Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko nyuma yo gukaza ingamba zo kurwanya ikoreshwa ry’ibyuma n’ibindi biyobyabwenge, ubu hagiye kwibandwa no ku guca ikoreshwa rya E-Cigarette na Vape, avuga ko bikomeje gukwirakwira cyane cyane mu rubyiruko.
Yabigarutseho agaragaza ko nubwo bamwe babifata nk’ibidafite ingaruka zikomeye ku buzima, ubushakashatsi bwerekana ko bishobora guteza indwara zikomeye zirimo kanseri n’izifata ubuhumekero.
Yagize ati: “Biri gutangira ariko tugomba kubihagarika na byo kuko ikibi cyabyo kirica. Umwotsi wabyo uhita ujya mu bihaha. Ubushakashatsi bwagaragaje ko bijyana na kanseri z’urwungano ngogozi n’ibihaha. Abantu babinywa kenshi bageraho ijwi rikagenda, bagakoroboka mu mihogo…”

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ikoreshwa rya E-Cigarette na Vape rikomeje kwiyongera mu rubyiruko, ibintu bituma Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’izindi nzego itangira ingamba zo kubikumira bitaraba ikibazo gikomeye.
Yasobanuye ko nubwo ibi bikoresho bikunze kwamamazwa nk’uburyo butekanye kurusha itabi risanzwe, hari ibimenyetso bya siyansi bigaragaza ko umwuka n’ibinyabutabire biba birimo bishobora kwangiza ibihaha, umuhogo n’izindi ngingo z’umubiri.

Yongeye kwibutsa urubyiruko ko kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bintu byangiza ubuzima ari imwe mu nkingi zo kugira ubuzima bwiza no kubaka ejo hazaza.
Ibi bibaye nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi bishobora guteza ibibazo by’ubuzima, by’umwihariko mu rubyiruko.

Abashinzwe ubuzima basaba ababyeyi, amashuri n’abaturage muri rusange gukomeza gukangurira urubyiruko kwirinda E-Cigarette, Vape n’ibindi biyobyabwenge, mu rwego rwo kugabanya indwara zitandura n’ingaruka ziterwa no kunywa cyangwa guhumeka ibinyabutabire byangiza umubiri.
@Rebero.rw
