera bugamye muri icyo kiraro cy’inka mu mvura nyinshi yagwaga, bumva inkuba irahakubise barikanga. Muri uko kwikanga babona uwo mugenzi wabo imutaye hanze aragwa ntiyanyeganyega,barebye basanga yapfuye.
Ati’’ Yamukubise imuta hanze aragwa ntiyanyeganyega, turebye dusanga yapfuye duhamagara abari bugamye mu nzu baraza barebye basanga koko yapfuye, ni ko guhuruza abaturanyi,ubuyobozi n’inzego z’umutekano zirimo RIB, bahageze na bo basanga byarangiye.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye Kimonyo Kamali, yahamirije Rebero.rw aya makuru,avuga ko yari umwana w’imyaka 12 wigaga mu wa 2 w’ayisumbuye muri GS Gaseke muri uyu murenge.
Ati’’ Ni byo twahageze dusanga yapfuye, ubu umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mibilizi mbere y’uko ashyingurwa. Inkuba yamukubise imukura mu bandi bana 3 bari bugamanye imuta hanze ahita apfa.’’
Yasabye abaturage kwirinda kugama ahantu bashobora kugira ibyago byo guhura n’inkuba, cyane cyane nk’aha mu biraro kuko amaganga y’inka n’amase yazo hari uburyo yoroshya ko inkuba ihakubita, na ho ko kwihutira kuhugama bishobora kubagiraho ingaruka zirimo n’urupfu.
Aranasanga hakwiye ubuvugizi ibice nk’ibi byibasirwa n’inkuba cyane abaturage bagahabwa imirindankuba nk’uko bimeze mu bigo by’amashuri,ku nsengero n’ahandi hahurira abantu benshi,kugira ngo ibyago nk’ibi byirindwe.
Ati’’ Nubwo umurindankuba utaba kuri buri nzu y’umuturage ariko mu gace runaka batuye ukahashyirwa. Byagabanya ibi byago,bikanaba igisubizo kirambye ku buzima bw’abaturage , kuko bigenda bigaragara ko mu duce tw’imisozi miremire guhitanwa n’inkuba bigenda biba nk’icyorezo.’’
@Rebero.rw
