Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko icyemezo cyo guhagarika kwinjiza ethanol mu Rwanda cyafashwe nyuma yo kubona ubwiyongere bukabije bw’iyi Ethanol yinjiraga mu gihugu, ibintu byagaragazaga ko ishobora kuba iri gukoreshwa mu buryo butemewe, bugashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Dr Nsanzimana yavuze ko imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga 2026, u Rwanda rwari rumaze kwakira litiro miliyoni umunani (8) za ethanol.
Yagize ati: “Guhera mu kwezi kwa Mbere kugeza muri Nyakanga, hamaze kwinjira litiro miliyoni 8 za ethanol. Umwaka ushize wose hinjiye miliyoni 9. Bivuga ko uyu mwaka wari kurangira buri Munyarwanda afite litiro ya ethanol.”
Yasobanuye ko iyo mibare idasanzwe ari yo yatumye inzego za Leta zitangira gukurikirana uburyo ethanol yinjizwaga n’uko yakoreshwaga, hagamijwe gukumira ikoreshwa ryayo mu gukora inzoga zishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abazinywa.
Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko inganda nini ari zo zari zifite uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ethanol mu baturage, binyuze mu kuyikoresha mu gukora inzoga zagiye zigaragaraho ibibazo by’umutekano n’ubuziranenge.
Ubusanzwe Ethanol yakoreshwaga mu biki? iyo itajyanwaga mu nganda nini gukorayo inzoga

Mu nganda zikora imiti: Ikoreshwa nk’umuti ushongesha ibindi binyabutabire (solvent). Ikoreshwa mu gukora syrups zimwe na zimwe, tinctures n’indi miti.
Mu gukora umuti wo kwica udukoko (sanitizer): Hand sanitizer nyinshi ziba zirimo ethanol iri hagati ya 60% na 80%, kuko yica virusi na bagiteri nyinshi.
Mu mavuta ahumura neza n’amavuta yo kwisiga (cosmetics): Ikoreshwa muri parfums, deodorants n’ibindi bicuruzwa byo kwisiga kugira ngo ibinyabutabire bivangike neza kandi byume vuba.
Mu nganda n’ubushakashatsi: Ikoreshwa mu ma laboratwari no mu nganda nk’umuti ushonga ibinyabutabire no mu gusukura ibikoresho.
Nk’igitoro (biofuel): Mu bihugu byinshi ivangwa na lisansi (petrol) kugira ngo igabanye imyuka ihumanya ikirere. Urugero ni E10 cyangwa E85, bivuze lisansi irimo 10% cyangwa 85% bya ethanol.
Icyemezo cyo guhagarika iyinjizwa rya ethanol kiri mu ngamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe zo gukaza umutekano w’ubuzima rusange, nyuma y’uko hagaragaye ibibazo bikomeye byatewe n’inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo izakozwe hifashishijwe ibinyabutabire bishobora guteza uburozi.
Abayobozi bavuga ko hagiye gukomeza igenzura rikomeye ku nganda zikora ibinyobwa n’ibindi bicuruzwa bikoresha ethanol, kugira ngo ikoreshwe gusa mu bikorwa byemewe kandi bikurikiza amategeko.
Biteganyijwe ko izi ngamba zizafasha kugabanya ikwirakwizwa ry’inzoga zishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, no kurushaho gukaza ubuziranenge bw’ibicuruzwa bikorerwa cyangwa byinjizwa mu Rwanda.
@Rebero.rw
