Biyemeje kujya batanga amakuru ku cyo babona cyose kiganisha ku icuruzwa ry'abantu
Ku munsi wa 5 w’ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu bwaberaga mu karere ka Rusizi, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha( RIB) bwari bwawugeneye abayobozi mu nzego z’ibanze n’abahagarariye ibyiciro binyuranye by’abaturage mu mujyi wa Rusizi, ibahamagarira kumva no gusobanukirwa neza icuruzwa ry’abantu,ingaruka mbi zaryo no kurirwanya bivuye inyuma.
Nyuma yo gusobanurirwa byimbitse uburyo icuruzwa ry’abantu rikorwa,ingaruka mbi zaryo n’uburyo bwo gutanga amakuru yarikumira, Ntirenganya Jean Claude ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha muri RIB yahamirije aba bayobozi ko icuruzwa ry’abantu rihari atari amagambo.
Ati: “Rirahari kuko dufite ubuhamya bw’abagiye bagarurwa,bamenyekanishije aho bagiye gucuruzwa igihugu kikagira uruhare mu igarurwa ryabo,bavanwa muri ibyo bikorwa bibi. Iyo dusesenguye neza amakuru duhabwa n’abaturage b’iyi mirenge tugenda tunyuramo,ni uko na hano muri Rusizi bishobora kuba bihari. Iyo bakubwiye ibikorwa bimwe na bimwe usanga ari ho bishobora kuba byerekeza.’’

Uwacurujwe atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho
Yagaragaje ko iki cyaha ari kibi cyane,kigira ingaruka zikomeye cyane ku wahuye na cyo aho kibanza kumwambura ubumuntu agahinduka igicuruzwa, agakoreshwa ibyo umuntu muzima atakoresha mugenzi we yubaha nk’ikiremwamuntu, birimo no kumuvunisha ntanahemberwe imirimo yakoze, abandi bagakorerwa ibya mfura mbi,mu buryo bwa kinyamaswa,n’ibindi.
Ati:’’Ni icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu mu ngeri zitandukanye,cyambura umuntu ubumutu bwe, kandi tuzi ko umuntu ari umuunyagitinyiro agomba kubahwa akanarindwa n’amategeko. Kibangamiye isi yose,si uRwanda gusa.’’
Avuga ko,nk’uko imibare ya RIB ibigaragaza, kigaragara cyane ku gitsina gore,ariko n’igitsina gabo cyugarijwe.
Ati:’’Nubwo tutavuga ko ari byacitse ariko n’iyo yaba umuntu umwe kigomba kurwanywa. Hari benshi twagiye tumenya aho baherereye bakoreshwa ibyo bikorwa bibi bya kinyamaswa, ku bufatanye n’izindi nzego bakagarurwa baragizweho ingaruka zikomeye,zirimo ubumuga,indwara,ihungabana rikomeye,tutanibagiwe abagwayo,kuko urebye ibyo bakoreshwa,nta gushidikanya bagwayo.’’
Anavuga ko ababakoresha gutyo babatangaho amafaranga meshi cyane,hakaba abo bakuramo ingingo zimwe z’imibiri,nyamara uwajyanwe mu mayeri menshi bakoresha,yarizezwaga ibitangaza birimo akazi keza, buruse, umugabo cyangwa umugore w’umuherwe,n’ibindi bikurura, bamwe bakazisanga mu mitwe y’iterabwoba bitakiboroheye kuyivamo.

Ntirenganya Jean Claude ushinzwe ibikorwa byo gukumira icuruzwa ry’abantu muri RIB asobanurira abayobozi batandukanye mu mujyi wa Rusizi uko icuruzwa ry’abantu rikorwa
Nyuma yo kubasobanurira ibyo byose, Ntirenganya Jean Claude yabasabye guhagurukira rimwe bakarirwanya, bakagenzura mu bo bahagarariye niba ibyo bikorwa bibi ntaho biraba,aho bimenyekanye bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru ngo uwajyanywe muri ubwo buryo atabarwe kare atarangirika.
Uwacurujwe wanatanze ubuhamya, yagaragaje ibibi yakorewe kimwe n’abandi bagenzi be bacurujwe, asaba ababyeyi kuba maso ku bana babo, uwo babona atangiye inzira ya rwihishwa yo kugira aho jya mu mahanga bagatanga amakuru.
Ati:’’Najyanywe mbeshywa akazi n’uwo twari twarahuriye kuri Facebook mwita inshuti, ngezeyo zinakabona na we sinamucya iryera. Mu cyumweru kimwe twajyanywe mu gihugu cyo muri Aziya, duhindurwa ibicuruzwa, nkora akazi kabi cyane ntanabashaga kwinyagambura, nta gihembo ari amarira masa, ku bw’amahirwe, mu nzira ndende ziruhije ngarurwa mu ihugu cyanjye.’’
Nyuma yo kumva ibi byose,aba bayobozi bagaragaje ingamba mu guhangana n’iki cuaha bajyaga bumva gusa ku maradiyo,bari batarasobanukirwa neza.
Hagenimana Philippe, DASSO ku rwego rw’Akarere ka Rusizi,yavuze ko iki kibazo bahura na cyo mu kazi kabo ka buri munsi.
Ati:’’Hari abantu usanga biruka mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka basahaka pasiporo,babeshya ko hari bene wabo bababoneye akazi,n’ibindi. Hari abo twa bonye tukabatangira amakuru ku ri urwo rwego, kubera n’iryo curuzwa ry’abantu. Iyo ayibuze I Rusizi ajya kuyishakira I Kigali. Ni ikibazo.’’
Uwimana Isaac,mu izina ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Rusizi, yavuze ko icuruzwa ry’abantu urubyiruko rwinshi rutararisobanukirwa neza,ruryumva ku maradiyo gusa,ariko nyuma y’iki kiganiro agiye gusobanurira bagenzi be ibyo yumvise,bagafatanya gukumira.
Mukamusoni Mathilde we avuga ko hari abana babo bagiye muri ibyo bihugu bya Aziya, bababwira ko bafiteyo akazi bakumva ari ibyo kuko batari bazi ko icuruzwa ry’abantu ribaho.
Ati’’ Twabonaga bagenda tukumva ari akazi bagiyemo,ntitwari tuzi ko hari n’abacuruzwa. Amakuru nyayo tuyamenyeye aha uretse kuba twayumvaga ku maradiyo gusa. Tugiye kurushaho gukurikirana,umwana ugiye tumenye niba agiye koko mu kazi cyangwa kwiga, uwo tubona ibye bidafututse neza tumutangire amakuru kare ataragira iyo ajya.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred abasaba kurwanya no gukumira icuruzwa ry’abantu
Bose basabye ko ibiganiro nk’ibi byaba kenshi kuko bibungura byinshi kuri iki cyaha batari bazi ubukana bwacyo, bakarushaho kucyirinda no kukirinda ababo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Habimana Alfred, yabasabye ubufatanye n’izi nzego zindi mu kurwanya no gukumira iki cyaha,batanga amakuru aho bakeka hose,bakajya banibuka guha umwanya uwo bazi ko yagaruwe yaracuruzwaga,agatanga ubwo buhamya,haba mu nteko z’abaturage cyangwa ahandi yabutanga, kugira ngo abaturage barusheho kugisobanukirwa neza.
Uretse iki kiganiro n’abayobozi,muri aka karere ka Rusizi ubu bukangurambaga bwanabaye mu mirenge ya Bugarama, Rwimbogo, Mururu na Nkombo,bukazakomereza mu karere ka Rubavu.
@Rebero.rw
