Imikino ya kamarampaka ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Basketball mu Rwanda, Cheetah Energy RBL Playoffs 2026, irakomeza kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Kanama 2026, hakinwa imikino ya kabiri mu byiciro by’abagabo n’abagore.
Iyi mikino ije ikurikira iyabaye mbere, aho RSSB Tigers BBC yatangiye neza itsinda APR BBC, mu gihe Patriots BBC na yo yatsinze REG BBC, bituma amakipe yombi afata intambwe ya mbere mu rugamba rwo gushaka itike ya nyuma.

Gahunda y’uyu munsi iratangizwa n’imikino y’abagore, aho saa 14:00, APR Women BBC iza kwakira REG Women BBC mu mukino utegerejwe n’abakunzi ba basketball.
Nyuma yaho, saa 16:30, Kepler BBC izacakirana na The Hoops BBC mu mukino witezweho guhangana gukomeye, dore ko amakipe yombi yagaragaje urwego rwiza kuva shampiyona yatangira.

Abakunzi ba basketball biteze kureba niba amakipe yatangiye atsinda azakomeza kwitwara neza cyangwa niba ayo yatsinzwe azabasha kwisubiraho akaringaniza uruhererekane rw’imikino.
Imikino ya Cheetah Energy RBL Playoffs 2026 ni yo igena amakipe azagera ku mukino wa nyuma wa shampiyona, ari na yo mpamvu buri mukino uba ufite agaciro gakomeye ku makipe awukina no ku bafana bayo.
@Rebero.rw
