Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko iperereza ku bakora, bakwirakwiza n’abacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge rikomeje, rugaragaza ko hari ibikorwa bifite ibimenyetso by’umugambi mubisha wo gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko uburyo izi nzoga zikorwa kandi zigurishwa ku giciro gito cyane bugaragaza ko hari ababikora bazi neza ingaruka bishobora guteza.
Yagize ati: “Iyo usuzumye icyo kintu, harimo umugambi mubisha. Ni yo mpamvu usanga babishyize ku giciro cyo hasi, aho usanga agacupa kagura amafaranga 300 kakaba karakwishe neza. Babikubira mu izina rimwe ry‘icyuma.”
Yasobanuye ko abantu banywa izi nzoga bamwe bahasiga ubuzima, abandi bagahuma burundu cyangwa bakagira ubumuga budakira, bityo abakora ibi byaha bakaba bashobora gukurikiranwa hashingiwe ku buremere bw’ingaruka ibikorwa byabo byateje.
Dr. Murangira yavuze ko, hashingiwe ku ngingo ya 115 y’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu uhamijwe n’urukiko icyaha cyo guha undi ikintu kica cyangwa gishobora gushegesha ubuzima ashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itatu, ndetse akanatanga ihazabu iri hagati y’ibihumbi 300 na 500 by’amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’imiterere y’icyaha.

Yongeyeho ko iyo icyo kinyobwa giteje indwara idakira, ubumuga cyangwa urugingo rw’umubiri rugahagarika gukora burundu, igihano kirushaho gukomera, aho uwabihamijwe ashobora gufungwa imyaka iri hagati ya 20 na 25, akanatanga ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
RIB yanagaragaje ko hari abacyekwaho gukoresha inyandiko mpimbano mu bikorwa byabo. Icyo cyaha, iyo gihamijwe n’urukiko, gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku birebana n’abirengagiza ibyemezo by’inzego z’ubuyobozi, nko gufungirwa ibikorwa nyuma bakongera kubifungura batabiherewe uburenganzira, Dr. Murangira yavuze ko ibyo na byo ari icyaha giteganywa n’ingingo ya 300, gishobora guhanishwa igifungo cy’amezi atandatu kugeza ku mwaka umwe.
Yongeyeho kandi ko kunyereza umusoro, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 276, bishobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu, bitewe n’uburemere bw’icyaha.
RIB yatangaje ko iperereza rigikomeje ku bantu n’ibigo bikekwaho uruhare muri ibi bikorwa, kandi ko abamaze gutabwa muri yombi bageze kuri 61, umubare ushobora kwiyongera uko iperereza rikomeza.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwasabye abaturage kwirinda kugura inzoga zituruka ahantu hatazwi cyangwa zigurishwa ku giciro giteye amakenga, no gutanga amakuru ku gihe ku babikora, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo n’ubwa bagenzi babo.
@Rebero.rw
