Basabwe gukomeza intambwe idasubira inyuma mu iterambere
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Rangiro,Akarere ka Nyamasheke baravuga ko nubwo urugendo rw’iterambere ari inzira ikomeza,bishimira intambwe bamaze gutera bakesha umutekano n’imiyoborere myiza birangajwe imbere na perezida Kagame.
Babigarutseho kuri iki cyumweru,tariki ya 8 Werurwe, ku munsi mpuzamahanga w’umugore, aho,bakoresheje imyuga nk’ubudozi, ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere, ubucuruzi buciriritse, n’ibindi, bageze aheza mu iterambere.
Mukantabana Philomène w’imyaka 54, wo mu Mudugudu wa Rugomero, Akagari ka Jurwe, uvuga ko yavuye ku guca inshuro,ubu akaba atanga akazi akoresheje umwuga w’ubudozi, avuga ko iterambere agezeho arikesha umutekano n’imiyoborere myiza birangajwe imbere na perezida Kagame.
Ati” Umugabo twari tumaranye imyaka 7 gusa, wacuruzaga akaza kurwara ayo yari yarakoreye yose agashirira mu kumuvuza akarenga agapfa ansigiye abana 5 barimo impanga z’ibyumweru 2, yansize mu bukene bukabije, njya guca inshuro ngo abana babeho.

Mukantabana Philomène wacaga inshuro yahindutse umukoresha
Avuga ko yaje kwiga imashini, arayikodesha, ayikoresheje igihe gito agura iye, akora atizigamye kugeza ubwo yikuye mu bukene bukabije.
Ati” Abana banjye nashoboye kubarihira ayisumbuye, umwe ari muri Kaminuza. Umukobwa mukuru wagarukiye mu wa 3 w’ayisumbuye na we naramwigushije,aradoda. Nkoresha abakozi barenga 15 buri kwezi mu mirima no mu budozi.”
Arakomeza ati” Navuguruye inzu yanjye, mfite ishyamba bampa miliyoni y’amanyarwanda nkayanga, nkagira inka n’amatungo magufi, nkomeje inzira y’iterambere. Abo nacagaho inshuro ubu nanjye nabaha akazi.”
Asaba abagore n’abakobwa bacyitinya cyangwa bacyumva ko kwikura habi bidashoboka guhindura imyumvire nk’uko na we yayihinduye, bagakoresha amahirwe y’iterambere n’agaciro igihugu cyabahaye bakigeza ku bukire.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Rangiro, Mukankwiro Valentine yishimira intambwe Mukantabana Philomène n’abandi bagenzi be bamaze gutera mu iterambere, ko nubwo imbogamizi zitabura, bazirenga bakiteza imbere.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Rangiro, Mukankwiro Valentine yishimira intambwe umugore wo muri uyu Murenge amaze gutera mu iterambere
Ati” Nubwo dufite imbogamizi zijyanye n’umuhanda mubi Tyazo-Cyato utudindiza, kutagira isoko hano tukarema aya kure abantu bikoreye umusaruro ku mutwe, utugari tumwe tutagira amashanyarazi, n’ibindi, twishimira uburyo abagore bishakamo ibisubizo bakoresheje amatsinda n’ibimina baba bibumbiyemo, kugana ibigo by’imari, gukora cyane ibikorwa by’ubuhinzi n’ibindi bikorwa bibateza imbere.“
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Mutesa Jean Claude avuga ko mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore, abagore bo muri uyu Murenge bagaragaza inyota y’iterambere no kwishakamo ibisubizo mu buryo bushimishije.
Ati” Niba umugore atanga ubuhamya ko abo yacagaho inshuro ageze ku rwego rw’uko na we bayimucaho, yarabuze umugabo akiri muto ntacike intege mu nzira y’iterambere, byerekana intambwe ishimishije umugore wo mu Murenge wa Rangiro amaze gutera.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Mutesa Jean Claude avuga ko iyo igihugu kiyobowe neza nta kibuza iterambere kwihuta.
Avuga ko iyo igihugu kiyobowe neza nta kidashoboka mu iterambere, akahahera ashima ababyaza umusaruro umutekano n’iterambere birangajwe imbere na perezida Kagame, akanasaba abakiri hasi guhera ku buhamya nk’ubu bahikura bakigeza aho na bo bazaba baha abandi akazi n’ ubuhamya mu minsi iri imbere.
Umurenge wa Rangiro utuwe n’abaturage hafi 20.000 biganjemo abagore n’abakobwa.
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umugore, abagore 4 baremewe inka muri gahunda ya girinka, abandi 3 baremerwa na bagenzi babo amatungo magufi y’agaciro k’amafaranga 240 bishatsemo ubwabo, abandi bagore 2 buri wese ahabwa amafaranga 100.000 yo gutangira ubucuruzi buciriritse.
Mukankwiro Valentine avuga ko uyu mwaka abagore bo muri uyu Murenge biyemeje kuvana mu bukene bagenzi babo 46 bakiburimo.

Abagore 4 borojwe inka muri gahunda ya girinka

Abagore boroje bagenzi babo 3 ihene.

Yaremewe amafaranga 100.000 agiye kumufasha mu bucuruzi buciriritse
@Rebero.rw
